DVD ivuga iby’imirimo itangaje y’irema
Abantu benshi bishimira kureba ibyaremwe. Icyakora bake gusa ni bo bazi ko ibyaremwe bigaragaza byinshi ku bitekerezo n’ibyiyumvo by’Umuremyi wacu Mukuru (Rom 1:20). Kera, Dawidi yamenye Yehova binyuze ku Ijambo rye ryahumetswe. Nanone, ibyaremwe byatumye asa n’ureba Yehova kandi arushaho kumwegera (Zab 8:3, 4). DVD ivuga iby’imirimo itangaje y’irema (Les merveilles de la création révèlent la gloire de Dieu) izadufasha kandi ifashe abana bacu n’abo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya kwitegereza bimwe mu byo Yehova yaremye. Nanone izadufasha kumenya imico y’Umuremyi wacu Mukuru na kamere ye, bityo turusheho kumwegera. Nimumara kuyireba, mugerageze gusubiza ibibazo bikurikira:
(1) Uko isanzure ry’ikirere ringana na gahunda irangwa muri iryo sanzure byagufashije bite kurushaho kumenya Yehova (Yes 40:26)? (2) Iyo twitegereje amazi, ni iki dushobora kumenya ku uwayaremye (Ibyah 14:7)? (3) Vuga uko ubunini bw’isi n’intera iri hagati yayo n’izuba bigaragaza ubwenge bwa Yehova. (4) Akamaro k’ukwezi ni akahe (Zab 89:37)? (5) Ni mu buhe buryo Yehova yaremye umuntu kugira ngo yishimire ubuzima? (6) ADN ni iki (Zab 139:16)? (7) Abantu batandukaniye he n’ibindi biremwa bya Yehova byose byo ku isi (Intang 1:26)? (8) Ni iki wifuza kuzabona mu isi nshya?
Ibindi bigize iyo DVD: (9) Amabara abaho biturutse ku ki? (10) Bigenda bite kugira ngo amazi azamuke agere mu bushorishori bw’igiti? (11) Ni uruhe ruhare amazi afite mu mubiri wacu? (12) Tanga ingero zigaragaza ukuntu ibinyabuzima byuzuzanya. (13) Ni mu buhe buryo ibyaremwe bifashanya? (14) “Imfuruka ya zahabu” ni iki kandi igaragara ite mu byaremwe?
“Nimwitegereze mwitonze” imirimo ya Yehova: Yesu yaduteye inkunga yo ‘kwitegereza twitonze inyoni zo mu kirere’ no ‘kuvana isomo ku ndabyo zo mu gasozi’ (Mat 6:26, 28). Nitubigenza dutyo bizashimangira ukwizera kwacu, bitume turushaho kwiringira Umuremyi, tubone ko Yehova afite ubwenge bwinshi, ko adukunda kandi ko afite imbaraga zo kuturokora. Aho kurangazwa n’iby’isi, jya ukora uko ushoboye ushake igihe cyo kwitegereza ibintu bitangaje Yehova yaremye kandi utekereze icyo bitwigisha ku Mana yacu.—Zab 19:1.