5 Nuko Yehova arambwira ati “mwana w’umuntu we, itonde,+ urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe ibyo nkubwira byose birebana n’amabwiriza agenga inzu ya Yehova n’amategeko yayo yose, kandi werekeze umutima wawe ku miryango yinjira mu Nzu n’isohoka mu rusengero yose.