Dufite ubutunzi bw’agaciro tugomba kugeza ku bandi
1 Ijambo ry’Imana ryuzuyemo ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka twishimira cyane (Zab 12:7; 119:11, 14). Hari igihe Yesu yakoresheje imigani igaragaza ibintu bitandukanye bigize Ubwami maze abaza abigishwa be ati “mbese ibyo bintu byose mwabisobanukiwe?” Bamaze kumubwira ko babisobanukiwe yarababwiye ati “ubwo bimeze bityo, umwigisha wese iyo yigishijwe iby’ubwami bwo mu ijuru, amera nk’umugabo ufite urugo, uvana mu bubiko bwe ibintu bishya n’ibya kera.”—Mat 13:1-52.
2 Ukuri kwa Bibiliya twamenye tugitangira kuyiga, kwagereranywa n’ubutunzi bwa kera. Iyo dukomeje kwiyigisha ibintu byimbitse byo mu Ijambo ry’Imana, tumenya ukundi kuri ko muri Bibiliya gushobora kugereranywa n’ubutunzi bushya tuba tubonye (1 Kor 2:7). Nanone kandi, ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ adufasha gusobanukirwa ibindi bintu bishya.—Mat 24:45.
3 Ubwo butunzi bwo mu buryo bw’umwuka bwa kera n’ubushya ni ubw’agaciro kenshi cyane kuri twe. Ibyo bidushishikariza gushaka uko twakwitoza kandi tukagira ubuhanga bwo kwigisha Ijambo ry’Imana, bityo tukageza ku bandi ukuri kw’agaciro twamenye.
4 Isomo twakura ku rugero rwa Yesu: Kugira ngo Yesu agaragaze uko yabonaga ubwo butunzi, yakoraga uko ashoboye kose akabugeza ku bandi n’iyo yabaga ananiwe.—Yoh 4:6-14.
5 Urukundo Yesu yakundaga abantu bari bakennye mu buryo bw’umwuka, rwamushishikarizaga kubagezaho ubutunzi bw’ukuri kw’Imana buhesha ubuzima (Zab 72:13). Yagiriye impuhwe abari bafite inzara yo mu buryo bw’umwuka maze ‘abigisha ibintu byinshi.’—Mar 6:34.
6 Jya wigana Yesu: Nitubona ko ubutunzi bwacu bwo mu buryo bw’umwuka bukubiye muri Bibiliya ari ubw’agaciro, tuzashishikarira kubugeza ku bandi (Imig 2:1-5). Nubwo hari igihe dushobora kumva tunaniwe, tuzakomeza kuvuga ukuri ko mu Byanditswe twishimye (Mar 6:34). Kugaragaza ko dushimira kubera ubwo butunzi dufite, bizadushishikariza gukora uko dushoboye kose kugira ngo buri gihe tujye twifatanya mu murimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye.