UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | TITO 1–FILEMONI
“Ushyireho abasaza”
Pawulo yasabye Tito ‘gushyiraho abasaza mu migi yose.’ Muri iki gihe, abagenzuzi basura amatorero bakurikiza iyo gahunda ishingiye ku Byanditswe mu gihe batanga inshingano mu itorero.
INTEKO NYOBOZI
Inteko Nyobozi ikurikiza iyo gahunda yo mu kinyejana cya mbere, igaha abagenzuzi basura amatorero inshingano itoroshye yo gushyiraho abasaza n’abakozi b’itorero.
ABAGENZUZI BASURA AMATORERO
Buri mugenzuzi agomba gusuzuma yitonze abasabiwe inshingano kandi agasenga maze agaha inshingano abujuje ibisabwa.
ABAHAWE INSHINGANO YO KUBA ABASAZA
Niyo abavandimwe bamaze guhabwa inshingano yo kuba abasaza, baba bagomba gukomeza kuzuza ibisabwa n’Ibyanditswe.