11 Ariko bazakora mu rusengero rwanjye, bahabwe inshingano y’ubugenzuzi kugira ngo bajye barinda amarembo y’Inzu, bakore n’imirimo mu Nzu.+ Bazajya babaga ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo bya rubanda,+ kandi bazajya bahagarara imbere yabo kugira ngo babakorere.+