“Mukomeze guterana inkunga buri munsi”
“Niba hari ijambo ryo gutera inkunga mwabwira abantu, nimurivuge.”—IBYAK 13:15.
1, 2. Kuki gutera abandi inkunga ari iby’ingenzi?
CRISTINA[1] ufite imyaka 18 agira ati “ababyeyi banjye ntibajya banshima, ahubwo barangaya cyane. Bambwira amagambo ambabaza cyane. Bavuga ko ntaraca akenge, ko ntazigera menya ubwenge kandi ko mbyibushye cyane. Incuro nyinshi ndarira maze ngahitamo kutabavugisha. Numva nta gaciro mfite.” Iyo tutabonye umuntu udutera inkunga, ubuzima bushobora kutubihira.
2 Ariko iyo tubonye udutera inkunga bituma dukora ibyiza. Rubén yaravuze ati “namaze imyaka myinshi mpanganye n’ikibazo cyo kumva nta cyo maze. Ariko hari igihe najyanye kubwiriza n’umusaza w’itorero, abona ko ntari meze neza. Yanteze amatwi yitonze igihe namubwiraga uko niyumvaga. Hanyuma yanyibukije ibintu byiza nakoraga. Nanone yanyibukije amagambo ya Yesu agaragaza ko buri wese muri twe arusha ibishwi byinshi agaciro. Incuro nyinshi nibuka ayo magambo yo mu byanditswe, akankora ku mutima. Amagambo uwo musaza yambwiye, yaramfashije cyane.”—Mat 10:31.
3. (a) Ni iki Pawulo yavuze ku bihereranye no gutera abandi inkunga? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?
3 Bibiliya igaragaza ko tugomba guhora duterana inkunga. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo ati “bavandimwe, mwirinde hatagira uwo ari we wese muri mwe ugira umutima mubi utizera bitewe no kwitandukanya n’Imana nzima. Ahubwo mukomeze guterana inkunga buri munsi, . . . kugira ngo hatagira uwo ari we wese muri mwe winangira bitewe n’imbaraga z’icyaha zishukana” (Heb 3:12, 13). Tekereza ukuntu wumvise umeze igihe umuntu yaguteraga inkunga. Nimucyo dusuzume ibi bibazo bitatu: kuki guterana inkunga ari iby’ingenzi? Uko Yehova, Yesu na Pawulo bateye abandi inkunga bitwigisha iki? Twakora iki ngo dutere abandi inkunga?
ABANTU BAKENEYE GUTERWA INKUNGA
4. Ni ba nde bakenera guterwa inkunga? Kuki abantu benshi muri iki gihe badashimira abandi?
4 Twese dukenera guterwa inkunga. Uko tugenda dukura turushaho kubikenera. Umwarimu witwa Timothy Evans yaravuze ati “abana bakenera guterwa inkunga nk’uko ibihingwa bikenera amazi. Iyo umwana atewe inkunga, yumva afite agaciro kandi akunzwe.” Icyakora turi mu bihe biruhije. Abantu barikunda, ntibakunda ababo kandi ntibaterana inkunga (2 Tim 3:1-5). Hari ababyeyi badashimira abana babo kuko na bo ababyeyi babo batigeze babashimira. Abakozi benshi bahora bitotombera ko abakoresha babo batajya babashimira ibyo bakora.
5. Twakora iki ngo dutere abandi inkunga?
5 Iyo dushimiye abandi ibintu bakoze neza, bishobora kubatera inkunga. Nanone dushobora ‘guhumuriza abihebye’ cyangwa tugatera inkunga abacitse intege, tubizeza ko bafite imico myiza (1 Tes 5:14). Tubona uburyo bwinshi bwo gutera abavandimwe na bashiki bacu inkunga kubera ko akenshi tuba turi kumwe na bo. (Soma mu Mubwiriza 4:9, 10.) Ese dushaka uburyo bwo kubwira abandi impamvu tubakunda kandi tubishimira? Mbere yo gusubiza icyo kibazo, tugomba gutekereza kuri uyu mugani ugira uti “mbega ukuntu ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye ari ryiza!”—Imig 15:23.
6. Kuki Satani yifuza kuduca intege? Tanga urugero.
6 Satani yifuza kuduca intege kuko azi ko bituma tugira intege nke mu buryo bw’umwuka. Mu Migani 24:10 hagira hati “nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.” Satani yateje umukiranutsi Yobu ibigeragezo byikurikiranya kandi amurega ibirego byinshi kugira ngo amuce intege, ariko uwo mugambi mubisha warapfubye (Yobu 2:3; 22:3; 27:5). Iyo dutera inkunga abagize imiryango yacu n’abagize itorero, tuba turwanya imigambi ya Satani. Ibyo bituma mu ngo zacu no ku Nzu y’Ubwami harangwa ibyishimo n’umutekano.
INGERO ZO MURI BIBILIYA DUSHOBORA KWIGANA
7, 8. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yagiye atera abandi inkunga? (b) Ababyeyi bakwigana Yehova bate? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
7 Yehova atera abandi inkunga. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe” (Zab 34:18). Igihe umuhanuzi Yeremiya yari afite ubwoba kandi yacitse intege, Yehova yamuteye inkunga (Yer 1:6-10). Gerageza kwiyumvisha ukuntu umuhanuzi Daniyeli wari ugeze mu za bukuru yatewe inkunga n’uko Yehova yohereje umumarayika ngo amukomeze kandi akamubwira ko yari ‘umugabo ukundwa cyane’ (Dan 10:8, 11, 18, 19). Ese nawe ushobora gutera inkunga ababwiriza, abapayiniya cyangwa abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru?
8 Imana yamaze imyaka myinshi cyane ikorana n’Umwana wayo ikunda ari we Yesu. Ariko igihe Yesu yari ku isi, Yehova yumvaga agomba kumushimira no kumutera inkunga. Incuro ebyiri zose, Yesu yumvise ijwi rya Se rivugira mu ijuru riti “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera” (Mat 3:17; 17:5). Imana yashimiye Yesu kandi imwizeza ko yishimiraga ibyo akora. Yesu agomba kuba yaratewe inkunga no kumva ayo magambo incuro ebyiri, ni ukuvuga igihe yatangiraga umurimo we, no mu mwaka wa nyuma w’ubuzima bwe ku isi. Nanone igihe Yesu yari afite agahinda kenshi mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yehova yohereje umumarayika kugira ngo amukomeze (Luka 22:43). Niba uri umubyeyi, ushobora kwigana Yehova ugatera abana bawe inkunga buri gihe kandi ukabashimira mu gihe bakoze ibyiza. Nanone ugomba kubafasha guhangana n’ibigeragezo bahura na byo ku ishuri.
9. Uko Yesu yafataga intumwa ze bitwigisha iki?
9 Yesu na we yadusigiye urugero rwiza. Mu ijoro yatangirijemo Urwibutso, yabonye ko intumwa ze zari zifite ubwibone. Yesu yicishije bugufi aboza ibirenge, ariko bari bakijya impaka bashaka kumenya uwari mukuru muri bo, kandi Petero na we yakabyaga kwiyiringira (Luka 22:24, 33, 34). Nyamara Yesu yashimiye intumwa ze zizerwa ko zomatanye na we mu bigeragezo. Yazibwiye ko zari kuzakora imirimo ikomeye kuruta iyo yakoze kandi azizeza ko Imana izikunda (Luka 22:28; Yoh 14:12; 16:27). Ushobora kwibaza uti “ese sinagombye kwigana Yesu ngashimira abana banjye n’abandi ibyiza bakora aho kwibanda ku ntege nke zabo?”
10, 11. Intumwa Pawulo yagaragaje ate ko yabonaga ko gutera abandi inkunga ari iby’ingenzi?
10 Intumwa Pawulo yakundaga kuvuga neza abavandimwe be. Yamaze imyaka myinshi ajyana na bamwe muri bo mu ngendo yakoraga kandi yari azi amakosa yabo. Icyakora yahoraga abavugaho ibyiza. Urugero, yavuze ko Timoteyo ari ‘umwana we mu mwami, uwo yakundaga kandi w’indahemuka,’ wari kwita by’ukuri ku byo abandi Bakristo bari bakeneye (1 Kor 4:17; Fili 2:19, 20). Nanone Pawulo yashimiye Tito, abwira itorero ry’i Korinto ati ‘ni mugenzi wanjye ufatanya nanjye guharanira inyungu zanyu’ (2 Kor 8:23). Timoteyo na Tito bagomba rwose kuba baratewe inkunga no kumenya uko Pawulo yababonaga.
11 Pawulo na Barinaba bahaze amagara yabo basubira kubwiriza ahantu bari barakorewe urugomo. Urugero, basubiye mu mugi wa Lusitira kugira ngo batere abavandimwe bashya inkunga yo kuguma mu kwizera nubwo barwanywaga (Ibyak 14:19-22). Muri Efeso ho, bagabweho igitero n’abantu bari biremye agatsiko. Mu Byakozwe 20:1, 2 hagira hati “iyo mivurungano imaze guhosha, Pawulo atumiza abigishwa. Nuko amaze kubatera inkunga no kubasezeraho, akomeza urugendo ajya i Makedoniya. Anyura muri utwo turere abwira abantu amagambo menshi yo kubatera inkunga, hanyuma agera mu Bugiriki.” Biragaragara rwose ko Pawulo yabonaga ko gutera abandi inkunga ari iby’ingenzi.
UKO DUTERANA INKUNGA MURI IKI GIHE
12. Amateraniro adufasha ate guterana inkunga?
12 Impamvu y’ingenzi yatumye Data wo mu ijuru adushyiriraho amateraniro, ni ukugira ngo duterane inkunga. (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Duhurira hamwe kugira ngo twige kandi duterane inkunga, nk’uko abigishwa ba mbere ba Yesu babigenzaga (1 Kor 14:31). Cristina twavuze tugitangira yaravuze ati “icyo nkundira amateraniro, ni uko iyo nayagiyemo nterwa inkunga kandi nkumva nkunzwe. Hari igihe ngera ku Nzu y’Ubwami numva nihebye. Ariko bashiki bacu baraza bakampobera bakambwira ko nambaye neza. Bambwira ko bankunda kandi ko bashimishwa no kubona ngira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Bantera inkunga bigatuma numva nguwe neza.” Iyo twese dushyizeho akacu ‘tugaterana inkunga,’ biraduhumuriza rwose!—Rom 1:11, 12.
13. Kuki abagaragu b’Imana b’inararibonye na bo bakenera guterwa inkunga?
13 Abagaragu b’Imana b’inararibonye na bo bakenera guterwa inkunga. Dufate urugero rwa Yosuwa, na we wamaze imyaka myinshi akorera Imana mu budahemuka. Yehova yabwiye Mose ati “shyiraho Yosuwa abe umuyobozi w’ubu bwoko, umutere inkunga kandi umukomeze, kuko ari we uzabwambutsa kandi agatuma buragwa igihugu ugiye kureba” (Guteg 3:27, 28). Yosuwa yari agiye gusohoza inshingano itoroshye yo kuyobora Abisirayeli bakigarurira Igihugu cy’Isezerano. Yahuye n’inzitizi kandi hari urugamba nibura rumwe yatsinzwe (Yos 7:1-9). Ni yo mpamvu Yosuwa yari akeneye guterwa inkunga no gukomezwa. Nimucyo natwe tujye dutera inkunga abasaza b’itorero, hakubiyemo n’abagenzuzi b’uturere, bakorana umwete kugira ngo baragire umukumbi w’Imana. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:12, 13.) Hari umugenzuzi w’akarere wavuze ati “abavandimwe batwandikira badushimira, bakatubwira ko bishimiye cyane ko twabasuye. Tubika ayo mabaruwa tukayasoma igihe twumva twacitse intege. Ibyo bidutera inkunga rwose.”
14. Ni iki gifasha abakiri bato n’abakuze gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya?
14 Abasaza b’Abakristo n’ababyeyi babona ko gushimira abandi no kubatera inkunga bibashishikariza gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya. Igihe Pawulo yashimiraga Abakorinto ko bumviye inama ze, byatumye bakomeza gukora ibyiza (2 Kor 7:8-11). Andreas ufite abana babiri yaravuze ati “gutera abana inkunga bituma bakura mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo. Iyo ubateye inkunga bituma bakira neza inama. Nubwo abana bacu bazi igikwiriye, iyo dukomeza kubatera inkunga bituma bakomeza gukora ibyiza.”
UKO TWATERA ABANDI INKUNGA
15. Twakora iki ngo dutere inkunga abandi?
15 Jya ushimira bagenzi bawe imihati bashyiraho n’imico myiza bagaragaza (2 Ngoma 16:9; Yobu 1:8). Yehova na Yesu baha agaciro ibyo buri wese muri twe akora ashyigikira inyungu z’Ubwami, nubwo twaba dukora bike bitewe n’imimerere turimo. (Soma muri Luka 21:1-4; 2 Abakorinto 8:12.) Urugero, bamwe mu bageze mu za bukuru bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bajye mu materaniro kandi bakore umurimo wo kubwiriza buri gihe. Ese ntitwagombye kubibashimira kandi tukabatera inkunga?
16. Kuki tutagombye kwifata ngo tureke gutera abandi inkunga?
16 Jya ushakisha uburyo bwo gutera abandi inkunga. Ese niba tubonye ikintu twashimira abandi, kuki tutabikora? Igihe Pawulo na bagenzi be bari muri Antiyokiya ho muri Pisidiya, abatware b’isinagogi barababwiye bati “bagabo, bavandimwe, niba hari ijambo ryo gutera inkunga mwabwira abantu, nimurivuge.” Pawulo yaboneyeho gutanga disikuru nziza cyane (Ibyak 13:13-16, 42-44). Niba dushobora kuvuga ijambo ryo gutera abandi inkunga, twabuzwa n’iki kurivuga? Nitugira akamenyero ko gutera abandi inkunga, na bo bazadutera inkunga.—Luka 6:38.
17. Ni iki gishobora gutuma amagambo tuvuga yo gushimira abandi arushaho kugira agaciro?
17 Jya ubwira abandi icyo ubashimira, ubikore ubivanye ku mutima. Amagambo yo gushimira no gutera abandi inkunga muri rusange ni ay’ingenzi. Ariko ubutumwa Yesu yahaye Abakristo b’i Tuwatira bugaragaza ko iyo tubwiye abandi icyo tubashimira tugusha ku ngingo, birushaho kuba byiza. (Soma mu Byahishuwe 2:18, 19.) Niba turi ababyeyi, dushobora kubwira abana bacu icyo tubashimira mu majyambere yo mu buryo bw’umwuka bagira. Dushobora kubwira umubyeyi urera abana wenyine icyo tumushimira ku birebana n’uko arera abana be nubwo ahanganye n’ibibazo bitoroshye. Amagambo nk’ayo atera inkunga kandi yo gushimira ashobora kugirira abandi akamaro.
18, 19. Twakora iki ngo dutere abandi inkunga?
18 Yehova yabwiye Mose ngo atere inkunga Yosuwa kandi amukomeze. Birumvikana ariko ko muri iki gihe Imana itatuvugisha ngo idusabe kujya gutera inkunga kanaka. Ariko iyo ibonye twihatira gutera abandi inkunga, birayishimisha (Imig 19:17; Heb 12:12). Urugero, dushobora kubwira umuvandimwe watanze disikuru ukuntu yaduhaye inama twari dukeneye cyangwa ukuntu yadufashije gusobanukirwa umurongo runaka. Hari mushiki wacu wandikiye umuvandimwe w’umushyitsi wari waje kubaha disikuru ati “nubwo twavuganye iminota mike, wabonye ukuntu nari ndemerewe, urampumuriza. Nifuzaga kukubwira ko igihe wavugaga mu bugwaneza, haba muri disikuru no mu gihe twaganiraga, numvaga ko ari impano iturutse kuri Yehova.”
19 Tuzabona uburyo bwinshi bwo gutera abandi inkunga mu buryo bw’umwuka, nitwiyemeza gukurikiza inama ya Pawulo igira iti “mukomeze guhumurizanya no kubakana, mbese nk’uko musanzwe mubigenza” (1 Tes 5:11). Twese tuzashimisha Yehova ‘nidukomeza guterana inkunga buri munsi.’
^ [1] (paragarafu ya 1) Amazina amwe yarahinduwe.