13 Nuko Hezekiya yakira abo bantu, abereka ibyari biri mu nzu ye byose, ni ukuvuga ifeza, zahabu, amavuta ahumura neza, amavuta meza yose, intwaro ze n’ibindi bintu byose byari mu bubiko bwe. Nta kintu na kimwe Hezekiya ataberetse mu byari mu nzu ye byose no mu bwami bwe bwose.