“Mbese, Hari Igihe Abantu Bose Bazaba Bakundana?”
1 Ubutumwa bwiza bushishikaje, kandi bususurutsa umutima, bugomba gutangazwa ku isi hose mu ndimi 169. Ubwo butumwa ni ubuhe? Kandi se, ni gute buzatangwa?
2 Ubwo butumwa, ni ubuhereranye n’urukundo dukunda bagenzi bacu. Buboneka mu Nkuru y’Ubwami No. 35, ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Hari Igihe Abantu Bose Bazaba Bakundana?” Iyo Nkuru y’Ubwami, isuzuma mu magambo ahinnye imimerere y’ibintu bibera ku isi, igaragaza ko intandaro y’intimba n’imibabaro bingana bitya, ari uko urukundo rwabuze mu bantu. Isobanura impamvu urukundo abantu bajyaga bakunda bagenzi babo rwakonje, ariko cyane cyane muri iki gihe, n’icyo ibyo bisobanura ku bihereranye n’igihe kizaza.
3 Nanone kandi, Inkuru y’Ubwami No. 35, yerekana ko urukundo nyakuri umuntu akunda mugenzi we, ruboneka mu bantu babarirwa muri za miriyoni baba muri iyi si ya none. Igaragaza abifatanya mu kubyutsa Ubukristo bwa mbere—ni ukuvuga gahunda yo gusenga yo mu kinyejana cya mbere, yarangwaga n’urukundo abantu bakundaga bagenzi babo nk’uko Yesu Kristo yabyigishije.—Luka 10:25-37.
4 Inkuru y’Ubwami No. 35, isoza isobanura ukuntu isi yose y’abantu vuba hano izaba irangwa n’urukundo abantu bazaba bakunda bagenzi babo, mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana buzaba buyobowe na Kristo. Abantu basoma ubwo butumwa, baterwa inkunga yo gushaka agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, kandi bakiga ukuntu baba mu bagize iyo gahunda yuje urukundo yo ku isi hose, ivugwa mu magambo arambuye mu Ijambo ry’Imana.
5 Ni Nde Uzatanga Ubwo Butumwa? Abahamya ba Yehova ku isi hose, bazageza ubwo butumwa buhereranye n’urukundo dukunda bagenzi bacu ku bo baziranye, ku baturanyi babo, no ku bo bafitanye isano mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo. Abujuje ibisabwa bose, baraterwa inkunga yo kwifatanya mu murimo wo gutanga Inkuru y’Ubwami No. 35 mu ruhame.
6 Intego y’ibanze y’iyo kampeni, ni iyo kubyutsa ugushimishwa kw’abantu, bakayoborerwa icyigisho cya Bibiliya, haba mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba cyangwa mu gitabo Ubumenyi. Byongeye kandi, imihati ivuye ku mutima ya buri wese mu bagaragu ba Yehova, izatanga ubuhamya bukomeye ku bihereranye na Yehova, Imana yuje urukundo, hamwe n’Umwana we, Yesu Kristo.