3 Twebwe abizeye turaruhuka nk’uko Imana yaruhutse. Ibyo bihuje n’ibyo Imana yavuze igira iti: “Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti: ‘ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse,’”+ nubwo imirimo yayo yarangiye kuva abantu batangiye kuvukira ku isi.+