Ese ubona ubutabera nk’uko Yehova abubona?
‘Nzamamaza izina rya Yehova, Imana yiringirwa kandi itarenganya.’—GUTEG 32:3, 4.
1, 2. (a) Naboti n’abahungu be bahuye n’akahe karengane? (b) Ni iyihe mico ibiri turi busuzume muri iki gice?
TEKEREZA abagabo b’imburamumaro barimo bashinja ibinyoma umubyeyi n’abana be, bavuga ko bavumye Imana n’umwami. Uwo mugabo n’abana be bahamwe n’icyaha, bakatirwa urwo gupfa. Tekereza ukuntu abantu bakunda ubutabera bagize agahinda babonye abo bantu b’inzirakarengane bicwa batewe amabuye! Iyo si inkuru y’impimbano. Ahubwo ibyo byabaye ku mugaragu wa Yehova w’indahemuka witwaga Naboti, wabayeho ku ngoma y’umwami wa Isirayeli witwaga Ahabu.—1 Abami 21:11-13; 2 Abami 9:26.
2 Muri iki gice, turi busuzume inkuru ya Naboti, dusuzume n’inkuru y’umusaza w’itorero ryo mu kinyejana cya mbere wakoze ikosa rikomeye. Turi busobanukirwe ko tugomba kwicisha bugufi kugira ngo tubone ubutabera nk’uko Yehova abubona. Nanone turi busobanukirwe ko kubabarira bidufasha kwigana ubutabera bwa Yehova.
AKARENGANE KARENZE URUGERO
3, 4. Naboti yari muntu ki? Kuki yanze kugurisha uruzabibu rwe?
3 Naboti yakomeje kubera indahemuka Yehova. Icyakora Abisirayeli benshi bari barakurikije urugero rubi rw’Umwami Ahabu n’umwamikazi w’umugome Yezebeli. Basengaga Bayali kandi ntibubahaga Yehova n’amahame ye. Ariko Naboti we yahaga agaciro ubucuti yari afitanye na Yehova, akaburutisha n’ubuzima bwe.
4 Soma mu 1 Abami 21:1-3. Igihe Ahabu yashakaga kugura uruzabibu rwa Naboti cyangwa kumuguranira ngo amuhe urundi rwiza, Naboti yaranze. Kubera iki? Yamushubije mu kinyabupfura ati “nkurikije uko Yehova abona ibintu, sinarota nguha umurage wa ba sogokuruza.” Naboti yanze kugurisha uruzabibu rwe, kubera ko Amategeko Yehova yahaye Abisirayeli yababuzaga kugurisha burundu gakondo y’umuryango (Lewi 25:23; Kub 36:7). Mu by’ukuri, Naboti yumviraga Yehova.
5. Ni uruhe ruhare Yezebeli yagize mu iyicwa rya Naboti?
5 Ikibabaje ni uko Umwami Ahabu n’umugore we Yezebeli bamukoreye ibikorwa by’agahomamunwa. Yezebeli yashatse abagabo b’imburamumaro, bashinja Naboti n’abahungu be ibinyoma, maze baricwa, kugira ngo Ahabu yegukane urwo ruzabibu. Yehova yari gukora iki kuri ako karengane karenze urugero?
UBUTABERA BW’IMANA
6, 7. Yehova yagaragaje ate ko akunda ubutabera? Ibyo byahumurije bite abagize umuryango wa Naboti n’incuti ze?
6 Yehova yahise yohereza Eliya kwa Ahabu. Eliya yabwiye Ahabu ko yari umwicanyi n’igisambo. Ni uruhe rubanza Yehova yamuciriye? Ahabu, umugore we n’abahungu be, bagombaga gupfa nk’urwo Naboti n’abahungu be bapfuye.—1 Abami 21:17-25.
7 Nubwo abagize umuryango wa Naboti n’incuti ze bashenguwe n’uko Ahabu yamwishe, bahumurijwe no kumenya ko Yehova yari yabonye ako karengane kandi ko yari agiye kugira icyo agakoraho. Icyakora, ibyari bigiye gukurikiraho byari kugaragaza niba koko bicisha bugufi kandi bakizera Yehova.
8. Ahabu yitwaye ate amaze kumva urubanza Yehova yari yamuciriye? Byamumariye iki?
8 Igihe Ahabu yamenyaga urubanza Yehova yamuciriye, ‘yashishimuye imyambaro ye yambara ibigunira; yiyiriza ubusa akaryama mu bigunira kandi akagenda asuherewe.’ Ahabu yicishije bugufi. Byatumye Yehova abwira Eliya ati “kubera ko yicishije bugufi imbere yanjye, sinzateza ibyago inzu ye akiri ku ngoma, ahubwo nzabiteza ku ngoma y’umuhungu we” (1 Abami 21:27-29; 2 Abami 10:10, 11, 17). Yehova “ugenzura imitima,” yababariye Ahabu.—Imig 17:3.
KWICISHA BUGUFI BIRATURINDA
9. Kuki kwicisha bugufi byari gufasha incuti n’abavandimwe ba Naboti?
9 Igihe incuti n’abavandimwe ba Naboti bamenyaga ko umuryango wa Ahabu wari guhanwa amaze gupfa, bigomba kuba byaragerageje ukwizera kwabo. Ariko kwicisha bugufi byari kubafasha, bagakomeza gusenga Yehova, biringiye ko Imana yabo idashobora kurenganya. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:3, 4.) Naboti, abahungu be n’imiryango yabo, bazabona ubutabera butunganye igihe Yehova azazura indahemuka ze (Yobu 14:14, 15; Yoh 5:28, 29). Byongeye kandi, umuntu wicisha bugufi azirikana ko “Imana y’ukuri izazana mu rubanza buri murimo wose ufitanye isano na buri kintu cyose gihishwe, kugira ngo igaragaze niba ari cyiza cyangwa ari kibi” (Umubw 12:14). Iyo Yehova aca urubanza, agenzura ibintu byinshi tuba tutazi. Bityo rero, kwicisha bugufi bituma dukomeza kumwizera.
10, 11. (a) Ni ibihe bintu bishobora kutugerageza? (b) Ni mu buhe buryo kwicisha bugufi bizaturinda?
10 Wabigenza ute niba abasaza b’itorero bafashe umwanzuro utumva neza cyangwa utemera? Urugero, wakora iki mu gihe incuti yawe yambuwe inshingano? Byagenda bite se niba uwo mwashakanye, umwana wawe cyangwa incuti yawe magara aciwe mu itorero kandi ukaba utemera uwo mwanzuro? Wakwitwara ute se niba utekereza ko hari umunyabyaha wahawe imbabazi atazikwiye? Ibyo bintu byose bishobora kutugerageza, tukagaragaza niba koko twizera Yehova n’umuryango we. Ariko se ni mu buhe buryo kwicisha bugufi byadufasha guhangana n’ibyo bigeragezo? Reka dusuzume uburyo bubiri.
11 Icya mbere, kwicisha bugufi bizadufasha kwemera ko tutazi neza uko ibintu byose byagenze. Niyo twaba twibwira ko dusobanukiwe neza uko ibintu byagenze, Yehova ni we wenyine umenya ibiri mu mutima (1 Sam 16:7). Ibyo nitubizirikana, tuzemera twicishije bugufi ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, kandi ko dukwiriye guhindura uko tubona ibintu. Icya kabiri, kwicisha bugufi bizadufasha kumvira no kwihangana, mu gihe tugitegereje ko Yehova akemura ikibazo. Bibiliya igira iti ‘abatinya Imana y’ukuri ni bo bizagendekera neza, ariko umuntu mubi ntibizamugendekera neza, kandi ntazashobora kongera iminsi yo kubaho kwe’ (Umubw 8:12, 13). Nidukomeza kwicisha bugufi, bizatugirira akamaro ndetse bikagirire n’abandi.—Soma muri 1 Petero 5:5.
MU GIHE UBONYE UBURYARYA MU ITORERO
12. Ni iki tugiye gusuzuma? Kubera iki?
12 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere muri Antiyokiya ya Siriya, bahuye n’ikigeragezo cyatumye bagaragaza niba baricishaga bugufi koko kandi bakababarira. Reka dusuzume uko byagenze, maze twisuzume turebe niba koko tubabarira. Ibyo bizatuma turushaho gusobanukirwa uko Yehova abona ubutabera.
13, 14. Ni izihe nshingano intumwa Petero yahawe? Yagaragaje ate ubutwari?
13 Intumwa Petero yari umusaza uzwi cyane mu itorero rya gikristo. Yabanye na Yesu kandi yari yarahawe inshingano ziremereye (Mat 16:19). Urugero, mu mwaka wa 36 Petero yabwirije Koruneliyo n’abo mu nzu ye. Yari inshingano ihebuje, kuko Koruneliyo yari umunyamahanga utarakebwe. Igihe Koruneliyo n’abo mu rugo rwe bahabwaga umwuka wera, Petero yaravuze ati “ese hari uwakwimana amazi kugira ngo aba bahawe umwuka wera nk’uko natwe twawuhawe batabatizwa?”—Ibyak 10:47.
14 Mu mwaka wa 49, intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu barateranye ngo barebe niba abanyamahanga bahindukiriye Ubukristo barasabwaga gukebwa. Muri iyo nama, Petero yibukije abo bavandimwe ko abanyamahanga batakebwe na bo bari barahawe umwuka wera. Ibyo Petero yari yariboneye byafashije inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere gufata umwanzuro (Ibyak 15:6-11, 13, 14, 28, 29). Abakristo b’Abayahudi n’abanyamahanga bishimiye ko Petero yagize ubutwari bwo kuvuga ibyo yari yarabonye. Abo Bakristo bamugiriye icyizere kuko yari indahemuka kandi akuze mu buryo bw’umwuka.—Heb 13:7.
15. Ni irihe kosa Petero yakoze igihe yari muri Antiyokiya ya Siriya? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
15 Nyuma y’igihe gito iyo nama ibaye, Petero yagiye muri Antiyokiya ya Siriya. Icyo gihe yasabanaga n’abavandimwe b’abanyamahanga nta kibazo. Nta gushidikanya ko hari byinshi bigiye kuri Petero. Ariko bagomba kuba barababaye igihe mu buryo butunguranye Petero yarekaga gusangira na bo. Iyo myitwarire ya Petero yatumye n’abandi bavandimwe b’Abayahudi, harimo na Barinaba, na bo babigenza batyo. Ni iki cyatumye uwo musaza w’itorero akora ikosa rikomeye nk’iryo, ryashoboraga kubiba amacakubiri mu itorero? Ibyabaye kuri Petero byadufasha bite mu gihe umusaza w’itorero avuze cyangwa akoze ikintu kikatubabaza?
16. Petero yakosowe ate? Ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?
16 Soma mu Bagalatiya 2:11-14. Petero yaguye mu mutego wo gutinya abantu (Imig 29:25). Nubwo yari azi neza uko Yehova afata abanyamahanga, yatinye Abayahudi bakebwe bari bavuye mu itorero ry’i Yerusalemu. Intumwa Pawulo na we wari mu nama yabereye i Yerusalemu mu mwaka wa 49, yacyashye Petero, yamagana uburyarya bwe (Ibyak 15:12; Gal 2:13). Abakristo b’abanyamahanga bari bababajwe n’ibyo Petero yari yakoze, bari kwitwara bate? Ese bari kwemera ko bibaca intege? Ese Petero yari kwamburwa inshingano kubera iryo kosa?
JYA UBABARIRA
17. Kuba Yehova ababarira byamariye iki Petero?
17 Uko bigaragara, Petero yemeye yicishije bugufi inama yahawe na Pawulo. Ibyanditswe ntibivuga ko yigeze yamburwa inshingano. Ahubwo nyuma yaho, yarahumekewe yandika inzandiko ebyiri ziri muri Bibiliya. Mu rwandiko rwe rwa kabiri, yise Pawulo “umuvandimwe wacu ukundwa” (2 Pet 3:15). Nubwo ikosa Petero yakoze ryababaje cyane Abakristo b’abanyamahanga, Yesu we mutware w’itorero, yakomeje kumukoresha (Efe 1:22). Abari bagize iryo torero, bari babonye uburyo bwo kwigana Yesu na Yehova bakamubabarira. Twiringiye ko nta n’umwe wigeze wemera ko ikosa ry’umuntu udatunganye rimuca intege.
18. Ni ryari tuba tugomba kubona ubutabera nk’uko Yehova abubona?
18 Nk’uko byari bimeze mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, no muri iki gihe, abasaza b’itorero ntibatunganye kubera ko “twese ducumura kenshi” (Yak 3:2). Ibyo kubivuga biroroshye, ariko se twitwara dute iyo umuvandimwe adukoshereje? Ese tuzigana uko Yehova abona ubutabera? Urugero, uzitwara ute niba umusaza w’itorero avuze ikintu kigaragaza ko afite urwikekwe? Ese umusaza w’itorero navuga ikintu atatekerejeho kikakubabaza, uzemera ko biguca intege? Aho kugira ngo uhite wumva ko uwo muvandimwe atagikwiriye kuba umusaza, ese uzategereza wihanganye icyo Yesu we mutware w’itorero azakora? Ese uzazirikana ko uwo muvandimwe amaze imyaka myinshi akorera Yehova mu budahemuka? Ese uwo muvandimwe wagukoshereje nakomeza kuba umusaza w’itorero cyangwa agahabwa izindi nshingano, uzishimana na we? Numubabarira, bizagaragaza ko ubona ubutabera nk’uko Yehova abubona.—Soma muri Matayo 6:14, 15.
19. Ni iki twagombye kwiyemeza?
19 Abakunda ubutabera bategereje igihe Yehova azakuriraho ibikorwa byose by’akarengane biterwa na Satani n’isi ye (Yes 65:17). Mbere y’uko icyo gihe kigera, nimucyo twiyemeze kubona ubutabera nk’uko Yehova abubona, twicishe bugufi twemere ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, kandi tubabarire abadukosereza.