IGICE CYA 10
Gira uruhare mu gutuma imibereho yo mu muryango ishimisha Imana
1. Kubera iki Abahamya ba Yehova muri rusange bagira imiryango irangwa n’ibyishimo?
ABAHAMAYA BA YEHOVA bazwi hose ko bagira imiryango irangwa n’ibyishimo. Umwarimu wo muri kaminuza ya Oxford witwa Bryan Wilson yaranditse ati “Abahamya ba Yehova batanga inama nyinshi z’ingirakamaro . . . ku birebana n’imibereho y’abashakanye, ku birebana n’umuco, kurera abana no mu bindi bintu by’ingirakamaro. Bafite inama nyinshi z’ingirakamaro batanga zishingiye ku Byanditswe Byera, kandi zose zikubiye mu mahame adahindagurika agenga uburyo abantu bakwiriye kubaho.” Nta gushidikanya ko nawe hari ibintu byinshi wamenye mu Ijambo ry’Imana ku birebana n’uko wagira imibereho myiza mu muryango.
2. (a) Ni iki wabonye ku miryango yo muri iki gihe? (b) Ni ibihe bitabo byo muri Bibiliya tugiye gushakiramo ubuyobozi ku birebana n’imibereho yo mu muryango?
2 Uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza, ni ko Satani arushaho kwibasira imiryango mu buryo bwihariye. Bityo rero, hari abantu benshi batacyizera abagize imiryango yabo, nk’uko byari bimeze mu gihe cya Mika. Yaranditse ati “ntimukizere bagenzi banyu. . . . Ntukabumburire akanwa kawe uryamye mu gituza cyawe. Kuko umuhungu asuzugura se, umukobwa agahagurukira nyina, umukazana agahagurukira nyirabukwe. Abanzi b’umuntu ni abo mu rugo rwe” (Mika 7:5, 6). Uriho mu gihe imibereho y’umuryango yononekaye, ariko washyizeho imihati kugira ngo ibyo bitakugiraho ingaruka mbi. Ibyo rero, byatumye imibereho yo mu muryango wawe irushaho gushimisha Imana. Birashoboka ko wakurikije amagambo aboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-9; Abefeso 5:22–6:4; no mu Bakolosayi 3:18-21. Ariko se wigeze ubona ko ibitabo by’abahanuzi 12 birimo inama zishobora gutuma ugira imibereho yo mu muryango irangwa n’ibyishimo? Muri iki gice, turi busuzume ingero nkeya z’izo nama ziboneka muri ibyo bitabo. Ariko ntugasuzume izo nama ngo urekere aho gusa. Ujye ugerageza kureba ukuntu watahura andi masomo aboneka muri ibyo bitabo uhereye kuri izo ngero. Ku mpera y’iki gice, hari imirongo y’ibyanditswe ishobora kugufasha kwitoza kuvana amasomo muri ibyo bitabo 12.
“YANGA ABATANA”
3, 4. (a) Ni mu buhe buryo muri iki gihe abantu bagerageza gukemura ibibazo byabo by’ishyingiranwa? (b) Ni iyihe myifatire ibabaje mu birebana n’ishyingiranwa yariho mu gihe cya Malaki?
3 Bihuje n’ubwenge ko tubanza gutekereza ku murunga uhuza umugabo n’umugore. Kugeza mu bihe bya vuba aha, abantu benshi ntibatekerezaga ko gutana ari cyo gisubizo cyoroshye cy’ibibazo by’abashakanye. Kubona ubutane byari bigoye. Mu Bwongereza bwo mu kinyejana cya 19, byasabaga icyemezo cy’inteko ishingamategeko kugira ngo umuntu abone ubutane. Ibyo byarindaga imiryango ntisenyuke. Icyakora muri iki gihe ibintu byarahindutse. Hari igitabo cyagize kiti “mu bihugu byinshi, umubare w’abashakanye batana wagiye wiyongera cyane guhera mu Ntambara ya kabiri y’isi yose. . . . Uko abantu babona ikibazo cyo gutana byarahindutse cyane . . . muri rusange abantu basigaye babona ko nta cyo bitwaye” (Encyclopædia Britannica). Gutana bisigaye byogeye no mu bihugu bimwe na bimwe, urugero nko muri Koreya, aho mu myaka nk’icumi ishize gutana bitari byemewe. Muri iki gihe, abantu bo mu bihugu byinshi bumva ko gutana ari umwanzuro ushoboka, mu gihe abashakanye bafite ibibazo.
4 Mu gihe cya Malaki, mu kinyejana cya 5 mbere ya Yesu, gutana byari byogeye mu Bayahudi. Malaki yarababwiye ati “Yehova yabaye umuhamya wo kugushinja ko wariganyije umugore wo mu busore bwawe.” Kubera ko abagabo bariganyaga abagore babo, igicaniro cya Yehova cyabaga cyuzuyeho amarira y’abagore bariganyijwe ‘baboroga,’ kandi ‘basuhuza umutima.’ Kandi n’abatambyi bari baramunzwe na ruswa birengagizaga ubwo bugome!—Malaki 2:13, 14.
5. (a) Yehova abona ate gutana? (b) Kubera iki kuriganya uwo mwashakanye ari ikibazo gikomeye?
5 Yehova yabonaga ate imyifatire ibabaje abantu bo mu gihe cya Malaki bari bafite ku birebana n’ishyingiranwa? Malaki yaranditse ati “‘Imana yanga abatana,’ ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga.” Nanone yemeje ko Yehova ‘atigeze ahinduka’ (Malaki 2:16; 3:6). Mbese urumva icyo ibyo bisobanura? Mbere yaho Imana yari yaragaragaje ko yanga gutana (Intangiriro 2:18). No mu gihe cya Malaki yarabyangaga. Kandi no muri iki gihe irabyanga. Hari abashobora gusesa ishyingiranwa ryabo bitewe gusa n’uko batacyishimira uwo bashakanye. Nubwo umutima wabo uba wuzuye uburiganya, Yehova arawugenzura (Yeremiya 17:9, 10). Aba azi uburiganya ubwo ari bwo bwose n’imigambi mibi iba yihishe inyuma yo gutana kw’abashakanye, nubwo bashobora gutanga impamvu z’urwitwazo bisobanura. Koko rero, “ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.”—Abaheburayo 4:13.
6. (a) Ni mu buhe buryo kubona ibyo gutana nk’uko Yehova abibona byagufasha? (b) Ni ikihe gitekerezo cy’ingenzi gikubiye mu nama Yesu yatanze ku birebana no gutana?
6 Ishyingiranwa ryawe rishobora kuba ritarimo ibibazo byatuma mutana, ariko ukwiriye kuzirikana uko Yehova abona ibyo gutana. Kubera ko twese tudatunganye, dushobora kwitega ko mu ishyingiranwa hazaba ibibazo no kutumvikana. Ariko se watekereza ko gutana ari bwo buryo bworoshye bwo gukemura ibibazo? Mbese mu gihe mutongana, wabwira uwo mwashakanye ko ushobora gutana na we? Hari benshi babikora, ariko dukurikije uko Imana ibibona, abashakanye bagomba gushyiraho imihati ishoboka yose kugira ngo bakemure ibibazo biri mu ishyingiranwa ryabo. Ni iby’ukuri ko Yesu Kristo yavuze ko hari impamvu imwe yemewe n’amategeko ituma abantu batana, akaba ari ubusambanyi, ni ukuvuga imibonano mpuzabitsina y’uburyo bwose hagati y’abantu batashyingiranywe. Ariko se ni ikihe gitekerezo cy’ingenzi gikubiye mu nama ya Yesu? Yabwiye abari bamuteze amatwi ati “icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.” Koko rero, Yesu yatsindagirije ihame ridakuka rya Yehova, hakaba hari hashize imyaka 450 Malaki arivuze.—Matayo 19:3-9.
7. Mu buryo buhuje n’inama iboneka mu gitabo cya Malaki, wakora iki ngo ukomeze kugira ishyingiranwa rikomeye?
7 Ariko se, Abakristo bashakanye bakora iki ngo bakomeze ishyingiranwa ryabo? Malaki yatanze igisubizo agira ati “mujye murinda umutima wanyu, ntimukariganye” (Malaki 2:16). Ibyo bisobanura ko tugomba guhora twigenzura tukarinda ibitekerezo byacu. ‘Niturinda umutima wacu,’ tuzirinda kugwa mu kigeragezo cyo kwita mu buryo budakwiriye ku muntu tutashakanye (Matayo 5:28). Urugero, byagenda bite niba mu mutima wacu dushimishwa n’uko uwo tudahuje igitsina atwitaho cyangwa akadushimagiza? Ibyo byaba bigaragaza ko tutakirinda umutima wacu uko bikwiriye. Bityo rero, isomo ry’ingenzi tuvana mu bitabo by’abahanuzi 12 rizadufasha kugira ishyingiranwa rikomeye, ni ukwita ku ‘mutima wacu.’
8, 9. Kuki inkuru ya Hoseya na Gomeri yashyizwe muri Bibiliya?
8 Nta gushidikanya ko wiyemeje gukomeza kurinda ishyingiranwa ryawe. Icyakora, ibibazo ntibizabura mu ishyingiranwa. Mu gihe ibibazo bivutse, wahangana na byo ute, cyane cyane niba wumva ko ahanini byatewe n’uwo mwashakanye? Ibuka ibyavuzwe kuri Hoseya mu gice cya 2 n’icya 4 by’iki gitabo. Umugore we witwaga Gomeri, yabaye “umusambanyi” kandi ‘yiruka inyuma y’abakunzi be.’ Nyuma yaho yabaye intabwa, arakena ubundi ahinduka umucakara. Hoseya yacyuye Gomeri amutanzeho ikiguzi, kandi aterwa inkunga yo kumukunda. Byatewe n’iki? Kwari ukugira ngo agaragaze ikibazo cyari hagati ya Yehova na Isirayeli. Yehova yari “umugabo,” kandi abari bagize ubwoko bwe bari nk’umugore we.—Hoseya 1:2-9; 2:5-7; 3:1-5; Yeremiya 3:14; Yesaya 62:4, 5.
9 Kuva kera, Abisirayeli bajyaga bababaza Yehova bagakurikira izindi mana (Kuva 32:7-10; Abacamanza 8:33; 10:6; Zaburi 78:40, 41; Yesaya 63:10). Ubwami bwo mu majyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi, bwakoze icyaha cyo gusenga ikimasa (1 Abami 12:28-30). Byongeye kandi, Abisirayeli ntibari bacyiringira Umugabo wabo Yehova, ahubwo bakurikiraga abakunzi babo b’abanyapolitiki. Hari n’igihe bakurikiye Ashuri bameze nk’imparage yarinze (Hoseya 8:9). Wakumva umeze ute uwo mwashakanye akoze ibintu nk’ibyo?
10, 11. Wakwigana ute Yehova uramutse ufite ikibazo mu ishyingiranwa ryawe kandi uwo mwashakanye akaba asa nk’aho ari we uri mu makosa?
10 Mu gihe cya Hoseya, hari hashize imyaka isaga 700 Abisirayeli bagiranye na Yehova isezerano. Icyakora, Imana yari yiteguye kubababarira, bapfaga gusa kuyigarukira. Batekereza ko Hoseya yatangiye guhanura mbere y’umwaka wa 803 mbere ya Yesu, bityo Yehova yamaze indi myaka 60 yihanganira Isirayeli, n’imyaka igera kuri 200 yihanganira u Buyuda! Yehova yakoresheje urugero rw’imimerere yo mu muryango wa Hoseya kugira ngo atumirire ubwoko bwari bwaragiranye na we isezerano kwihana. Yari afite impamvu zumvukana zo gusesa isezerano ry’ishyingiranwa yari yaragiranye na Isirayeli, nyamara yakomeje gutuma abahanuzi kugira ngo bafashe umugore we w’ikigereranyo kumugarukira, nubwo byamusabye gutanga ikiguzi.—Hoseya 14:1, 2; Amosi 2:11.
11 Uramutse ufite ibibazo mu ishyingiranwa ryawe, kandi bikaba bigaragara ko uwo mwashakanye ari we uri mu makosa, wabigenza nk’uko Yehova yabigenje? Mbese washyiraho imihati kugira ngo ishyingiranwa ryanyu ryongere kumera nk’uko ryari rimeze (Abakolosayi 3:12, 13)? Ibyo bisaba kwicisha bugufi. Mbega urugero ruhebuje Yehova yaduhaye mu byo yakoreye Abisirayeli (Zaburi 18:35; 113:5-8)! Imana ‘yabwiye Abisirayeli amagambo meza abagera ku mutima,’ ndetse arabinginga. Ubwo se ntidufite impamvu ikomeye kurushaho yo kubwira uwo twashakanye amagambo amugera ku mutima, tukihatira gukemura ibibazo dufitanye kandi tukirengagiza amakosa kubera ko natwe tudatunganye? Igishishikaje ni uko imihati ya Yehova yagize icyo igeraho. Abasigaye bo muri iryo shyanga bagaruye agatima igihe bari mu butayu mu bunyage i Babuloni, kandi nyuma yaho bagarutse mu gihugu cyabo, bakajya bahamagara Yehova ngo “mugabo wanjye.”—Hoseya 2:14-16.a
12. Gutekereza ku buryo Yehova yakemuyemo ikibazo cy’umugore we w’ikigereranyo, byagufasha bite mu ishyingiranwa ryawe?
12 Mu gihe havutse ibibazo bikomeye, imihati ikuvuye ku mutima uzashyiraho ugerageza kugarura imishyikirano myiza ufitanye n’uwo mwashakanye izagira icyo igeraho. Imana yari yiteguye kubabarira icyaha gikomeye cyane umugore wayo w’ikigereranyo yakoze. Ibyinshi mu bibazo Abakristo b’ukuri bashakanye bagirana ntibigera kuri iyo ntera. Ibibazo byinshi bitangira iyo bavuganye amagambo mabi ababaza. Bityo rero, uwo mwashakanye nakubwira amagambo akomeretsa nk’inkota, akagukomeretsa mu byiyumvo, ujye wibuka ibyabaye kuri Hoseya na Yehova (Imigani 12:18). Ese ibyo ntibyagufasha kumubabarira?
13. Kuba Yehova yarasabye abari bagize ubwoko bwe bayobye kwihana, bitwigisha iki?
13 Muri iyi nkuru y’ibyabayeho, harimo irindi somo. Mbese Imana yari kongera kugirana n’ubwoko bwayo imishyikirano bugikora ibikorwa by’ubusambanyi? Imana yabwiye Hoseya ibyerekeye ishyanga ry’abasambanyi iti ‘bakwiriye kuvana ubusambanyi bwabo imbere yabo, kandi bakareka ibikorwa byabo by’ubwiyandarike’ (Hoseya 2:2). Abantu bagombaga kwihana kandi ‘bakera imbuto zikwiranye no kwihana’ (Matayo 3:8). Kuri iyo ngingo, jya wibanda ku makosa yawe, aho kwibanda ku y’uwo mwashakanye. Niba wakoshereje uwo mwashakanye, kuki utashaka uko mwakongera kugirana imishyikirano umusaba imbabazi ubivanye ku mutima kandi ugahindura imyifatire yawe? Bishobora gutuma akubabarira.
“IMIRUNGA Y’URUKUNDO” NI YO RUFATIRO RWO GUKOSORA
14, 15. (a) Dukurikije ibivugwa muri Malaki 4:1, kuki wagombye gufatana uburemere inshingano yawe yo kwigisha abana bawe? (b) Wafasha ute abana bawe kumenya Yehova?
14 Ku birebana n’imibereho yo mu muryango, hari byinshi twakwigira ku byo Yehova yakoreye Abisirayeli nk’uko byavuzwe mu bitabo by’abahanuzi 12. Ibyo bitabo birimo inama zigaragaza uko wafasha abana bawe. Tuvugishije ukuri, kurera abana muri iki gihe ntibyoroshye. Ababyeyi bagomba gufatana uburemere inshingano yabo. Muri Malaki 4:1 hagira hati “‘uwo munsi ugiye kuza uzabakongora,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘ku buryo utazabasigira umuzi cyangwa ishami.’” Kuri uwo munsi wo kubaza abantu ibyo bakoze, abana bakiri bato (bagereranywa n’amashami), Yehova azabacira urubanza rutabera akurikije ibyo ababyeyi babo (bagereranywa n’imizi) bakoze, kuko ari bo bashinzwe kurera abana bato (Yesaya 37:31). Uko ababyeyi babaho, bizagira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mibereho y’igihe kizaza y’abana babo (Hoseya 13:16). Niba wowe (ugereranywa n’umuzi) udakomeza kugira igihagararo cyiza imbere ya Yehova, bizagendekera bite abana bawe (bagereranywa n’amashami) ku munsi w’uburakari bwe (Zefaniya 1:14-18; Abefeso 6:4; Abafilipi 2:12)? Ku rundi ruhande, imihati ushyiraho mu budahemuka kugira ngo wemerwe n’Imana izagirira akamaro abana bawe.—1 Abakorinto 7:14.
15 Intumwa Pawulo amaze gusubiramo amagambo y’ubuhanuzi bwo muri Yoweli bugaragaza ko ari ngombwa kwambaza izina rya Yehova, yaranditse ati “bazambaza bate uwo batizeye? Bazizera bate uwo batigeze bumva” (Abaroma 10:14-17; Yoweli 2:32). Pawulo yavugaga umurimo dukora wo kubwiriza, ariko ushobora gukurikiza iryo hame mu gihe wigisha abana bawe. Bazizera Yehova bate kandi batarigeze bamwumva? Mbese buri munsi umara igihe gihagije wigisha abana bawe uko Yehova ari mwiza, ku buryo ubafasha kongera urukundo bamukunda no kumushakiraho ubuyobozi? Abakiri bato bazagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka niba bahora bumva ibyerekeye Yehova mu muryango.—Gutegeka kwa Kabiri 6:7-9.
16. Mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Mika 6:3-5, wakwigana ute Yehova mu gihe ukosora abana bawe?
16 Iyo abana bakiri bato cyane kubajyana mu materaniro biba byoroshye. Ariko iyo bamaze gukura batangira kugira imitekerereze yabo bwite. Wabyifatamo ute niba rimwe na rimwe abana bawe bagaragaza imyifatire y’ubwigomeke? Ushobora kuvana isomo mu bitabo by’abahanuzi 12, ukabona uko Yehova yafataga Isirayeli na Yuda (Zekariya 7:11, 12). Urugero, soma muri Mika 6:3-5, ugerageze kwiyumvisha ibyiyumvo birimo. Abisirayeli bari barakosheje, ariko Imana yakomeje kubavugisha ibabwira iti “bwoko bwanjye.” Yarabinginze iti “bwoko bwanjye, ndakwinginze, ibuka.” Aho kugira ngo ibashinje amakosa ibabwira nabi, yagerageje kubagera ku mutima. Ese ushobora kwigana Yehova mu gihe ukosora abana bawe? Icyakora, uko ikosa bakoze ryaba rimeze kose, ujye ukomeza kumva ko bagize umuryango wawe, ntubabwire amagambo abatesha agaciro. Aho kubakankamira, jya ubinginga ubigiranye impuhwe. Babaze ibibazo bituma umenya ibyo batekereza. Ihatire kubagera ku mutima kugira ngo babikubwire batishisha.—Imigani 20:5.
17, 18. (a) Ni iki cyagombye kugushishikariza gukosora abana bawe? (b) Wakomeza ute “imirunga y’urukundo” iguhuza n’abana bawe?
17 Kuki ukosora abana bawe? Hari ababyeyi babikora, kubera ko baba badashaka ko umuryango wabo uvugwa nabi. Yehova yerekanye impamvu ituma akosora agira ati ‘nigishije Efurayimu kugenda, mufata mu maboko yanjye. Nakomeje kubiyegereza nkoresheje imigozi y’umuntu wakuwe mu mukungugu, mbakuruza imirunga y’urukundo’ (Hoseya 11:3, 4). Muri urwo rugero, Hoseya agereranya imishyikirano yari hagati ya Yehova n’Abisirayeli, nk’iyo umubyeyi agirana n’umwana we. Ese ushobora gusa n’ureba umubyeyi wuje urukundo ugerageza gufasha umwana utaguza kwiga kugenda, akamuyobora akoresheje imigozi? Iyo migozi ibuza umwana kugwa iyo atsikiye, kandi ikamuyobora kugira ngo atayoba.—Yeremiya 31:1-3.
18 Mbese uzigana urukundo Imana yagaragarije Abisirayeli? Ni kenshi bayiteraga umugongo, ariko ntiyahitaga irekura iyo mirunga y’urukundo. Abakiri bato bashobora rimwe na rimwe kuyoba kandi bagasitara ku tuntu duto, ariko ujye ugerageza gukomeza imirunga y’urukundo iguhuza na bo. Jya uzirikana ko Yehova ataberaga abari bagize ubwoko bwe ngo yirengagize amakosa yabo. Ntiyihunzaga ikibazo, ahubwo yabahanaga mu rukundo, agafata igihe cyo kubaha ubufasha babaga bakeneye. Niba utahuye ko umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe atangiye gutandukira inzira y’ukuri, ntukabyirengagize. Jya ugerageza kumugarura, mbese nk’aho umugaruje imigozi, umuhe ubufasha bususurutsa muri icyo gihe kigoye aba arimo. Jya umarana igihe n’abana bawe bafite ibibazo. Kumarana igihe n’abana ni iby’ingenzi cyane!
19. Kuki utagombye gucika intege mu gihe urera abana bawe?
19 Hoseya yabonye ko abasigaye bo muri Isirayeli bari kuzemera gukosorwa. Yaravuze ati “Abisirayeli bazagaruka bashake Yehova Imana yabo na Dawidi umwami wabo; mu minsi ya nyuma, bazaza basange Yehova bahinda umushyitsi kugira ngo abagirire neza” (Hoseya 3:5). Koko rero, ingamba Imana yafashe zo kubakosora, zagiriye akamaro abasigaye bo mu bwoko bwayo. Jya urangwa n’icyizere ko ari uko bizagenda nukosora abana bawe. Gerageza kubona ibyiza abana bawe bakora. Jya urangwa n’ineza mu gihe uvugana na bo, ariko kandi ntukajenjeke mu bijyanye no gukurikiza amahame ya Bibiliya. Niyo umwana yakwigomeka ntiyakire neza inama muri iki gihe, wabwirwa n’iki ko nyuma y’igihe atazagarura agatima?
MWIRINDE INCUTI MBI!
20. Ni ikihe kibazo kirebana n’incuti abakiri bato bashobora kubonera igisubizo mu bitabo by’abahanuzi 12?
20 Mwebwe abakiri bato, ni irihe somo mwavana ku bahanuzi 12? Umwe mu mirongo y’ibyanditswe mukunze kugarukaho igihe muganira n’ababyeyi banyu, ushobora kuba ari uwo mu 1 Abakorinto 15:33, uvuga ibyo kwirinda incuti mbi. Bamwe muri mwe bashobora kwibaza bati ‘ariko se kuba incuti n’abantu badasenga Yehova ni bibi koko?’ Izere ko ushobora kubona igisubizo cy’icyo kibazo muri ibi bitabo 12.
21-23. (a) Ni irihe somo abakiri bato bavana ku myifatire y’Abedomu? (b) Ni ba nde ncuti zawe by’ukuri?
21 Nubwo ibitabo by’abahanuzi 12 byandikiwe mbere na mbere abagize ubwoko bw’Imana, igitabo cya Obadiya cyo cyari kigenewe Abedomu bavugwagaho ko bari abavandimwe b’Abisirayeli (Gutegeka kwa Kabiri 2:4).b Mu buryo bunyuranye n’ibyinshi mu bitabo by’abahanuzi 12, iyo Obadiya yakoreshaga ngenga ya kabiri yabaga ashaka kuvuga Edomu. Noneho tekereza ku Bedomu. Turi mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, igihe Yerusalemu yagotwaga. Nubwo Abedomu bari abavandimwe ba Yakobo, bifatanyije n’Abanyababuloni. Basekaga bagira bati “muyambike ubusa! Muyambike ubusa” (Zaburi 137:7; Obadiya 10, 12)! Bari bafite imigambi yo gufata u Buyuda. Banasangiye n’Abanyababuloni, ubusanzwe mu bihugu b’iburasirazuba ibyo bikaba bisobanura ko bagiranye amasezerano.
22 Zirikana ko Obadiya ahanura iby’Abedomu agira ati “abo mwari mwaragiranye isezerano bose baragushutse. Abo mwari mubanye amahoro barakunesheje. Kubera ko umeze nk’umuntu utagira ubushishozi, abo mwasangiraga bazagutega umutego umeze nk’urushundura” (Obadiya 7). Ariko se byagendekeye bite Abedomu banze umuvandimwe wabo Yakobo bagacudika n’Abanyababuloni? Amaherezo, Abanyababuloni bari bayobowe na Nabonide barimbuye Abedomu. Mu gihe cya Malaki, Imana yari yarahinduye umusaka imisozi ya Edomu n’umurage wa Edomu yarawugabije ingunzu.—Malaki 1:3.
23 Noneho tekereza ku bo wita incuti zawe badasenga Yehova. Mbese ntiwabonye ko abo bahungu n’abakobwa mwagiranye amasezerano cyangwa mufitanye ubucuti, akenshi baba bashukana kandi ‘bagatega imitego imeze nk’urushundura’ abo bita incuti zabo? Iyo ibinyoma byabo bitahuwe bavuga iki? Bashobora gutekereza ko izo ncuti zemeye gushukwa zitagira amakenga, ko zitashishoje ngo zitahure ko bazishukaga. Mbese si nk’ibyo Abanyababuloni bakoreye bagenzi babo b’Abedomu? Ese muri icyo gihe wari kwifuza kuba incuti y’Abedomu? Bite se muri iki gihe? Ese wumva incuti nk’izo zakwitaho mu gihe waba uhuye n’ibibazo (Obadiya 13-16)? Ku rundi ruhande, tekereza Yehova Imana n’abagize ubwoko bwe muri iki gihe. Yehova ahora yiteguye kugufasha. Azagushyigikira ugeze mu bihe bigoye. Abagize ubwoko bwe na bo bazakubera ‘incuti nyakuri zigukunda igihe cyose,’ bakubere nk’umuvandimwe wizerwa “mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.
JYA UHA AGACIRO UBUCUTI BUKOMEYE KURUTA UBUNDI
24, 25. Ni iki twagombye gushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu?
24 Ni koko, imishyikirano hagati y’abagize umuryango ni ingenzi kandi dukwiriye kuyishimangira. Ku birebana n’iyo mishyikirano, hari amasomo menshi dushobora kuvana ku bitabo by’abahanuzi 12. Turagutera inkunga yo gusuzuma ibyo bitabo kandi ugakoresha uburyo twakoresheje muri iki gitabo. Ibyo bizatuma ubivanamo andi masomo menshi azatuma urushaho kugira imibereho myiza mu muryango. Ariko se kugira imibereho irangwa n’ibyishimo mu muryango ni byo bifite agaciro kurusha ibindi byose ku basenga Imana muri iki gihe?
25 Birashishikaje gutekereza ku byo Yoweli yahanuye ku birebana no kuza k’umunsi wa Yehova, agira ati “nimukoranye abantu. Nimweze iteraniro. . . . Umukwe nasohoke ave mu cyumba, n’umugeni ave mu cyumba cye” (Yoweli 2:15, 16). Abagize umuryango bose bagombaga guteranira hamwe muri gahunda yo gusenga Yehova. Ndetse n’abageni, ubusanzwe baba bafite ibibarangaza, na bo bagombaga kuza! Nta kintu na kimwe twagombye guha agaciro ngo tukirutishe kujya mu materaniro y’Imana yacu. Kubera ko umunsi wa Yehova wihuta cyane, icyo twagombye gushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, ni ukugira igihagararo cyiza imbere y’Imana. Mu mutwe wa nyuma w’iki gitabo, tuzasuzuma icyo twagombye kuba dukora twishimye muri iki gihe.
a Mu gihe umwe mu bashakanye w’Umukristo akoze icyaha cy’ubusambanyi, mugenzi we wakosherejwe ni we ufata umwanzuro wo kumubabarira cyangwa ntamubabarire.—Matayo 19:9.
b Ikindi gitabo na cyo cyihariye ni icya Nahumu, cyandikiwe abantu b’i Nineve.