3 Yehova aravuga ati “mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, mukize unyagwa mumuvane mu maboko y’umuriganya; kandi ntimukagirire nabi umwimukira n’imfubyi n’umupfakazi.+ Ntimukabagirire urugomo+ kandi aha hantu ntimukahamenere amaraso y’utariho urubanza.+