8 Mu ngabo za Asa, Abayuda batwaraga ingabo nini+ n’amacumu+ bari ibihumbi magana atatu.+ Ababenyamini batwaraga ingabo nto kandi bazi kurwanisha umuheto+ bari ibihumbi magana abiri na mirongo inani.+ Abo bose bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga.