“Mwikorere umugogo wanjye”
1 Muri iyi si yuzuye ingorane n’imihangayiko, twabonye ibyishimo nyakuri dukesha kuba twaritabiriye ubutumire bwa Yesu. Ubwo butumire budusaba kwikorera umugogo we maze tukibonera ihumure. (Mat 11:29, 30, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Kwemera umugogo wo kuba abigishwa bikubiyemo gukora umurimo utaruhije kandi utanga ihumure. Ibyo bikubiyemo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no gufasha abandi kugira ngo bifatanye natwe maze na bo babonere ihumure mu kwikorera umugogo wa Yesu utaruhije.—Mat 24:14; 28:19, 20.
2 Ihumure tubonera mu murimo wo kubwiriza: Yesu ntiyasabye abigishwa be kongera umugogo we ku mutwaro bari basanzwe bikoreye. Ahubwo, yabasabye kureka umutwaro wabo uremereye maze bakikorera umugogo we utaremereye. Ntitukiremererwa n’imihangayiko yo muri iyi si cyangwa ngo turemererwe no kubura ibyiringiro, kandi nta nubwo tukirushywa no kwiruka inyuma y’ubutunzi butiringirwa (Luka 21:34; 1 Tim 6:17). Nubwo usanga duhuze kandi tukaba tugomba gukora cyane kugira ngo tubone ibintu by’ibanze dukenera buri munsi, kuyoboka Imana ni byo dushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Mat 6:33). Nidukomeza kubona ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi mu buryo bukwiriye, tuzahora tubona ko gukora umurimo wo kubwiriza biduhumuriza aho kuturemerera.—Fili 1:10.
3 Ubusanzwe dushimishwa no kuvuga ibituri ku mutima (Luka 6:45). Abakristo bose bahoza ibitekerezo byabo kuri Yehova no ku migisha yasezeranyije izazanwa n’Ubwami bwe. Mbega ukuntu kwirengagiza imihangayiko yacu ya buri munsi maze tukifatanya mu murimo wo kugeza ku bandi “ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza” biduhumuriza (Rom 10:15)! Uko turushaho gukora ikintu ni na ko turushaho kugira ubuhanga bwo kugikora neza kandi tukarushaho gushimishwa no kugikora. Ku bw’ibyo, kongera igihe tumara mu murimo wo kubwiriza mu gihe turi mu mimerere ibitwemerera, bituma turushaho kubona ihumure. Mbega ukuntu tugira ibyishimo iyo abantu bitabiriye ubutumwa tubagezaho (Ibyak 15:3)! N’iyo twahura n’abantu badashishikazwa n’ibyo tubabwira cyangwa tugahura n’abaturwanya, gukomeza kuzirikana ko imihati dushyiraho ishimisha Yehova kandi ko amaherezo imigisha ye izatuma tugera ku bintu bishimishije, bizatuma tubona ihumure ryo mu buryo bw’umwuka.—Ibyak 5:41; 1 Kor 3:9.
4 Iyo twemeye ubutumire bwa Yesu, tugira igikundiro cyo gukorana na we turi Abahamya ba Yehova (Yes 43:10; Ibyah 1:5). Ibyo biduhesha ihumure kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose.