3 Ariko uw’umukene we nta kintu yagiraga, uretse akagazi k’intama kamwe kakiri gato yari yaraguze.+ Uwo mugabo yari yarakoroye, gakurira mu rugo rwe hamwe n’abahungu be. Karyaga ku byokurya bye, kakanywera ku gikombe cye kandi kakaryama mu gituza cye. Mbese kari nk’agakobwa ke.