2 Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati: “Ntimuzifatanye na bo kandi na bo ntibazifatanye namwe; kuko byanze bikunze bazahindura umutima wanyu mugakorera imana zabo.”+ Ariko abagore bo muri ibyo bihugu ni bo Salomo yifatanyije na bo kandi arabakunda.