18 Azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe y’igicaniro+ kiri imbere ya Yehova, ari cyo gicaniro kiri mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Amaraso yose asigaye azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro, kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+