5 Dawidi aravuga ati “umuhungu wanjye Salomo aracyari muto, ntaraba inararibonye,+ kandi inzu igomba kubakirwa Yehova izaba ifite ubwiza butagereranywa,+ kuko nta yindi bizaba bihwanyije ubwiza+ mu mahanga yose. Reka mutegurire ibyo azakenera.” Dawidi akora imyiteguro myinshi mbere y’uko apfa.+