22 Inkingi yari ifite umutwe ukozwe mu muringa kandi ubuhagarike bw’umutwe w’inkingi bwari metero ebyiri.+ Urushundura n’amakomamanga byari bizengurutse umutwe w’inkingi byose byari bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze gutyo, ifite n’amakomamanga.