Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kurakara?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya yigisha ko kugira umujinya mwinshi bishobora guteza akaga umuntu uwufite cyangwa abo bari kumwe (Imigani 29:22). Nubwo hari igihe tuba dufite impamvu zo kurakara, Bibiliya ivuga ko umuntu ukomeza “kuzabiranywa n’uburakari” atazabona agakiza (Abagalatiya 5:19-21). Bibiliya irimo amahame yadufasha gutegeka uburakari.
Ese ni ko buri gihe kurakara biba ari bibi?
Oya. Hari igihe umuntu aba afite impamvu zo kurakara. Urugero, umugabo w’indahemuka witwaga Nehemiya ‘yararakaye cyane’ igihe yamenyaga ko bamwe muri bagenzi be bakandamizwaga.—Nehemiya 5:6.
Imana na yo ijya irakara. Urugero, igihe Abisirayeli ba kera bateraga Yehova umugongo bagatangira gusenga Imana z’ibinyoma, ‘Yehova yarabarakariye cyane’ (Abacamanza 2:13, 14). Icyakora, Yehova ntakunda kurakara cyane. N’iyo arakaye aba afite impamvu zumvikana kandi ategeka uburakari bwe.—Kuva 34:6; Yesaya 48:9.
Ni ryari kurakara biba bidakwiriye?
Iyo turakaye nta kintu gifatika dushingiyeho cyangwa tukagira umujinya w’umuranduranzuzi, icyo gihe kurakara ntibiba bikwiriye. Reka dufate urugero:
Kayini ‘yazabiranyijwe n’uburakari’ igihe Imana yangaga ituro rye. Yakomeje kurakara kugeza ubwo yica murumuna we.—Intangiriro 4:3-8.
Umuhanuzi Yona na we ‘yazabiranyijwe n’uburakari’ igihe Imana yagiriraga imbabazi abaturage b’i Nineve. Imana yakosoye Yona, imubwira ko adafite ‘impamvu yumvikana yo kuzabiranywa n’uburakari’ kandi ko yagombaga kugirira impuhwe abanyabyaha bihana.—Yona 3:10–4:1, 4, 11.a
Izo ngero zigaragaza ko umujinya w’“abantu udasohoza gukiranuka kw’Imana.”—Yakobo 1:20.
Ni iki cyagufasha gutegeka uburakari?
Zirikana ko kudategeka uburakari biteza akaga. Hari abantu batekereza ko kurakara ari ikimenyetso kigaragaza ko bafite imbaraga. Icyo batazi ni uko umuntu udashobora gutegeka uburakari bwe, aba ari umunyantege nke. Mu Migani havuga ko “Umuntu utagira rutangira mu mutima we [udategeka uburakari bwe] ameze nk’umugi waciwemo ibyuho, utagira inkuta” (Imigani 25:28; 29:11). Iyo twitoje gutegeka uburakari bwacu, tuba tugaragaje ko turi abantu bafite imbaraga kandi bagira ubushishozi (Imigani 14:29). Bibiliya igira iti: “Utinda kurakara aruta umunyambaraga, kandi umenya kwifata aruta uwigarurira umugi.”—Imigani 16:32.
Jya utegeka uburakari mbere y’uko ukora ikintu ushobora kuzicuza. Muri Zaburi ya 37:8 hagira hati: “Reka umujinya kandi uve mu burakari; Ntukarakare kuko nta kindi byakugezaho uretse gukora ibibi.” Zirikana ko hari igihe turakara. Ariko tugomba kwirinda ko kurakara bituma ‘dukora ibibi.’ Mu Befeso 4:26 haravuga ngo: “Nimurakara, ntimugakore icyaha.”
Niba bishoboka, uge wigendera mbere y’uko urakara. Bibiliya igira iti: “Intangiriro y’amakimbirane ni nk’umuntu ugomoroye amazi; bityo rero, ujye wigendera intonganya zitaravuka” (Imigani 17:14). Nubwo ari byiza gukemura ikibazo ako kanya, hari igihe birushaho kuba byiza iyo wowe n’uwo mwagiranye ikibazo mubanje gutuza mukaza kukiganiraho mutuje.
Jya ubanza umenye neza uko ibintu byagenze. Mu Migani 19:11 hagira hati: “Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara.” Iyo tubanje kumenya ibintu byose neza mbere y’uko dufata umwanzuro, tuba tugaragaje ubwenge. Nitubanza gushishoza, tukamenya neza uko ikibazo giteye, bizaturinda kurakara nta mpamvu ifatika dufite.—Yakobo 1:19.
Jya usenga usaba kugira amahoro yo mu mutima. Isengesho rizagufasha kugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Abafilipi 4:7). Iyo dusenze Yehova aduha umwuka wera, na wo ukadufasha kugira imbuto z’umwuka harimo amahoro, kwihangana no kumenya kwifata.—Luka 11:13; Abagalatiya 5:22, 23.
Jya uhitamo inshuti witonze. Burya dukunda kwigana ibyo inshuti zacu zikora (Imigani 13:20; 1 Abakorinto 15:33). Bibiliya itugira inama igira iti: “Ntukagirane ubucuti n’umuntu ukunda kurakara, kandi ntukagendane n’umuntu ukunda kugira umujinya mwinshi.” Kubera iki? “Kugira ngo utigana inzira ze maze ukagusha ubugingo bwawe mu mutego.”—Imigani 22:24, 25.
a Uko bigaragara, Yona yemeye inama Imana yamugiriye ntiyakomeza kurakara, kuko nyuma yaho yanditse igitabo cyo muri Bibiliya kitirirwa izina rye.