Icyo twakora mu gihe ubucuti bujemo agatotsi
Gianni na Maurizio bamaze imyaka igera kuri 50 ari incuti. Icyakora umubano wabo wigeze kuzamo agatotsi. Maurizio agira ati “nanyuze mu bihe bikomeye, nkora amakosa akomeye yatumye tutavuga rumwe.” Gianni yongeraho ati “Maurizio ni we wanyigishije Bibiliya. Yari nk’umubyeyi wanjye mu by’umwuka. Bityo, igihe namenyaga ibyo yari yakoze nagize ngo ndarota. Numvise ijuru ringwiriye kuko nari nzi ko tutari gukomeza kuba incuti. Numvise ntereranywe.”
INCUTI nziza nta cyo wazinganya kandi ubucuti burambye ntibupfa kwizana. None se mu gihe ubucuti bujemo agatotsi, twakora iki? Dushobora gukura isomo ku bantu bavugwa muri Bibiliya bari incuti nyakuri ariko ubucuti bwabo bukaza kuzamo agatotsi.
MU GIHE INCUTI IKOSHEJE
Dawidi wari umwungeri akaza no kuba umwami, yari afite incuti nyancuti. Ushobora kuba uhise utekereza Yonatani (1 Sam 18:1). Ariko Dawidi yari afite n’izindi ncuti, urugero nk’umuhanuzi Natani. Bibiliya ntivuga uko ubucuti bwabo bwatangiye. Ariko Dawidi yabwiye Natani icyari ku mutima we nk’uko uganira n’incuti magara. Dawidi yifuzaga kubakira Yehova inzu. Ashobora kuba yarifuzaga kumva icyo Natani atekereza kubera ko yari incuti ye kandi akaba yari afite umwuka wa Yehova.—2 Sam 7:2, 3.
Icyakora habaye ikintu cyashoboraga guhungabanya ubucuti bwabo. Umwami Dawidi yasambanye na Batisheba, arangije yicisha umugabo we Uriya (2 Sam 11:2-21). Dawidi yari amaze imyaka myinshi akorera Yehova mu budahemuka kandi ashyigikira ubutabera. Ariko icyo gihe yakoze icyaha gikomeye! Byari byagendekeye bite uwo mwami wari usanzwe yitwara neza? Ese ntiyiyumvishaga uburemere bw’ikosa yari yakoze? Ese yibwiraga ko yashoboraga kubihisha Imana?
None se Natani yari gukora iki? Ese yari kureka abandi akaba ari bo babibwira umwami? None se ko hari abandi bantu bari bazi uko Dawidi yicishije Uriya, kuki Natani yari kubyivangamo, akava aho yiteranya n’incuti ye bari bamaranye igihe? Natani yashoboraga no kwicwa iyo abivuga. Ubwo bwoba bwari bufite ishingiro kuko Dawidi yari yaricishije inzirakarengane Uriya.
Icyakora Natani yari umuvugizi w’Imana. Uwo muhanuzi yari azi ko iyo yicecekera, umutimanama we wari kwangirika n’imishyikirano yari afitanye na Dawidi ikazamo agatotsi. Incuti ye Dawidi yari yakoze ibintu byari byatumye adakomeza kwemerwa na Yehova, kandi yari akeneye gufashwa ngo yongere kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Dawidi yari akeneye incuti nyancuti kandi Natani yamubereye incuti rwose. Dawidi yari yarahoze ari umwungeri. Bityo Natani yashatse urugero rumugera ku mutima. Yamubwiye ubutumwa bw’Imana mu buryo bwatumye yiyumvisha uburemere bw’ikosa rye, kandi agira icyo akora.—2 Sam 12:1-14.
Wakora iki umuntu mufitanye ubucuti yakoze ikosa rikomeye, cyangwa yakoze icyaha gikomeye? Ushobora gutekereza ko uramutse umubwiye ikosa rye byatuma mudakomeza kuba incuti. Ushobora no gutekereza ko kubibwira abasaza b’itorero, byaba ari nko kumugambanira. None se wakora iki?
Gianni, twavuze tugitangira, agira ati “nabonye ko hari icyari cyarahindutse. Maurizio ntiyari akinyisanzuraho nka mbere. Niyemeje kugira icyo mubwira nubwo bitari binyoroheye. Naribazaga nti ‘ariko se ubundi ndamubwira iki adasanzwe azi? Ashobora kutabifata neza!’ Ariko nibutse ibyo twari twarigiye hamwe, mbona imbaraga zo kugira icyo mubwira. Maurizio na we ni ko yari yarabigenje igihe nari nkeneye ubufasha. Sinifuzaga ko ubucuti bwacu bwahagarara, ariko nanone nifuzaga kumufasha kubera ko namwitagaho.”
Maurizio yongeraho ati “Gianni yambwije ukuri adaciye ku ruhande. Nari nzi ko ntagombaga kumuryoza ingaruka z’imyanzuro mibi nafashe cyangwa ngo nziryoze Yehova. Bityo nemeye igihano kandi nyuma y’igihe nongeye kugirana na Yehova imishyikirano myiza.”
IYO INCUTI IRI MU BIBAZO
Dawidi yari afite izindi ncuti zamushyigikiye mu budahemuka igihe yari mu bibazo. Umwe muri zo ni Hushayi, Bibiliya ikaba ivuga ko yari “incuti ya Dawidi” (2 Sam 16:16; 1 Ngoma 27:33). Ashobora kuba yari umutware mukuru w’ibwami wari umutoni w’umwami, rimwe na rimwe watumwaga gusohoza amategeko y’umwami mu ibanga.
Igihe Abusalomu umuhungu wa Dawidi yigaruriraga ubwami, Abisirayeli benshi bashyigikiye Abusalomu, ariko Hushayi yakomeje gushyigikira Dawidi. Hushayi yasanze Dawidi aho yari yahungiye. Dawidi yababajwe cyane n’uko yagambaniwe n’umwana yibyariye n’abantu yizeraga. Icyakora Hushayi yakomeje kumubera indahemuka, yemera kujya mu butumwa bwari bugamije kuburizamo ubwo bugambanyi nubwo yashoboraga kuhasiga ubuzima. Hushayi ntiyabikoze bitewe n’uko yumvaga ko ari inshingano ye kuko yari umutware w’ibwami, ahubwo yabitewe n’uko yari incuti nyancuti.—2 Sam 15:13-17, 32-37; 16:15–17:16.
Kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu muri iki gihe bose bunze ubumwe batitaye ku nshingano bafite mu itorero, biteye inkunga rwose! Iyo urebye ibikorwa byabo, ni nk’aho baba babwirana bati “uri incuti yanjye, atari ukubera ko mbitegetswe, ahubwo ni uko mbona ko ufite agaciro.”
Ibyo ni byo byabaye ku muvandimwe witwa Federico. Incuti ye magara yitwa Antonio, yamufashije kunyura mu bihe bigoye. Federico agira ati “Antonio akimara kwimukira mu itorero ryacu twahise tuba incuti. Twembi twari abakozi b’itorero, kandi twishimiraga gukorera hamwe. Bidatinze yabaye umusaza w’itorero. Uretse kuba yari incuti yanjye, yanambereye intangarugero mu birebana no gukorera Yehova.” Federico yaje guteshuka. Abasaza baramufashije mu buryo bw’umwuka, ariko ntiyongeye kuba umupayiniya cyangwa umukozi w’itorero. Antonio yabyitwayemo ate?
Federico agira ati “niboneraga ko Antonio yiyumvishaga uko nari mbabaye. Yakoze ibishoboka byose kugira ngo ankomeze. Yanyitagaho mu buryo bw’umwuka kandi ntiyigeze antererana. Yanteye inkunga nongera gukomera mu buryo bw’umwuka kandi sinongera gucika intege.” Antonio agira ati “namaranaga igihe na Federico. Nifuzaga ko anyisanzuraho ntagire icyo ampisha, akambwira n’akababaro ke.” Igishimishije ni uko nyuma y’igihe Federico yongeye gukomera mu buryo bw’umwuka, kandi nyuma yaho yongera kuba umupayiniya n’umukozi w’itorero. Antonio asoza agira ati “nubwo tutakiri mu itorero rimwe, twarushijeho kuba incuti.”
ESE WUMVA WARATENGUSHYWE?
Nta kintu kibabaza nko kubona umuntu w’incuti yawe magara agutererana mu gihe wari umukeneye cyane. Ese wamubabarira? Ese ubucuti mwari mufitanye bwakongera gukomera nk’uko bwari bumeze mbere?
Tekereza uko byagendekeye Yesu mu minsi ya nyuma yamaze ku isi. Yari yarabanye n’intumwa ze zizerwa kandi bari bunze ubumwe mu buryo bwihariye. Byari bikwiriye ko Yesu azita incuti ze (Yoh 15:15). Ariko se byagenze bite igihe yafatwaga? Izo ntumwa zarahunze. Petero yari yavugiye mu ruhame ko atari gutererana Shebuja, ariko kuri uwo mugoroba yahakanye ko atari azi Yesu!—Mat 26:31-33, 56, 69-75.
Yesu yari azi ko yari guhangana n’ikigeragezo cya nyuma ari wenyine, kandi yari afite impamvu zumvikana zo kumva ko yatengushywe. Ariko ikiganiro yagiranye n’abigishwa be nyuma y’iminsi mike azutse, ntikigaragaza ko yaba yarabarakariye cyangwa ko yabarwaye inzika. Yumvaga atari ngombwa gusubira mu makosa y’abigishwa be, harimo n’ibyo bakoze mu ijoro yafashwemo.
Ahubwo yahumurije Petero n’izindi ntumwa. Icyagaragaje ko yari abafitiye icyizere, ni uko yabahaye amabwiriza y’uko bagombaga gukora umurimo ukomeye wo kwigisha. Yesu yabonaga ko intumwa ze zose zari zikiri incuti ze. Urukundo yabakunze rwabakoze ku mutima cyane, ku buryo bari gukora ibishoboka byose ntibongere kumutenguha. Koko rero, bakoze neza umurimo Yesu yasigiye abigishwa be.—Ibyak 1:8; Kolo 1:23.
Mushiki wacu witwa Elvira yibuka ko hari igihe yagiranye ikibazo n’incuti ye yitwa Giuliana. Agira ati “igihe yambwiraga ko yari yababajwe n’ibyo nari nakoze, numvise nigaye. Yari afite impamvu yo kundakarira. Ariko icyankoze ku mutima ni uko yari ampangayikiye, ahangayikishijwe n’ingaruka iyo myifatire yanjye yashoboraga kungiraho. Nzahora mushimira ko atitaye ku makosa nari namukoreye, ahubwo akaba yari ababajwe n’uko ibyo nari nakoze byashoboraga kungiraho ingaruka mbi. Nashimiye Yehova ko nari mfite incuti yari ishishikajwe n’icyatuma mererwa neza, kuruta uko yitaga ku byiyumvo byayo.”
None se incuti nyancuti yitwara ite iyo ubucuti bujemo agatotsi? Iba yiteguye kuganira ku kibazo mu bugwaneza, nta cyo mukinganye. Iyo ncuti iba imeze nka Natani na Hushayi bakomeje kuba indahemuka mu bihe bikomeye, kandi iba imeze nka Yesu wari witeguye kubabarira. Ese nawe uri incuti nk’iyo?