26 Imana ya Isirayeli ishyira igitekerezo mu mutima+ wa Puli+ umwami wa Ashuri+ n’uwa Tilugati-Pilineseri+ umwami wa Ashuri, ajyana mu bunyage+ Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abajyana i Hala, i Habori, i Hara+ no ku ruzi rwa Gozani. Baracyariyo kugeza n’uyu munsi.