Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Kugira ngo Yesu akureho ingaruka zatewe n’icyaha cya Adamu, ntiyagombaga gupfa ari umwana utunganye, ahubwo yagombaga gupfa ari umugabo utunganye. Wibuke ko Adamu yakoze icyaha abigambiriye, azi neza uburemere bw’ibyo akoze n’ingaruka zabyo. Bityo, kugira ngo Yesu abe “Adamu wa nyuma” kandi atwikire icyo cyaha cyakozwe, yagombaga kuba ari mukuru kugira ngo ahitemo kuba indahemuka asobanukiwe neza ibyo ahisemo (1 Abakorinto 15:45, 47). Yesu yakomeje kuba indahemuka kandi yemera gutanga ubuzima bwe. Ibyo Bibiliya ibyita igikorwa kimwe cyo gukiranuka cyatumye abantu bose Yehova ababaraho gukiranuka.—Abaroma 5:18, 19.