KOMEZA KUBA MASO
Kuki hariho urwangano rwinshi?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Amakuru menshi muri iki gihe, usanga yiganjemo, imvugo zihembera urwango, ibikorwa by’urwango, urugomo rushingiye ku moko n’intambara.
“Muri iki gihe ku mbuga nkoranyambaga hasigaye haboneka amagambo menshi ahembera urwango kurusha ikindi gihe cyose, ibyo bituruka ku intambara iri hagati ya Isirayeli na Gaza hamwe no ku bantu bashyigikira urwango n’urugomo.”—The New York Times, ku itariki ya 15 Ugushyingo 2023.
“Kuva ku itariki ya 7 Ukwakira, urwango, imvugo zihembera urwango n’ibikorwa by’urugomo byariyongereye mu buryo buhangayikishije kandi bukabije.”—Dennis Francis, Perezida w’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku itariki ya 3 Ugushyingo 2023.
Imvugo zigaragaza urwango, urugomo n’intambara si ibintu bishya. Bibiliya ivuga ko no mu gihe cya kera hari abantu ‘bavugaga amagambo akomeretsa ameze nk’imyambi barashe,’ n’abahoraga bashaka intambara n’urugomo (Zaburi 64:3; 120:7; 140:1). Icyakora Bibiliya isobanura ko muri iki gihe urwango rwari kwiyongera cyane.
Urwangano ni ikimenyetso kiranga ibihe turimo
Bibiliya igaragaza impamvu ebyiri zituma muri gihe hariho urwangano rwinshi.
1. Bibiliya yari yarahanuye ko hari igihe ‘urukundo rw’abantu benshi rwari gukonja’ (Matayo 24:12). Aho gukundana, abantu muri rusange bari kugaragaza imico ituma bangana.—2 Timoteyo 3:1-5.
2. Urwango rwinshi ruriho muri iki gihe ruterwa n’ibikorwa bibi kandi by’ubugome bituruka ku mwanzi Satani. Bibiliya ivuga ko “isi yose iri mu maboko y’umubi.”—1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 12:9, 12.
Icyakora nanone, Bibiliya ivuga ko vuba aha Imana izakuraho ibintu byose biteza urwangano. Icy’ingenzi kurushaho, Imana izakiza abantu bose ibikomere batewe n’urwango. Bibiliya idusezeranya ko:
Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4.