11 Abavandimwe be bose na bashiki be bose n’abandi bose bahoze ari incuti ze+ bakomeza kuza kumusura, bagasangirira na we iwe mu rugo. Bifatanyaga na we mu kababaro, bakamuhumuriza bitewe n’ibyago byose Yehova yari yararetse bikamugeraho. Buri wese yamuhaga igiceri n’impeta bya zahabu.