IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Yosuwa 1:9—“Komera kandi ube intwari”
“Sinabigutegetse? Gira ubutwari kandi ukomere. Ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose.”—Yosuwa 1:9, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Sinabikubwiye se nti: ‘Komera kandi ube intwari’? Wihinda umushyitsi wigira ubwoba kuko Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe aho uzajya hose.”—Yosuwa 1:9, Bibiliya ntagatifu.
Icyo umurongo wo muri Yosuwa 1:9 usobanura
Ayo magambo Yehovaa yayavuze yizeza umugaragu we w’indahemuka Yosuwa ko yari kugira ‘ubutwari kandi agakomera,’ nubwo yari ahanganye n’ibibazo bitandukanye ndetse n’ibintu bimuca intege. Yosuwa ntiyagombaga guhangayikishwa n’ibizabaho mu gihe kizaza, kuko iyo yumvira amategeko ya Yehova, yari kumuba hafi, akamufasha muri byose. Imana yabanye na Yosuwa imuha amabwiriza akurikiza kandi imufasha kunesha abanzi be.
Ni iki cyari gufasha Yosuwa ‘kugira ubutwari no gukomera’? Gusoma ibitabo byahumetswe Yehova yari yaratanze icyo gihe byari kumukomeza. Muri ibyo bitabo harimo ‘amategeko yose Mose umugaragu wa [Yehova] yategetse [Yosuwa]’b (Yosuwa 1:7). Yehova yabwiye Yosuwa ‘kujya ayasoma [‘kujya ayatekerezaho,’ Bibiliya yera] ku manywa na n’ijoro’ (Yosuwa 1:8). Gusoma no gutekereza ku byanditswe muri ibyo bitabo, byari gufasha Yosuwa kwiyemeza gukora ibyo Imana ishaka. Yosuwa yagombaga gukurikiza ibyo yasomaga mu Ijambo ry’Imana, ‘kugira ngo yitwararike akore ibyanditswemo byose.’ Iyo abigenza atyo ‘ni bwo yari gutunganirwa mu nzira ze, akagaragaza ubwenge mu byo akora.’ Kandi uko ni ko byagenze. Nubwo Yosuwa yahuye n’ibibazo bitandukanye mu buzima, yagize ubuzima bwiza kandi akomeza kubera Yehova indahemuka.—Yosuwa 23:14; 24:15.
Amagambo Yehova yabwiye Yosuwa aracyadufasha muri iki gihe. Agaragaza ukuntu Yehova yita ku bagaragu be cyanecyane iyo bahanganye n’ingorane. Yifuza ko bagira icyo bageraho nka Yosuwa. Kimwe na Yosuwa, bashobora kugira ubutwari kandi bagakomera baramutse basomye Ijambo ry’Imana buri gihe, bakaritekerezaho kandi bagakora ibihuje na ryo.
Impamvu umurongo wo muri Yosuwa 1:9 wanditswe
Mose akimara gupfa, Yehova yahaye Yosuwa inshingano yo kuyobora ishyanga rya Isirayeli (Yosuwa 1:1, 2). Icyo gihe Abisirayeli biteguraga kwinjira i Kanani mu gihugu k’isezerano. Bagombaga kurwana n’abanzi bakomeye. Urugero, Yosuwa yagombaga kurwana n’Abanyakanani bakoraga ibikorwa bibi cyanec (Gutegeka kwa Kabiri 9:5; 20:17, 18). Nanone Abanyakanani bari benshi kandi bafite ibikoresho by’intambara kurusha Abisirayeli (Yosuwa 9:1, 2; 17:18). Ariko Yosuwa yagize ubutwari akurikiza amabwiriza yahawe na Yehova. Kandi mu myaka itandatu gusa, Yehova yamweretse ko yari amushyigikiye, amufasha gutsinda abenshi mu banzi babo.—Yosuwa 21:43, 44.
a Yehova ni izina ry’Imana mu Giheburayo ryahinduwe mu Kinyarwanda: inyuguti enye z’Igiheburayo zigize izina ry’Imana ni YHWH cyangwa יהוה. Iryo zina ryahinduwemo “UWITEKA” cyangwa “UHORAHO” mu zindi Bibiliya. Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’izina Yehova n’impamvu Bibiliya zimwe na zimwe zagiye zirivanamo, wareba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”
b Bimwe mu bitabo byahumetswe byabonekaga mu gihe cya Yosuwa, ni ibitabo bitanu bya Mose (Intangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara no Gutegeka kwa Kabiri), igitabo cya Yobu hamwe n’igice kimwe cyangwa bibiri bya Zaburi.
c Niba wifuza kumenya impamvu iyo ntambara yari ngombwa, reba ingingo ivuga ngo: “Kuki Yehova yarwanyije abanyakanani?” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2010.