12 Nuko Abalewi biyemeza kugira icyo bakora. Abo ni Mahati umuhungu wa Amasayi na Yoweli umuhungu wa Azariya ukomoka mu Bakohati.+ Mu Bamerari,+ ni Kishi umuhungu wa Abudi na Azariya umuhungu wa Yehaleleli. Mu Bagerushoni+ ni Yowa umuhungu wa Zima na Edeni umuhungu wa Yowa.