KOMEZA KUBA MASO
Uko Bibiliya yagufasha kubona ihumure mu mwaka wa 2024
Abantu benshi batekereza ko ibibazo isi ihanganye na byo mu mwaka wa 2024 bitazabonerwa ibisubizo. Icyakora, dushobora kubona ihumure ku birebana n’igihe kizaza. Twarikura he?
Bibiliya itanga ibyiringiro
Bibiliya idusezeranya ko Imana izakemura ibibazo byose bituma tutagira icyizere cy’ejo hazaza. Vuba aha, Imana ‘izahanagura amarira yose ku maso yacu, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:4.
Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ibyiza biri imbere,” kugira ngo usobanukirwe byinshi ku birebana n’amasezerano ya Bibiliya yo mu gihe kizaza.
Uko Bibiliya yagufasha muri iki gihe
Bibiliya itanga ibyiringiro by’igihe kizaza kandi yagufasha kurwanya ibyiyumvo bibi no gukomeza kurangwa n’icyizere (Abaroma 15:13). Nanone Bibiliya irimo inama z’ingirakamaro zishobora kugufasha guhangana n’ibibazo ushobora guhura na byo, urugero nk’ubukene, akarengane n’uburwayi.
Menya uko Bibiliya yafashije umugabo kubona amahoro n’ibyishimo, nubwo yari umukene. Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Juan Pablo Zermeño: Yehova yatumye ngira ubuzima bwiza.”
Reba ukuntu Bibiliya yagufasha mu gihe wumva wicira urubanza, mu gihe ufite agahinda kenshi, mu gihe uhangayitse no mu gihe wapfushije. Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese muri Bibiliya nabonamo amagambo yampumuriza?”
Reba ukuntu umugore wahoze ari umusirikare, wari ufite ubuzima bubi kandi atita ku bantu, yabonye ihumure muri Bibiliya. Reba videwo ivuga ngo: “Nashyize intwaro hasi.”
Bibiliya ishobora kugufasha, maze wowe n’umuryango wawe umwaka wa 2024 ukababera mwiza. Menya uko yabafasha. Gerageza aya masomo ya Bibiliya ubifashijwemo n’undi muntu kandi atangwa ku buntu. Menya uko Imana ishobora kuguha “amahoro” muri iki gihe, ndetse n’‘imibereho myiza mu gihe kizaza hamwe n’ibyiringiro.’—Yeremiya 29:11.