IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Yehova abibona ate?
Mbere yo gufata umwanzuro, waba woroheje cyangwa ukomeye, twagombye kwibaza tuti: “Yehova awubona ate?” Nubwo tudashobora kumenya ibintu byose Yehova atekereza, ibyo yaduhishuriye mu Ijambo rye bituma tugira ibikenewe byose ngo ‘dukore umurimo mwiza wose’ (2Tm 3:16, 17; Rm 11:33, 34). Yesu yari azi neza ibyo Yehova ashaka akaba ari byo ashyira mu mwanya wa mbere (Yh 4:34). Natwe twagombye kwigana Yesu, tugafata imyanzuro ishimisha Yehova.—Yh 8:28, 29; Ef 5:15-17.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “MUKOMEZE KWIYUMVISHA IBYO YEHOVA ASHAKA (LW 19:18),” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
Kuki tugomba gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu buzima bwacu?
Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yadufasha mu gihe duhitamo umuzika twumva?
Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yadufasha mu gihe duhitamo imyambaro n’uko twirimbisha?
Ni mu yihe mimerere yindi twagombye gukurikiza amahame ya Bibiliya?
Ni iki twakora ngo turusheho gusobanukirwa ibyo Yehova ashaka?