14 Nanone uhereye umunsi nagiriwe guverineri+ wabo mu gihugu cy’u Buyuda, kuva mu mwaka wa makumyabiri+ kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri+ w’ingoma y’umwami Aritazerusi,+ ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri, jye n’abavandimwe banjye ntitwigeze turya ibyokurya bigenewe guverineri.+