25 “Kandi nawe Ezira, uzashyireho abatware n’abacamanza ukurikije ubwenge+ Imana yawe yaguhaye, kugira ngo bakomeze kujya bacira imanza+ abantu bose bari hakurya ya rwa Ruzi, ni ukuvuga abantu bose bazi amategeko y’Imana yawe, kandi umuntu wese utayazi muzayamwigishe.+