Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Kuri uwo munsi abantu baciriye Yesu amacandwe inshuro ebyiri. Ubwa mbere abayobozi b’amadini ni bo bamuciriye amacandwe, ubwa kabiri yaciriwe n’abasirikare b’Abaroma (Matayo 26:59-68; 27:27-30). Nubwo bamusuzuguye bigeze aho, yemeye kubyihanganira atitotomba, maze asohoza ubuhanuzi bugira buti: “Sinahishe mu maso hanjye abansuzuguraga n’abanciraga amacandwe.”—Yesaya 50:6.