Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
c Kugira ngo umugabo yuzuze ibisabwa ahabwe inshingano mu itorero rya gikristo, agomba kuba atari “umunyarukoni.” Ni ukuvuga ko agomba kuba adakubita abandi ibi bisanzwe cyangwa ngo akoreshe amagambo arimo iterabwoba. Ni yo mpamvu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku ya 1 Nzeri 1990, mu Gifaransa, yavuze ku ipaji yayo ya 25 iti “mu gihe umugabo agaragaza ko atinya Imana ari ahandi, ariko yagera iwe agatwaza igitugu, uwo ntiyaba yujuje ibisabwa.”—1 Timoteyo 3:2-5, 12.