UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 15-17
Kuki Yehova yahinduriye Aburamu na Sarayi amazina?
Yehova yabonaga ko Aburamu yari indakemwa. Igihe Yehova yahaga Aburamu ibisobanuro birambuye ku isezerano yari yaramuhaye, yise Aburamu na Sarayi amazina agaragaza ibyari kuzabaho mu gihe kizaza.
Nk’uko amazina yabise abigaragaza, Aburahamu yabaye sekuruza w’amahanga menshi, naho Sara aba nyirakuruza w’abami.
Aburahamu
Sekuruza w’amahanga menshi
Sara
Igikomangoma
Si twe twahisemo amazina twahawe tukivuka. Ariko kimwe na Aburahamu na Sara, ni twe twihesha izina ryiza. Ibaze uti:
“Nakora iki ngo Yehova abone ko ndi indakemwa?”
“Ni irihe zina nihesha kuri Yehova?”