13 None se, icyari cyiza cyampindukiye urupfu? Ibyo ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyampindukiye urupfu, kugira ngo bigaragare ko icyaha ari cyo kizana urupfu muri jye binyuze kuri icyo cyiza,+ kugira ngo icyaha kirusheho kuba icyaha binyuze kuri iryo tegeko.+