7 Nibakubaza bati ‘kuki uniha?’+ Uzabasubize uti ‘ni ukubera inkuru y’ibyago.’+ Kuko bizaza nta kabuza,+ kandi umutima wose uzashonga,+ n’amaboko yose atentebuke; abantu bose baziheba n’amavi yose ajojobe amazi.+ ‘Dore bizaza nta kabuza,+ kandi bizasohozwa,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”