8 “‘“Nyamara banyigometseho,+ banga kunyumvira. Buri wese muri bo ntiyataye kure ibintu biteye ishozi yahozagaho amaso, kandi ntibaretse ibigirwamana biteye ishozi byo muri Egiputa.+ Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye, nkabasohorezaho umujinya wanjye mu gihugu cya Egiputa.+