TWIGANE UKWIZERA KWABO | ELIYA
Yakomeje kwihangana kugeza ku iherezo
Eliya yumvise ko Umwami Ahabu yapfuye. Ngaho sa n’ureba uwo muhanuzi wari ugeze mu za bukuru atekereza kuri iyo nkuru, yibuka ukuntu yahanganye n’uwo mwami mubi wari waramurembeje. Eliya yari yarahuye n’ibibazo byinshi. Umwami Ahabu n’umugore we Yezebeli bari baramuhize bashaka kumwica. Yezebeli yari yarishe abahanuzi benshi ba Yehova, kandi nta cyo umwami yigeze akora ngo amubuze. Nanone, Ahabu n’umugore we bari abanyamururumba, bararikiye uruzabibu rwa Naboti, maze bamwicana n’abahungu be kugira ngo barwigarurire. Icyo gihe Eliya yagiye kubwira Ahabu ubutumwa bw’urubanza Yehova yari yamuciriye we n’abo mu nzu ye. None Ahabu yari yapfuye nk’uko Imana yari yarabivuze.—1 Abami 18:4; 21:1-26; 22:37, 38; 2 Abami 9:26.
Icyakora, Eliya yari azi ko yagombaga gukomeza kwihangana. Yezebeli yari akiriho kandi yasaga n’aho akiyoboye abagize umuryango we hamwe n’iryo shyanga ryose. Eliya yari guhura n’izindi ngorane, kandi yari agifite byinshi yagombaga kwigisha Elisa wari kumusimbura. Reka turebe inshingano eshatu za nyuma Eliya yahawe. Turi burebe ukuntu ukwizera kwamufashije kwihangana. Nanone turi burebe uko twashimangira ukwizera kwacu muri ibi bihe bigoye turimo.
Amenyesha Ahaziya urubanza yaciriwe
Umuhungu wa Ahabu na Yezebeli witwaga Ahaziya, yabaye umwami wa Isirayeli kandi yakurikije urugero rubi rw’ababyeyi be (1 Abami 22:52). Na we yasengaga Bayali. Gusenga Bayali byatumaga abantu bakora ibibi, bamwe bakaba indaya zo mu rusengero, abandi bagatamba abana babo. Ese hari icyari gutuma Ahaziya ahinduka maze agashishikariza abaturage be kugarukira Yehova?
Uwo mwami wari umwibone yaje guhanuka ku gisenge k’icyumba ke cyo hejuru maze arakomereka cyane. Nubwo ubuzima bwe bwari mu kaga, ntiyahindukiriye Yehova. Ahubwo yohereje intumwa mu mugi w’Abafilisitiya witwaga Ekuroni, ngo bamubarize imana yaho yitwaga Bayali-Zebubi niba yari gukira. Ibyo byababaje Yehova cyane. Yatumye umumarayika kuri Eliya kugira ngo age gutangira izo ntumwa. Eliya yahaye izo ntumwa ubutumwa bukomeye ngo zisubireyo zige kububwira umwami. Ahaziya yari yakoze icyaha gikomeye. Ubonye ngo yohereze intumwa kubaza imana z’inyamahanga, nk’aho nta Mana yari muri Isirayeli! Yehova yategetse ko uburiri Ahaziya yari aryamyeho atari kuzabubyukaho.—2 Abami 1:2-4.
Ahaziya yanze kwihana maze abaza izo ntumwa ati: “Umugabo waje kubasanganira akababwira ayo magambo yari ameze ate?” Izo ntumwa zamubwiye ko yari yambaye umwambaro woroheje w’abahanuzi, maze Ahaziya ahita avuga ati: “Uwo ni Eliya” (2 Abami 1:7, 8). Eliya yari yaroroheje ubuzima kugira ngo yibande ku murimo w’Imana, ku buryo abantu bamumenyeraga ku mwambaro woroheje yambaraga. Yari atandukanye cyane na Ahaziya cyangwa ababyeyi be bakundaga ubutunzi. Urugero rwa Eliya rutwibutsa ko dukwiriye kumvira inama ya Yesu yo koroshya ubuzima, tukagira ijisho riboneje ku bintu by’ingenzi.—Matayo 6:22-24.
Ahaziya yashatse kwihimura kuri Eliya, yohereza ingabo 50 n’umutware wazo ngo zige kumufata. Izo ngabo zasanze Eliya “yicaye ku musozi”a hanyuma umutware wazo abwira Eliya ati: “Umwami aravuze ati ‘manuka.’” Birashoboka ko bashakaga kujya kumwica. Ngaho nawe tekereza! Izo ngabo zari zizi ko Eliya ari “umuntu w’Imana y’ukuri,” nyamara ntizatinye kumushyiraho iterabwoba. Zaribeshyaga rwose! Eliya yabwiye umutware wazo ati: “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro numanuke mu ijuru ugutwike wowe n’ingabo zawe mirongo itanu.” Imana yahise igira icyo ikora. ‘Umuriro waturutse mu ijuru umukongorana n’ingabo ze mirongo itanu’ (2 Abami 1:9, 10). Urupfu rw’izo ngabo rugaragaza ko Yehova ahana abantu basuzugura abagaragu be.—1 Ibyo ku Ngoma 16:21, 22.
Ahaziya yongeye kohereza izindi ngabo 50 n’umutware wazo. Uwo mutware wa kabiri yarahubukaga kurusha uwa mbere. Nubwo abasirikare ba mbere 51 bari bamaze gupfa, n’ivu ryabo rikaba rishobora kuba ryari rikiri aho ku musozi, nta somo yabikuyemo. Yavuze amagambo y’agasuzuguro arenze ayo umutware wa mbere yari yavuze, abwira Eliya ati: “Gira vuba umanuke.” Mbega ngo araba umupfapfa! Na we yahise apfana n’ingabo ze. Icyakora umwami we yabarushaga ubupfapfa. Yohereje itsinda rya gatatu. Icyakora umutware w’iryo tsinda we yari umunyabwenge. Yicishije bugufi yinginga Eliya ngo arokore ubuzima bwe n’ubw’ingabo yari ayoboye. Eliya yiganye Yehova, agirira imbabazi uwo mutware wicishaga bugufi. Umumarayika wa Yehova yategetse Eliya kujyana n’izo ngabo. Eliya yarumviye ajyana n’izo ngabo maze asubiriramo uwo mwami mubi urubanza Yehova yamuciriye. Ahaziya yaje gupfa nk’uko Yehova yari yarabivuze. Yari amaze ku ngoma imyaka ibiri gusa.—2 Abami 1:11-17.
Eliya yitwaye ate mu gihe yari ahanganye n’abantu bo mu gihe ke bari ibyigomeke? Icyo kibazo kiratureba muri iki gihe. Ese wigeze ubabazwa n’uko umuntu ukunda yanze kumvira inama, agahitamo kugendera mu nzira mbi? Bikubayeho wabyifatamo ute? Kuba Eliya yaragiye “ku musozi” akaba ari ho abasirikare bamusanga, bifite icyo bitwigisha. Ntitwakwemeza neza icyatumye ajyayo. Icyakora, Eliya yakundaga gusenga, kandi ashobora kuba yaragiye kuri uwo musozi kugira ngo yiherere asenge Imana (Yakobo 5:16-18). Natwe dushobora kujya dushaka akanya ko gusenga Imana turi twenyine, tukayibwira ibiduhangayikishije. Ibyo bizadufasha kwihangana mu gihe abantu badukikije bakoze ibikorwa bibi, bishobora no kubakururira ibibazo.
Atanga umwitero we
Igihe cyari kigeze ngo inshingano Eliya yari afite isohozwe n’undi. Reka turebe icyo yakoze. Igihe we na Elisa bari bavuye i Gilugali, Eliya yasabye Elisa gusigarayo, kugira ngo we akomeze age i Beteli ku birometero 11. Elisa yaramushubije ati: “Ndahiye Yehova Imana nzima n’ubugingo bwawe ko ntari bugusige.” Barakomeje baragenda bageze i Beteli, Eliya arongera asaba Elisa gusigara aho, we agakomeza akajya i Yeriko ku birometero 22. Elisa yongeye kumuhakanira. Igihe bari i Yeriko, Eliya yongeye gusaba Elisa gusigara, we agakomeza ajya ku ruzi rwa Yorodani rwari ku birometero bigera ku 8. Na bwo Elisa yaranze, amubwira ko atamusiga.—2 Abami 2:1-6.
Elisa yagaragarije Eliya urukundo rudahemuka, uwo akaba umuco mwiza cyane. Urwo rukundo ni na rwo Rusi yagaragarije Nawomi. Umuntu ufite urwo rukundo, agaragaza ineza kandi akizirika ku ntego yiyemeje kugeza ubwo ayigezeho (Rusi 1:15, 16). Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova bose bakeneye kurushaho kugira uwo muco. Ese dusobanukiwe neza akamaro k’uwo muco nka Elisa?
Eliya agomba rwose kuba yarishimye cyane abonye ukuntu mugenzi we wari ukiri muto yamugaragarije urukundo rudahemuka. Uwo muco ni wo watumye Elisa abona igitangaza cya nyuma cya Eliya. Bageze ku nkombe z’uruzi rwa Yorodani, Eliya yafashe umwambaro we w’abahanuzi awukubita ku mazi. Urwo ruzi rwagiraga amazi menshi kandi yihuta cyane. Ariko amazi yahise yigabanyamo kabiri! Nanone hari abandi ‘bahanuzi mirongo itanu’ babonye icyo gitangaza, uko bigaragara bakaba bari mu ishuri ryatozaga abantu guhagararira gahunda yo gusenga Yehova muri icyo gihugu (2 Abami 2:7, 8). Birashoboka ko Eliya yigeze kuyobora iryo shuri. Mbere yaho, Eliya yigeze kwibwira ko ari we wenyine wari usigaye mu gihugu akorera Yehova mu budahemuka. Kuva icyo gihe, Yehova yagororeye Eliya kubera ko yakomeje kwihangana, maze abona ukuntu abasengaga Yehova bagendaga biyongera.—1 Abami 19:10.
Bamaze kwambuka Yorodani, Eliya yabwiye Elisa ati: “Urifuza ko ngukorera iki mbere y’uko ntandukanywa nawe?” Eliya yari azi ko igihe kigeze ngo agende. Ntiyahaye Elisa inshingano agononwa cyangwa ngo ababazwe n’uko yari kuzaba umuhanuzi ukomeye. Ahubwo yari yiteguye gukora ibishoboka byose ngo amufashe. Elisa yasabye ikintu kimwe gusa. Yaramubwiye ati: “Ndakwinginze, imigabane ibiri y’umwuka ukuriho injyeho” (2 Abami 2:9). Ntiyashakaga guhabwa umwuka wera ukubye inshuro ebyiri uwo Eliya yari afite. Ahubwo yasabaga umugabane nk’uwo umwana w’imfura yahabwaga. Amategeko yavugaga ko umwana w’imfura yagombaga guhabwa umugabane uruta uw’abandi cyangwa ukubye kabiri uw’abandi, kugira ngo umufashe gusohoza inshingano nshya yo kuba umukuru w’umuryango (Gutegeka kwa Kabiri 21:17). Elisa na we yari agiye kuragwa na Eliya, kandi yari asobanukiwe ko yari akeneye kugira ubutwari nka Eliya ngo azasohoze inshingano nshya.
Eliya ntiyahise asubiza Elisa, ahubwo yicishije bugufi abirekera mu maboko ya Yehova. Iyo Yehova yemerera Elisa kubona Eliya atandukanywa na we, ubwo byari kuba bisobanuye ko Yehova amwemereye ibyo yasabye. “Bakigenda baganira,” habaye ikintu gitangaje.—2 Abami 2:10, 11.
Ubucuti Eliya na Elisa bari bafitanye bwabafashije guhangana n’ibihe bigoye
Mu kirere habonetse ikintu kimeze nk’ibirimi by’umuriro kigenda kibegera. Dushobora kugerageza kwiyumvisha umuyaga wahoreraga uri kumwe n’urwo rumuri rwagendaga rubasatira, rukabatandukanya. Icyo kintu babonye cyari igare rya Yehova, ryarabagiranaga nk’ibirimi by’umuriro. Eliya yamenye ko igihe cyo kugenda kigeze. Ese yuriye iryo gare? Iyo nkuru nta cyo ibivugaho. Uko byaba byaragenze kose, yumvise ikintu kimuteruye, kimuzamura muri uwo muyaga w’ishuheri.
Elisa yabyitegereje atangaye cyane. Ibyo bintu bitangaje yabonye, byatumye amenya ko Yehova yari bumuhe “imigabane ibiri” y’ubutwari Eliya yari afite. Ariko nanone Elisa yarababaye. Ntiyari azi aho inshuti ye Eliya yari agiye, kandi ntiyari yiteze ko azongera kumubona. Elisa yaratatse ati: “Data, data, igare ry’intambara rya Isirayeli n’abagendera ku mafarashi bayo!” Elisa yabonye iyo nshuti ye yari yaramubereye nka se irenga mu bicu, hanyuma agira agahinda ashishimura imyambaro ye.—2 Abami 2:12.
Ese igihe Eliya yazamurwaga mu kirere, yaba yarumvise inshuti ye itaka, maze wenda na we akarira? Agomba rwose kuba yaribukaga ukuntu iyo nshuti ye yari yaramufashije mu bihe bigoye. Byaba byiza twiganye Eliya, tukagirana ubucuti n’abantu bakunda Imana kandi bihatira gukora ibyo ishaka.
Inshingano ya nyuma yahawe
Eliya yajyanywe he? Hari amadini yigisha ko yajyanywe mu ijuru kubana n’Imana. Ariko ibyo ntibishoboka. Nyuma y’imyaka myinshi, Yesu Kristo yavuze ko mbere ye nta muntu wari warigeze azamurwa ngo age mu ijuru (Yohana 3:13). None se iyo Bibiliya ivuga ko ‘Eliya yazamutse mu ijuru ajyanywe n’umuyaga w’ishuheri,’ ni irihe juru iba ivuga (2 Abami 2:11)? Bibiliya ikoresha ijambo “ijuru” idashaka kuvuga gusa aho Yehova aba, ahubwo nanone ishaka kuvuga ikirere kidukikije, aho inyoni n’ibicu biri (Zaburi 147:8). Iryo juru, cyangwa ikirere, ni ryo Eliya yagiyemo. Hanyuma se byagenze bite?
Yehova yimuye uwo muhanuzi yakundaga, amwohereza guhanurira mu bwami bw’u Buyuda. Bibiliya igaragaza ko nyuma y’imyaka isaga irindwi, Eliya yari agikorerayo umurimo. Icyo gihe u Buyuda bwategekwaga n’umwami w’umugome witwaga Yehoramu. Yari umukwe wa Ahabu na Yezebeli kandi yakurikizaga ingeso mbi zabo. Yehova yahaye Eliya inshingano yo kwandikira Yehoramu urwandiko rumumenyesha urubanza yaciriwe. Yehoramu yapfuye nabi nk’uko yari yabihanuriwe. Inkuru ya Bibiliya isoza igira iti: “Apfa nta wukimwifuza.”—2 Ibyo ku Ngoma 21:12-20.
Eliya yari atandukanye rwose n’uwo mwami mubi. Ntituzi uko Eliya yapfuye n’igihe yapfiriye. Ariko icyo tuzi ni uko atapfuye nka Yehoramu, wapfuye ntihagire umuririra. Elisa yababajwe n’urupfu rwa Eliya, kandi n’abandi bahanuzi bizerwa baramuririye. Nyuma y’imyaka isaga 1.000, Yehova yari akibona ko Eliya afite agaciro, kuko yamukoresheje mu iyerekwa ryo guhindura isura (Matayo 17:1-9). Ese wifuza kwigana Eliya, ukagira ukwizera kuzagufasha kwihanganira ibigeragezo? Ubwo rero, uge ugirana ubucuti n’abantu bakunda Imana, ukomeze gukorera Yehova kandi ukomeze kumusenga ubikuye ku mutima. Turakwifuriza ko wakomeza kuba inshuti ya Yehova.
a Hari abahanga bavuga ko Eliya yari yicaye ku Musozi wa Karumeli, aho Imana yari yaramuhereye ububasha bwo gutsinda abahanuzi ba Bayali. Icyakora, Bibiliya ntivuga uwo musozi uwo ari wo.