Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Indirimbo ya Debora igaragaza ko igihe Sisera yabaga avuye ku rugamba, mu minyago yatahukanaga habaga harimo abakobwa, ku buryo buri musirikare yabaga afite uwe (Abacamanza 5:30). Ijambo “umukobwa” ryakoreshejwe muri uyu murongo, risobanura “inda ibyara.” Iyo mvugo yumvikanisha ko abo basirikare bakundaga kunyaga abakobwa bashaka kubasambanya. Ibyo bigaragaza ko gufatwa ku ngufu byari byogeye.