IGICE CYO KWIGWA CYA 23
Babyeyi, mufashe abana banyu gukunda Yehova
“Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.”—MAT 22:37.
INDIRIMBO YA 134 Umurage Imana yahaye ababyeyi
INSHAMAKEa
1-2. Kuki hari imirongo y’Ibyanditswe dusobanukirwa neza iyo imimerere turimo ihindutse?
IYO umusore n’inkumi bakoze ubukwe, batega amatwi bitonze disikuru ishingiye kuri Bibiliya bahabwa kuri uwo munsi. Imirongo y’Ibyanditswe hamwe n’ibindi bintu bivugwa muri iyo disikuru, baba basanzwe babizi. Icyakora icyo gihe bwo birushaho kugira agaciro, kuko biba bibareba. Baba bagiye gutangira kubishyira mu bikorwa, kuko baba bagiye kubana.
2 Uko ni ko bigenda iyo umugabo n’umugore b’Abakristo babyaye umwana. Baba bamaze imyaka myinshi bumva za disikuru zivuga ibyo kurera abana. Ariko ubu noneho, ibivugwa muri izo disikuru biba bibareba. Baba babaye ababyeyi kandi iyo ni inshingano itoroshye. Iyo ibintu bihindutse, hari imirongo y’Ibyanditswe tuba dusanzwe tumenyereye turushaho gusobanukirwa, kuko noneho iba itureba. Ni yo mpamvu, Yehova asaba abagaragu be gusoma Ibyanditswe no kubitekerezaho mu ‘minsi yose’ bakiriho, nk’uko yari yarabisabye abami bo muri Isirayeli.—Guteg 17:19.
3. Ni iki turi bwige muri iki gice?
3 Babyeyi, mufite inshingano nziza cyane yo kwigisha abana banyu ibyerekeye Yehova. Icyakora si ibyo gusa. Ahubwo mwifuza no kubafasha kumukunda. None se mwakora iki kugira ngo mubigereho? Muri iki gice turi burebe amahame ane yo muri Bibiliya yafasha ababyeyi kubigeraho (2 Tim 3:16). Nanone turi burebe ingero z’ababyeyi bashyize mu bikorwa ayo mahame, bikabagirira akamaro.
AMAHAME ANE YAFASHA ABABYEYI
4. Vuga ihame rya mbere ryafasha ababyeyi gutoza abana babo gukunda Yehova. (Yakobo 1:5)
4 Ihame rya 1: Jya usaba Yehova agufashe. Jya usenga Yehova umusabe ubwenge. Ibyo bizatuma umenya uko wafasha abana bawe kumukunda. (Soma muri Yakobo 1:5.) Yehova ni we ushobora kutugira inama nziza cyane kuruta izindi. Hari impamvu nyinshi zibigaragaza, ariko reka tuvuge ebyiri muri zo. Iya mbere, ni uko Yehova amaze igihe kirekire cyane ari umubyeyi (Zab 36:9). Impamvu ya kabiri, ni uko buri gihe atugira inama zitugirira akamaro.—Yes 48:17.
5. (a) Ni iki umuryango wa Yehova ukora kugira ngo ufashe ababyeyi? (b) Uko umuvandimwe Amorim n’umugore we bareze abana babo byatwigishije iki? (Reba videwo yavuzwe mu bisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji.)
5 Yehova akoresha Bibiliya n’umuryango we, akagira ababyeyi inama zabafasha gutoza abana babo kumukunda (Mat 24:45). Urugero, izo nama mushobora kuzibona mu ngingo zifite umutwe uvuga ngo: “Inama zigenewe umuryango,” zamaze imyaka zisohoka mu igazeti ya Nimukanguke!, ariko ubu zikaba ziboneka ku rubuga rwacu. Nanone kuri urwo rubuga, hariho videwo nyinshi zabafasha kumenya uko mwashyira mu bikorwa inama Yehova abagira, mu gihe murera abana banyu.b—Imig 2:4-6.
6. Ni iki umubyeyi yavuze ku birebana n’ukuntu umuryango wa Yehova umufasha we n’umugore we kurera abana babo?
6 Ababyeyi benshi bagiye bashimira Yehova, kubera ukuntu abafasha akoresheje umuryango we. Umubyeyi witwa Joe ufite abana batatu yaravuze ati: “Kubatoza gukunda Yehova ntibiba byoroshye. Nge n’umugore wange dusenga Yehova buri gihe kugira ngo adufashe. Hari igihe twabaga dufite ikibazo maze tukabona hasohotse ingingo cyangwa videwo, bihuje nezaneza n’icyo kibazo twari dufite. Buri gihe tugisha Yehova inama kugira ngo adufashe.” Joe n’umugore we biboneye ko izo ngingo hamwe na videwo umuryango wacu uduha, bifasha abana babo gukunda Yehova.
7. Kuki ababyeyi bakwiriye kubera abana babo urugero rwiza? (Abaroma 2:21)
7 Ihame rya 2: Jya ubera abana bawe urugero rwiza. Abana bitegereza ababyeyi babo kandi inshuro nyinshi bigana ibyo bakora. Icyakora, nta mubyeyi utunganye ubaho (Rom 3:23). Nubwo bimeze bityo, ababyeyi bakwiriye gukora uko bashoboye bakabera abana babo urugero rwiza. (Soma mu Baroma 2:21.) Hari umubyeyi wavuze ati: “Abana bameze nk’ipamba, kuko rifata ikintu cyose uryinitsemo. Ubwo rero, iyo ukoze ikintu kinyuranye n’ibyo wabigishije, barabikubwira.” Bityo rero, niba twifuza ko abana bacu bakunda Yehova, tugomba kubanza kumukunda kandi urwo rukundo rukagaragarira mu byo dukora.
8-9. Ibyo Andrew na Emma bavuze bitwigisha iki?
8 Hari ibintu byinshi ababyeyi bakora, kugira ngo bigishe abana babo gukunda Yehova. Umuvandimwe ufite imyaka 17 witwa Andrew yaravuze ati: “Buri gihe ababyeyi bange banyigishaga ko gusenga ari iby’ingenzi cyane. Buri joro papa yarazaga tugasengera hamwe, niyo nabaga namaze gusenga. Ababyeyi bacu bahoraga batubwira ko dushobora gusenga Yehova kenshi gashoboka. Ibyo byatumye nkunda gusenga kandi bituma mbona ko Yehova ari Data unkunda.” Ubwo rero niba uri umubyeyi, uge uzirikana ko iyo ukunda Yehova cyane bifasha n’abana bawe kumukunda.
9 Nanone reka turebe urugero rwa mushiki wacu witwa Emma. Igihe papa we yabataga, yasigiye mama we imyenda myinshi yagombaga kwishyura. Emma yaravuze ati: “Inshuro nyinshi nta mafaranga mama yabaga afite. Ariko yahoraga avuga ukuntu Yehova yita ku bagaragu be kandi akabaha ibyo bakeneye. Ibyo ntiyabivugaga mu magambo gusa, ahubwo yabigaragazaga no mu mibereho ye. Niboneraga rwose ko ibyo yanyigishaga, ari byo yakoraga.” None se ibyo bitwigisha iki? Ababyeyi bashobora kubera abana babo urugero rwiza, no mu gihe baba bafite ibibazo.—Gal 6:9.
10. Ni ryari ababyeyi b’Abisirayeli baganiraga n’abana babo? (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7)
10 Ihame rya 3: Jya uganira n’abana bawe buri gihe. Yehova yari yarategetse Abisirayeli kwigisha abana babo buri gihe, kugira ngo bamumenye. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.) Abo babyeyi babaga bafite umwanya uhagije wo kuganira n’abana babo buri munsi, bakabatoza gukunda Yehova. Urugero, umwana w’umuhungu w’Umwisirayeli yamaraga igihe kinini ari kumwe na se, amufasha guhinga cyangwa gusarura imyaka. Mushiki we na we, yamaraga igihe kinini ari kumwe na mama we, amufasha kudoda, kuboha n’indi mirimo yo mu rugo. Kubera ko ababyeyi bamaraga igihe kinini bakorana n’abana babo, bashoboraga kubigisha ibintu byinshi by’ingenzi. Urugero, bashoboraga kubigisha ukuntu Yehova agira neza n’ukuntu afasha umuryango wabo.
11. Ni ryari ababyeyi bashobora kubona igihe cyo kuganira n’abana babo muri iki gihe?
11 Muri iki gihe, ibintu byarahindutse. Mu bihugu byinshi, ababyeyi ntibabona umwanya wo kwirirwana n’abana babo umunsi wose. Hari igihe ababyeyi baba bari ku kazi, abana na bo bari ku ishuri. Ubwo rero, ababyeyi baba bagomba gushaka umwanya wo kuganira n’abana babo (Efe 5:15, 16; Fili 1:10). Urugero, bashobora kuganira na bo bari muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Umuvandimwe ukiri muto witwa Alexander yaravuze ati: “Papa ntajya yemera ko hagira ikitubuza kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Ubwo rero, iyo turangije gahunda y’iby’umwuka, turaganira.”
12. Ni iki umutware w’umuryango akwiriye kuzirikana mu gihe bari muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango?
12 Niba uri umutware w’umuryango, wakora iki kugira ngo abana bawe bishimire gahunda y’iby’umwuka mu muryango? Urugero, mushobora kwiga igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Ibyo bishobora gutuma ubona uko uganira n’abana bawe. Uba wifuza ko bakubwira uko biyumva n’ibibahangayikishije. Ubwo rero, igihe muri muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, ntukabatonganye cyangwa ngo ubabwire nabi. Niba umwana akubwiye ikintu kinyuranye n’ibyo wamwigishije muri Bibiliya, ntukarakare. Ahubwo uge umushimira ko akubwije ukuri, kandi umutere inkunga yo kuzajya akubwira ibimuri ku mutima nta cyo aguhishe. Numenya ibiri ku mutima w’umwana wawe, ni bwo uzashobora kumufasha.
13. Ni ryari nanone ababyeyi bashobora kwigisha abana babo ibyerekeye Yehova?
13 Niba uri umubyeyi, buri munsi uge ushakisha uko wafasha umwana wawe kuba inshuti ya Yehova. Ntugategereze kubikora mu gihe murimo kwiga Bibiliya gusa. Umubyeyi witwa Lisa yaravuze ati: “Twifashisha ibyaremwe, tukigisha abana bacu ibyerekeye Yehova. Urugero, iyo abana bacu babonye utuntu imbwa yikora maze bikabasetsa, tuboneraho kubabwira ko Yehova ari Imana yishima, akaba ari yo mpamvu yaturemeye ibintu bituma twishimira ubuzima.”
14. Kuki ababyeyi bakwiriye gufasha abana babo guhitamo inshuti nziza? (Imigani 13:20)
14 Ihame rya 4: Jya ufasha abana bawe guhitamo inshuti nziza. Bibiliya igaragaza neza ko inshuti zacu zishobora gutuma tuba abantu beza cyangwa babi. (Soma mu Migani 13:20.) None se babyeyi, mwaba muzi inshuti z’abana banyu? Ese mujya muzitumira mukamarana na zo igihe? None se mwakora iki kugira ngo mufashe abana banyu kugira inshuti zikunda Yehova (1 Kor 15:33)? Mushobora gutumira abavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova, mukagira ibintu mukorera hamwe mu muryango wanyu.—Zab 119:63.
15. Ni iki ababyeyi bakora kugira ngo bafashe abana babo kubona inshuti nziza?
15 Reka turebe icyo Tony n’umugore we bakoze kugira ngo bafashe abana babo kubona inshuti nziza. Tony yaravuze ati: “Twamaze imyaka myinshi dutumira mu rugo rwacu abavandimwe na bashiki bacu, baba abato n’abakuze. Twarasangiraga kandi bakifatanya natwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Ibyo byatumye tumenyana n’abo bavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova, kandi bakamukorera bishimye. Nanone twakundaga gucumbikira abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari n’abandi. Kumva inkuru z’ibyababayeho, ishyaka bagira mu murimo wa Yehova n’ukuntu bigomwa, byafashije abana bacu cyane, bituma baba inshuti za Yehova.” Ubwo rero babyeyi, muge mufasha abana banyu kubona inshuti nziza.
JYA UKOMEZA KURANGWA N’IKIZERE
16. Wakora iki niba umwana wawe yanze gukorera Yehova?
16 None se byagenda bite niba warakoze uko ushoboye kose, ariko umwana wawe akanga gukorera Yehova? Ntukumve ko ikosa ari iryawe. Twese Yehova yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo kumukorera cyangwa kutamukorera. Ubwo rero, niba umwana wawe ahisemo kudakorera Yehova, uge ukomeza kurangwa n’ikizere, kuko hari igihe ashobora kuzamugarukira. Ibuka umugani uvuga iby’umwana w’ikirara (Luka 15:11-19, 22-24). Uwo mwana yakoze ibibi byinshi, ariko amaherezo arikosora. Icyakora hari abashobora kuvuga bati: “Erega ibyo ni umugani. Urumva se koko ibyo byashoboka?” Birashoboka rwose! Uko ni ko byagendekeye umuvandimwe ukiri muto witwa Elie.
17. Ibyabaye kuri Elie bitwigisha iki?
17 Elie yaravuze ati: “Ababyeyi banjye bakoze uko bashoboye kugira ngo bantoze gukunda Yehova n’Ijambo rye Bibiliya. Icyakora maze kuba ingimbi, natangiye kwigomeka.” Elie yatangiye gukora ibibi mu ibanga, kandi ababyeyi be bagerageje kumufasha aranga. Nyuma yaho, yavuye iwabo kandi atangira gukora ibibi ku mugaragaro. Nubwo yakoraga ibyo bikorwa bibi, hari igihe yajyaga aganira n’inshuti ye kuri Bibiliya. Elie yaravuze ati: “Uko nagendaga mbwira iyo ncuti yanjye ibirebana na Yehova, ni ko nagendaga ndushaho gutekereza kuri Yehova. Buhoro buhoro, imbuto z’ukuri ko muri Bibiliya ababyeyi bari barateye mu mutima wanjye zatangiye gukura.” Amaherezo, Elie yagarukiye Yehova.c Tekereza ukuntu ababyeyi be bashimishijwe n’uko bari baramutoje gukunda Yehova, kuva akiri muto!—2 Tim 3:14, 15.
18. Wumva umeze ute iyo ubonye ababyeyi bakora uko bashoboye kose ngo bafashe abana babo gukunda Yehova?
18 Babyeyi, Yehova yabahaye inshingano nziza cyane yo kurera abana banyu, kugira ngo bazabe abagaragu be mu gihe kiri imbere (Zab 78:4-6). Iyo ni inshingano itoroshye rwose. Ariko turabashimira tubikuye ku mutima, ukuntu mukorana umwete kugira ngo mufashe abana banyu. Nimukomeza gukora uko mushoboye mugafasha abana banyu gukunda Yehova, mukabahana kandi mukabatoza kumwumvira, bizatuma Data wo mu ijuru udukunda, yishima.—Efe 6:4.
INDIRIMBO YA 135 “Mwana wanjye, gira ubwenge”
a Ababyeyi b’Abakristo bakunda abana babo cyane. Ni yo mpamvu bakora uko bashoboye kose kugira ngo babahe ibyo bakeneye kandi babashimishe. Icyakora, ik’ingenzi kurushaho ni uko babatoza gukunda Yehova. Muri iki gice, turi burebe amahame ane yo muri Bibiliya yafasha ababyeyi gutoza abana babo gukunda Yehova.
c Reba ingingo ivuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki 1 Mata 2012.
d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umubyeyi yifuza kumenya inshuti z’umwana we, none arimo gukina umupira ari kumwe n’umwana we n’inshuti ye.