Ibisobanuro
^ [1] (paragarafu ya 14) Ibyabaye ku Bayahudi bamaze imyaka 70 mu bunyage i Babuloni bimeze nk’ibyabaye ku Bakristo ubuhakanyi bumaze kwaduka. Icyakora, ubunyage Abayahudi bagiyemo ntibwahanuraga ibyari kuzaba ku Bakristo. Ikibigaragaza ni uko igihe ubwo bunyage bwamaze kitangana. Bityo rero, ntitwagombye kumva ko buri kantu kose kabaye ku Bayahudi bajyanywe mu bunyage, gafite icyo gashushanya ku byabaye ku Bakristo basutsweho umwuka mu myaka yabanjirije umwaka wa 1919.