13 Nimugera mu mugi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye kurira ahantu hirengeye ho gusengera. Abantu ntibashobora kurya atarahagera kuko ari we uha umugisha igitambo.+ Iyo arangije, abatumiwe batangira kurya. None nimuzamuke kuko muri buhite mumubona.”