12 Hazayeli abibonye aramubaza ati “databuja ararizwa n’iki?” Elisa aramusubiza ati “ni uko nzi neza ibibi+ uzakorera Abisirayeli. Imigi yabo igoswe n’inkuta uzayitwika, abagabo babo b’intwari uzabicisha inkota, abana babo uzabajanjagura,+ n’abagore babo batwite ubafomoze.”+