Kuba umuntu w’Imana bisobanura iki? Ese nshobora kuba umuntu w’Imana ntagira idini?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Ijambo rikoreshwa muri Bibiliya risobanura umuntu w’Imana ryumvikanisha kugira ikifuzo cyangwa ubushake bwo gushimisha Imana no kugira imitekerereze nk’iyayo. Umuntu w’Imana aharanira kubaho akurikiza amahame y’Imana kandi akayoborwa n’umwuka wera.a—Aboroma 8:5; Abefeso 5:1.
Akenshi iyo Bibiliya isobanura umuntu w’Imana ivuga ibikorwa by’umuntu wa kamere. Urugero, mu buryo butandukanye n’umuntu w’Imana, “umuntu wa kamere ntiyemera ibintu by’umwuka w’Imana,” cyangwa inyigisho zituruka ku Mana (1 Abakorinto 2:14-16). Mu buryo butandukanye n’umuntu w’Imana, umuntu wa kamere aba arangwa n’“ishyari n’ubushyamirane” (1 Abakorinto 3:1-3). Abantu basebanya kandi bagatanya inshuti magara bitwa “inyamaswabantu, ntibafite umwuka w’Imana.”—Yuda 19; Imigani 16:28.b
Muri iyi ngingo turasuzuma
Bigenda bite kugira ngo umuntu abe umuntu w’Imana?
Dushobora kuba abantu b’Imana, kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana (Intangiriro 1:27). Ubwo rero ntibitangaje ko abantu benshi baha agaciro ibintu bitaboneka kandi bakifuza kubimenya.
Twaremanywe ubushobozi bwo kugaragaza imico nk’iya Yehova,c urugero nk’amahoro, impuhwe no kutarobanura (Yakobo 3:17). Nanone Imana ituma abakora uko bashoboye ngo bumvire amategeko yayo, barushaho kuba abantu b’Imana.—Ibyakozwe 5:32.
Kuki kuba umuntu w’Imana ari ingenzi?
Kuba umuntu w’Imana bituma umuntu agira “ubuzima n’amahoro” (Abaroma 8:6). Izo mpano zituruka ku Mana ni iz’agaciro katagereranywa.
Ubuzima: Imana isezeranya abantu bayo ko izabaha ubuzima bw’iteka.—Yohana 17:3; Abagalatiya 6:8.
Amahoro: Aya ni amahoro aturuka ku Mana. Abantu bahoza ubwenge ku bintu by’umubiri gusa bahinduka abanzi b’Imana (Abaroma 8:7). Ariko abantu b’Imana, irabagororera ikabaha “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Abafilipi 4:6, 7). Ayo mahoro atuma bagira ibyishimo.—Matayo 5:3.
Nakora iki ngo mbe umuntu w’Imana?
Jya wiga amategeko y’Imana kandi uyumvire. Ushobora kubigeraho usoma Bibiliya kuko irimo ibitekerezo by’Imana kandi ababyanditse babaga “bayobowe n’umwuka wera” (2 Petero 1:21). Ibyo uzamenya bizagufasha gusenga Imana “mu mwuka no mu kuri,” kuko uzaba uyoborwa n’umwuka wera kandi ukora ibyo Imana ishaka.—Yohana 4:24.
Jya usenga usaba Imana ko yagufasha. (Luka 11:13) Imana izagufasha kugira imico iranga abantu bayo (Abagalatiya 5:22, 23). Nanone isengesho rizatuma ugira ubwenge bwo guhangana n’ibibazo uhura na byo.—Yakobo 1:5.
Jya umarana igihe n’abantu bakunda Imana. Bazagufasha na we ube umuntu w’Imana (Abaroma 1:11, 12). Ariko nugirana ubucuti n’abantu badakunda Imana, bizatuma udakomeza gukunda Imana.—Yakobo 4:4.
Ese kugira ngo mbe umuntu w’Imana ni ngombwa ko ngira idini?
Mu by’ukuri kugira idini ubarizwamo si byo bituma uba umuntu w’Imana. Bibiliya igira iti: “Nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa.”—Yakobo 1:26.
Ubwo rero, Bibiliya igaragaza ko abantu b’Imana, ari abayisenga mu buryo yemera. Bemera ko hariho “umwuka umwe” ni ukuvuga umwuka wera. Uwo mwuka utuma basenga Imana ari “umubiri umwe,” ni ukuvuga itorero ryihatira “gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro ubahuza.”—Abefeso 4:1-4.
Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku kuba umuntu w’Imana
Ikinyoma: Kuba umuntu w’Imana bikubiyemo kuba wumva unyuzwe n’uko ubayeho cyangwa ukumva wihagije.
Ukuri: Bibiliya ivuga ko kuba umuntu w’Imana ari ukubaho uyobowe n’amahame y’Imana. Ntaho bihuriye no kubaho uri umuntu mwiza gusa ariko udakorera Imana. Abantu b’Imana bemera ko bakeneye kubaho bisunze Yehova Umuremyi wabo kandi bakabaho mu buryo buhuje n’umugambi we.—Zaburi 100:3.
Ikinyoma: Umuntu ashobora kuba inshuti y’Imana agiye akora ibikorwa byo kwiyanga no kwibabaza.
Ukuri: Kwiyanga no kwibabaza ni bumwe mu buryo abantu ‘bihimbira bwo gusenga’ kandi bihuje n’imitekerereze ya kamere (Abakolosayi 2:18, 23). Bibiliya igaragaza ko kuba umuntu w’Imana nta ho bihurira no kwibabaza ahubwo ko bitera ibyishimo.—Imigani 10:22.
Ikinyoma: Gushyikirana n’ibiremwa by’umwuka binyuze mu bupfumu no kuraguza bituma uba umuntu w’Imana.
Ukuri: Bimwe mu bikorwa by’ubupfumu ni ukuraguza, akaba ari uburyo abantu bemera ko bashobora kuganira n’abapfuye. Icyakora, Bibiliya yigisha ko abapfuye nta kintu bazi (Umubwiriza 9:5). Ubupfumu ni ukuvugana n’ibiremwa by’umwuka byitandukanyije n’Imana. Ubupfumu burakaza Imana kandi butuma abantu bataba inshuti zayo.—Abalewi 20:6; Gutegeka kwa kabiri 18:11, 12.
Ikinyoma: Ibiremwa byose byaremanywe ubushobozi bwo kuba inshuti y’Imana.
Ukuri: Ibintu byose Imana yaremye biyihesha ikuzo (Zaburi 145:10; Abaroma 1:20). Ariko ibiremwa Imana yahaye ubwenge ni byo byonyine bishobora kuba inshuti zayo. Inyamaswa zo ntizishobora kuba inshuti z’Imana, kuko zikoresha ubugenge. Zikora ikintu bitewe n’icyo zikeneye (2 Petero 2:12). Ni yo mpamvu Bibiliya ishyira itandukaniro hagati y’umuntu w’Imana n’ibikorwa cyangwa imitekerereze ya kinyamaswa.—Yakobo 3:15; Yuda 19.
a Ijambo ry’umwimerere Bibiliya yakoresheje rihindurwamo “umwuka,” mbere na mbere risobanura “guhumeka.” Ibindi bisobanuro byaryo byerekeza ku kintu kitagaragara ariko ibikorwa byacyo bikaba bigaragaza ko kibaho. Bibiliya ivuga ko Imana ari umwuka kandi ko iruta ibiremwa by’umwuka byose. Umuntu w’Imana ahitamo gukora ibyo Imana ishaka no kuyoborwa n’umwuka wayo.
b Muri Bibiliya bakoresha imvugo ngo “kamere” cyangwa “umubiri” iyo yerekeza ku bantu bafite imitekerereze n’ibikorwa byibanda cyane ku bintu by’umubiri cyangwa ubutunzi, bakaba badashishikazwa n’amahame y’Imana cyangwa batayafatana uburemere.
c Yehova ni izina bwite ry’Imana nk’uko bivugwa muri Bibiliya.—Yeremiya 16:21.