IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Yehova akunda abantu bagira isuku
Ababyeyi benshi batoza abana babo isuku. Bakunda kubabwira bati: “Karaba intoki. Sukura icyumba cyawe. Kubura iyo mbuga. Jya kumena imyanda.” Yehova ni we washyizeho amahame ajyanye n’isuku kuko ari uwera (Kv 30:18-20; Gut 23:14; 2Kr 7:1). Iyo tugira isuku kandi tugasukura ibyo dutunze, bihesha Yehova icyubahiro (1Pt 1:14-16). Ntitujugunya imyanda mu mihanda no mu busitani nk’uko abandi babigenza, ahubwo dukora uko dushoboye tugakora isuku haba mu ngo zacu no hafi yazo (Zb 115:16; Ibh 11:18). Nanone hari ibintu dushobora gukora n’iyo byaba byoroheje, bikagaragaza ko tutagira isuku. Urugero nko kujugunya amacupa cyangwa shikarete aho tubonye. Ubwo rero, mu buryo ubwo ari bwo bwose tuge “tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana.”—2Kr 6:3, 4.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IMANA IKUNDA ABANTU BAGIRA ISUKU,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni izihe mpamvu z’urwitwazo abantu batanga zituma batagirira isuku ibyo batunze?
Ni mu buhe buryo Amategeko ya Mose agaragaza uko Yehova abona ibijyanye n’isuku?
Ni mu buhe buryo dushobora guhesha Yehova ikuzo nta jambo tuvuze?