Subira Gusura Abantu Kugira ngo Utume Ugushimishwa Kwabo Kurushaho Gushinga Imizi mu Butumwa bw’Ubwami
1 Muri Kanama no muri Nzeri (umwaka ushize) twari twarateganyije kugera mu mafasi ya kure muri kampeni yacu ya Makedoniya. N’ubwo mbere na mbere dushishikazwa no kubiba imbuto z’Ubwami muri utwo duce tudakunze kubwirizwamo kenshi, tunishimira no gutuma ugushimishwa uko ari ko kose kugaragajwe kurushaho gushinga imizi uko bishobotse kose.
2 Nta gushidikanya ko itorero ryakoze gahunda yo kubwiriza mu ifasi ya Makedoniya ku buryo bwatuma aho ugushimishwa kwagaragajwe hasubira gusurwa. Ku bw’ibyo rero, mu gihe usuye umuntu ku ncuro ya mbere, ntiwibagirwe kuzuza neza agapapuro gakoreshwa ku nzu n’inzu. Noneho rero, igihe urimo utegura isakoshi yawe ujyana kubwiriza, reba ko washyizemo igitabo gihwanye n’icyo watanze kugira ngo uze kucyifashisha mu gihe usubiye gusura.
Niba waratanze agatabo “Dore,” ushobora kuvuga uti
◼ “Nejejwe no kongera kukubona. Ubwo mperutse hano, nakweretse igifubiko cy’aka gatabo hanyuma tunasoma umurongo wo muri Bibiliya kugira ngo ugaragaze ko Imana izabonera buri wese inzu yo guturamo n’akazi binyuriye ku Bwami bwayo. Ariko kandi, Imana yanasezeranije kuvanaho indwara, ubusaza, ndetse n’urupfu. Mbese, urabona bigoye kubyemera? [Reka nyir’inzu asubize.] Reba iyo ngingo muri iyi paragarafu ya 4 y’aka gatabo nagusigiye.” Soma iyo paragarafu, maze musuzume umurongo umwe cyangwa ibiri y’Ibyanditswe iri ahagana hasi ku ipaji. Ubwo ga icyigisho cya Bibiliya kikaba kiratangijwe!
3 Gusubira gusura kwiza kuyobora ku cyigisho cya Bibiliya ukoresheje agatabo Mbese Imana Itwitaho Koko? gushobora gutegurwa umuntu akomereza ku ngingo iri munsi y’Igice cya 10 kandi agakoresha amashusho yo ku mapaji ya 25-27.
4 Gusubira Gusura Abo Twasigiye Inkuru y’Ubwami: Ahari wenda nyir’inzu twaba twaramusigiye inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Amahoro Mu Isi Nshya. Mu gihe dusubiye kumusura, dushobora kuganira ku maparagarafu abanza y’iyo nkuru y’Ubwami. Igihe turangije gusuzuma paragarafu ya mbere ku ipaji ya 3, ahari amagambo yandukuwe muri Zaburi 37:29, dushobora kuvuga tuti
◼ “Ayo magambo aranatsindagirizwa muri aka gatabo, gafite umutwe uvuga ngo Mbese Imana Itwitaho Koko? Reba icyo gitekerezo muri paragarafu ya 22 ku ipaji ya 27.” Icyo gihe dushobora gusoma iyo paragarafu maze tukabaza ikibazo cyayo cyanditse. Hanyuma, dushobora kuvuga tuti “Ni gute Imana izasohoza ayo masezerano?” Amaparagarafu make akurikira ari munsi y’umutwe uvuga ngo “Ibya Kera Bizakurwaho” arabisobanura. Noneho wasoma paragarafu kandi mugasuzuma ikibazo cyanditse. Mushobora gusuzuma ibiri munsi y’ako gatwe gato byose kandi ukagerageza gushyiraho gahunda yo kumusura nyuma y’aho cyangwa se ukaba wamukurikiranira hafi mu buryo bukwiriye kurushaho.
5 Gusubira gusura abantu kugira ngo dutume ugushimishwa kwabo kurushaho gushinga imizi mu butumwa bw’Ubwami ni iby’ingenzi cyane no mu mafasi ya kure. Yesu yabwirije abigishwa be kwigisha abandi ibyo yari yarabigishije. Twinginga Yehova mu isengesho tumusaba kohereza abakozi benshi. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukore uruhare rwacu tubona abantu bashimishijwe kandi tubigishe kugira ngo babe abakozi bagenzi bacu mu murimo w’isarura.—Mat 9:37; 28:19, 20.