Jya Ugira Umwete wo ‘Kubwiriza mu Buryo Bunonosoye’
1, 2. Ni iki kigutangaza mu kuntu Pawulo yabonaga umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi se ni gute dushobora kwigana urugero rwe rwo ‘kubwiriza mu buryo bunonosoye’?
1 Kimwe na Yesu hamwe n’abandi bagaragu benshi bizerwa bo mu bihe bya kera, intumwa Pawulo na we yabwirizaga ubutumwa bwiza afite ishyaka, kandi ‘mu buryo bunonosoye,’ atitaye ku mimerere yarimo. Ndetse n’igihe yari ari mu nzu yarindirwagamo, “yākīraga abaje kumusura bose, akabwiriza iby’ubwami bw’Imana, akigisha iby’Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose.”—Ibyak 28:16-31.
2 Natwe dushobora kugira umwete wo ‘kubwiriza mu buryo bunonosoye’ igihe cyose. Ibyo bikubiyemo kuzabwiriza abantu tuzahura na bo tujya mu Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro,” n’igihe tuzaba tuvayo, ndetse n’igihe tuzaba turi aho ikoraniro rizabera.—Ibyak 28:23, NW; Zab 145:10-13.
3. Ni gute dushobora kwirinda ko umurimo wacu wo kubwiriza mu buryo bufatiweho wakorwa mu buryo bw’impanuka?
3 Kubwiriza mu buryo bufatiweho bisobanura iki? Kubwiriza mu buryo bufatiweho si ibintu bibaho mu buryo bw’impanuka cyangwa nta ntego bigamije, bisa n’aho bitari byateguwe cyangwa ari iby’agaciro gake. Nk’uko byari bimeze kuri Pawulo, natwe tubona ko guhesha Imana icyubahiro binyuriye mu kubwiriza ari iby’ingenzi, akaba ari yo mpamvu tugomba guteganya kuzabwiriza igihe cyose bizaba bikwiriye mu ngendo tuzakora. Icyakora, uburyo dukoresha iyo tubwiriza abandi bushobora rwose kuvugwa ko ari uburyo bufatiweho, kuko buba butuje, ari ubwa gicuti kandi tukaba tutabanza guteguza mbere y’igihe. Ubwo buryo bushobora kugira ingaruka nziza.
4. Ni iki cyafashije Pawulo kubwiriza ari ku icumbi rye?
4 Jya witegura kubwiriza: Pawulo yagombaga gushaka uburyo bwo kubwiriza igihe yabaga mu nzu yarindirwagamo i Roma. Yafataga iya mbere agatumira abayobozi b’Abayuda bo muri ako karere, bakamusanga mu nzu yarimo (Ibyak 28:17). N’ubwo i Roma habaga itorero rya Gikristo, Pawulo yaje kumenya ko burya Abayuda bo muri uwo mujyi batari basobanukiwe neza ukwizera kwa Gikristo k’umwimerere (Ibyak 28:22; Rom 1:7). Ntiyarekaga ngo hagire ikimubuza kubwiriza ibya Yesu Kristo n’Ubwami bw’Imana ‘mu buryo bunonosoye.’
5, 6. Ni ryari dushobora kubwiriza mu buryo bufatiweho, kandi se ni iyihe myiteguro twakora kugira ngo tuzagire ingaruka nziza?
5 Tekereza mbere y’igihe ku bantu bose batazi Abahamya ba Yehova neza ushobora kuzahura na bo mu ngendo uzakora. Bashobora no kuba batazi ko tujya tuyoborera abantu ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo ku buntu. Ntugapfushe ubusa uburyo ubonye bwo kubwiriza abantu muhurira mu ngendo, aho imodoka zihagarara, aho banyweshereza lisansi, mu gihe uhaha, uri aho ucumbitse, muri za resitora, mu modoka zitwara abagenzi, n’ahandi. Jya uteganya mbere y’igihe icyo ushobora kuvuga utangiza ikiganiro kugira ngo ugeze ku bandi ubutumwa mu buryo buhinnye. Ushobora wenda kubyitoza mu minsi iri imbere ubwiriza mu buryo bufatiweho abaturanyi bawe, abo mufitanye isano, abo mukorana n’abandi bantu muziranye.
6 Uzakenera kwitwaza ibitabo byo kwifashisha mu gihe uzaba ubwiriza mu buryo bufatiweho. Ibyo bitabo ni nk’ibihe? Ushobora nko gukoresha inkuru z’Ubwami. Nuhura n’umuntu ubyitabiriye neza, uzamuhe agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Niba uzagenda mu modoka, ushobora kuzitwaza ibitabo bike uzaha abantu bazagaragaza ko bashimishijwe by’ukuri n’ubutumwa bw’Ubwami.
7, 8. Ni uwuhe muburo uhereranye n’isura yacu n’imyifatire yacu twagombye kwitaho mu gihe tuzaba tuva cyangwa tujya mu ikoraniro, na nyuma ya porogaramu?
7 Jya wita ku isura yawe no ku myifatire yawe: Tugomba gukora ku buryo imyifatire yacu kimwe n’imyambaro yacu n’uburyo twirimbisha bidatuma abandi batubona uko tutari, cyangwa ngo ‘bavuge nabi’ umuteguro wa Yehova (Ibyak 28:22). Ibyo ntibigomba gukurikizwa mu gihe turi mu ikoraniro gusa, ahubwo n’igihe tujyayo cyangwa igihe tuvayo, na nyuma ya porogaramu ya buri munsi. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2002, ku ipaji ya 18 paragarafu ya 14, watanze umuburo ugira uti “imyambarire yacu [ntiyagombye] kuba ishamaje, ari iy’akahebwe, ibyutsa irari ry’ibitsina, itwambika ubusa cyangwa ijyanye n’ibigezweho. Ikindi kandi, imyambarire yacu yagombye kugaragaza ko ‘twubaha Imana.’ Mbese, ibyo ntibyagombye gutuma dutekereza? Ntitwagombye kwambara mu buryo bukwiriye mu gihe tugiye mu materaniro gusa [cyangwa mu makoraniro], ngo ikindi gihe twambare uko tubonye. Uko tugaragara byagombye kugaragaza imyifatire yo kubaha no kumvira Imana kuko turi Abakristo n’abakozi bayo igihe cyose.”—1 Tim 2:9, 10.
8 Tugomba kwambara mu buryo bushyize mu gaciro kandi bwiyubashye. Niba isura yacu n’imyifatire yacu buri gihe bigaragaza ko twemera Imana, nta kintu na kimwe kizatubuza kubwiriza mu buryo bufatiweho, bitewe wenda n’uko isura yacu idakwiriye umukozi w’Imana.—1 Pet 3:15.
9. Ni ibihe bintu byiza Pawulo yagezeho mu murimo wo kubwiriza i Roma?
9 Kubwiriza mu buryo bufatiweho bigira ingaruka nziza: Mu gihe cy’imyaka ibiri Pawulo yamaze i Roma ari mu nzu yarindirwagamo, yabonye ibintu byiza yagezeho binyuriye ku mihati yashyizeho mu kubwiriza. Luka yavuze ko ‘bamwe bemeye ibyo yavuze’ (Ibyak 28:24). Pawulo ubwe yavuze ibintu byiza yagezeho mu murimo wo ‘kubwiriza mu buryo bunonosoye’ ubwo yandikaga ati “ibyambayeho [ntibyabereye] ubutumwa bwiza inkomyi ahubwo byabushyize imbere, kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe. Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n’ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga.”—Fili 1:12-14.
10. Ni ibihe bintu byiza umugabo n’umugore bagezeho mu murimo wo kubwiriza mu mpeshyi y’umwaka ushize?
10 Mu mwaka ushize, igihe porogaramu y’umunsi w’ikoraniro yari irangiye, hari umugabo n’umugore bagize ingaruka nziza ubwo babwirizaga mu buryo bufatiweho umukozi wo muri hoteli wababajije iby’udukarita tw’ikoraniro bari bambaye. Bamusobanuriye iby’iryo koraniro hamwe n’ibyiringiro by’igihe kizaza Bibiliya iha abantu. Bamuhaye inkuru y’Ubwami ivuga ngo Mbese, Wakwishimira Kumenya Byinshi Kurushaho ku Bihereranye na Bibiliya?, bamusobanurira n’ibya gahunda yo kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya mu rugo ku buntu. Uwo mugore yababwiye ko yifuza ko hagira umuntu umusura, maze yandika izina rye na aderesi ahabigenewe kuri iyo nkuru y’Ubwami, hanyuma asaba uwo mugabo n’umugore we kuzagaruka kumusura. Wowe se, ni ibihe bintu byiza ushobora kuzageraho muri uyu mwaka nugira umwete wo ‘kubwiriza mu buryo bunonosoye’?
11. Ni ikihe kintu tugomba kwihingamo kugira ngo duteze imbere ubutumwa bwiza muri iyi mpeshyi ‘tubwiriza mu buryo bunonosoye’?
11 Teza imbere ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye: Ngaho tekereza ibyishimo Pawulo yagize ubwo yumvaga ko bagenzi be b’Abakristo biganaga urugero rwe rwo kugira ishyaka! Nimucyo natwe twiyemeze kuzakora uko dushoboye kose kugira ngo duteze imbere ubutumwa bwiza, tubwiriza mu buryo bufatiweho ibihereranye n’imyizerere yacu ishingiye kuri Bibiliya, ari na ko twungukirwa n’ikoraniro ry’intara ryo muri uyu mwaka.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Ibitabo tuzakenera mu kubwiriza mu buryo bufatiweho
■ Inkuru z’Ubwami
■ Agatabo Ni Iki Imana Idusaba?
■ Ibindi bitabo by’ibanze
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Ntukabibagirwe!
Abo ni bande? Ni abantu bose bashimishijwe bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo cyangwa kuri disikuru yihariye. Mbese, twaba twaributse kubatumira mu ikoraniro ry’intara ryo muri uyu mwaka? Birashoboka rwose ko abenshi muri bo bazarizamo nibaterwa inkunga mu bugwaneza. Imishyikirano yubaka bazagirana n’abandi mu ikoraniro kimwe na porogaramu itera inkunga mu buryo bw’umwuka bizabafasha kurushaho kwegera Yehova n’umuteguro we. Kuki utabatumira maze ukareba uko bazabyitabira? Basobanurire ibintu byose bakeneye kumenya, hakubiyemo n’amatariki amakoraniro azaberaho, aho azabera, isaha azatangiriraho n’iyo azarangiriraho.