Ese akarengane kazashira?
Usanga akarengane kari ahantu hose. Reka turebe ingero ebyiri z’abantu bafunzwe barengana.
Muri Mutarama 2018, umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko umugabo wari umaze imyaka 38 afunzwe, arekurwa kuko hari habonetse ibimenyetso bya ADN bigaragaza ko ari umwere.
Muri Nzeri 1994, abasore batatu bo muri Afurika bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Byageze muri Nzeri 2020, bamaze imyaka 26 muri gereza, batarigeze bagezwa imbere y’urukiko ngo bamenyeshwe icyaha baregwa.
Niba warigeze guhura n’akarengane, ushobora kumva umeze nk’umugabo uvugwa muri Bibiliya witwaga Yobu wavuze ati: “Nkomeza gutaka ariko nta wunyumva” (Yobu 19:7). Nubwo dushobora gutekereza ko akarengane katazigera kavaho, Bibiliya yo idusezeranya ko mu gihe kiri imbere kazavaho. Nanone inama ziboneka muri Bibiliya, zishobora kugufasha kwihanganira akarengane uhura na ko muri iki gihe.
Akarengane gaterwa n’iki?
Akarengane gaterwa n’abantu banga kuyoborwa n’Imana. Bibiliya igaragaza ko Imana nta muntu n’umwe irenganya (Yesaya 51:4). Muri Bibiliya ijambo “ubutabera” n’ijambo “gukiranuka” bifitanye isano (Zaburi 33:5). Ibikorwa byo gukiranuka cyangwa bikwiriye, bihuje n’amahame y’Imana ni byo bituma habaho ubutabera. Ariko kandi akarengane ko gaterwa n’icyaha, ni ukuvuga kurenga ku mahame akiranuka y’Imana. Reka dusuzume ingero zikurikira:
Ubwikunde. Icyaha n’ubwikunde bifitanye isano (Yakobo 1:14, 15). Abantu benshi barenganya bagenzi babo kugira ngo bagere ku byo bifuza. Icyakora Imana yifuza ko dushaka mbere na mbere inyungu za bagenzi bacu.—1 Abakorinto 10:24.
Ubujiji. Hari abarenganya abandi batazi ko bari kubarenganya. Icyakora ibyo na byo Imana ibona ko ari icyaha (Abaroma 10:3). Ubujiji bwatumye abantu barenganya Yesu Kristo baramumanika.—Ibyakozwe 3:15, 17.
Inzego n’imiryango byashinzwe n’abantu byarananiwe. Inzego za poritiki, iz’ubucuruzi n’amadini byo muri iyi si byitwa ko birwanya akarengane mu bantu, ariko tuvugishije ukuri, izo nzego zituma habaho amakosa, kurya ruswa, ivangura, umururumba, ubusumbane mu by’ubukungu, kutoroherana kandi ibyo byose ni byo bituma habaho akarengane. Zimwe muri izo nzego usanga zikorwamo n’abantu bafite umutima mwiza bifuriza abandi ibyiza. Ariko amaherezo ibintu byose abantu bakora batisunze Imana nta cyo bishobora kugeraho.—Umubwiriza 8:9; Yeremiya 10:23.
Ese Imana ibona akarengane duhura na ko?
Yego rwose. Imana yanga akarengane ikanga ibikorwa n’imyitwarire bituma kabaho (Imigani 6:16-18). Yabwiye umuhanuzi Yesaya ati: “Jyewe Yehovaa nkunda ubutabera, nkanga ubwambuzi no gukiranirwa.”—Yesaya 61:8.
Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, yagaragazaga ko yifuza ko abantu bagira ubutabera. Yategetse abacamanza ko bagombaga kwirinda impongano cyangwa ikindi kintu cyari gituma bagoreka urubanza (Gutegeka 16:18-20). Nanone kandi yahannye Abisirayeli bamusuzuguye barenganyaga abakene n’aboroheje kandi amaherezo yarabataye kubera ko batakomeje kugendera ku mahame ye.—Yesaya 10:1-3.
Ese Imana izakuraho akarengane?
Yego rwose. Imana izakoresha Yesu Kristo ikureho icyaha, kuko ari cyo cyatumye habaho akarengane kandi itume abantu batungana (Yohana 1:29; Abaroma 6:23). Nanone yashyizeho Ubwami buzatuma habaho isi nshya irangwamo gukiranuka n’ubutabera (Yesaya 32:1; 2 Petero 3:13). Niba wifuza gusobanukirwa iby’ubwo Bwami bwo mu ijuru, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bw’Imana ni iki?”
Ubuzima buzaba bumeze bute mu isi nshya ikiranuka?
Igihe ku isi hazaba hari ubutabera, abantu bazagira amahoro n’umutekano (Yesaya 32:16-18) Imana ibona ko nta muntu uruta undi, ni yo mpamvu nta n’umwe uzarengana. Imibabaro, kurira n’agahinda biterwa n’akarengane ntibizabaho ukundi, kandi ntituzongera kubabazwa n’akarengane twahuye na ko mu bihe byashize (Yesaya 65:17; Ibyahishuwe 21:3, 4). Niba wifuza kumenya byinshi reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?”
Ese ushobora kwizera isezerano ry’Imana rivuga ko akarengane kazashiraho mu isi?
Yego. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwarasohoye, kandi ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’amateka na siyansi biba bihuje n’ukuri kandi biruzuzanya. Ibyo bigaragazaga ko ukwiriye kwemera ko amasezerano yose azasohora. Ingingo zikurikira zitanga ibisobanuro birambuye:
“Impamvu ugomba kwizera Bibiliya” Nimukanguke! Ugushyingo 2007 (mu Gifaransa)”
Twavuga iki ku bantu barwanya akarengane muri iki gihe?
Abantu beza bo mu bihe bya Bibiliya, bakoraga uko bashoboye kose kugira ngo hatagira ubarenganya. Urugero, intumwa Pawulo yaciriwe urubanza rubogamye rwashoboraga gutuma akatirwa urwo gupfa. Aho kugira ngo yemere kurenganywa, yiyambaje amategeko maze ajuririra Kayisari.—Ibyakozwe 25:8-12.
Nyamara imihati abantu bagiye bashyiraho kugira ngo barwanye akarengane muri iyi si nta cyo yagiye igeraho (Umubwiriza 1:15). Abantu benshi babonye ko iyo bizeye isezerano ry’uko Imana izazana isi nshya, bibafasha kugira amahoro yo mu mutima, mu gihe bahanganye n’akarengane.
a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.