-
1 Kuki twagombye gusenga?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukwakira
-
-
Kuki twagombye gusenga?
ISENGESHO ni kimwe mu bintu bike bivugwa muri Bibiliya bishishikaza abantu cyane. Reka dusuzume ibibazo birindwi abantu bakunze kwibaza ku bihereranye n’isengesho, hanyuma turebere hamwe uko Bibiliya ibisubiza. Izi ngingo zigamije kugufasha gusenga niba utajyaga ubikora, cyangwa kunonosora amasengesho yawe.
KU ISI hose, abantu bo mu mico itandukanye no mu madini atandukanye barasenga. Hari igihe umuntu asenga ari wenyine, ubundi agasenga ari kumwe n’abandi. Basengera mu nsengero, mu kiliziya, mu masinagogi no mu misigiti. Nanone, bashobora gusenga bapfukamye ku mikeka, bakifashisha ishapure, ibintu bimeze nk’inziga byanditseho amasengesho, amashusho, ibitabo by’amasengesho cyangwa amasengesho yanditswe ku tubaho bamanika ku nkuta z’urusengero.
Isengesho ni ryo rituma abantu batandukana n’ibindi biremwa byose byo ku isi. Hari ibintu byinshi duhuriyeho n’inyamaswa. Dukenera kurya, guhumeka no kunywa amazi, nk’uko bimeze ku nyamaswa. Nanone kimwe na zo turavuka, tukabaho kandi tugapfa (Umubwiriza 3:19). Ariko abantu bonyine ni bo basenga. Kubera iki?
Uwavuga ko impamvu abantu basenga ari uko babikeneye, ntiyaba abeshye. N’ubundi kandi, usanga abantu muri rusange bumva ko gusenga ari uburyo bwo gushyikirana n’ababa mu buturo bw’imyuka, cyangwa kuvugisha icyo babona ko cyera, kandi gihoraho iteka. Bibiliya igaragaza ko twaremanywe icyo cyifuzo (Umubwiriza 3:11). Yesu Kristo yigeze kuvuga ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.
Kandi koko, iyo urebye amazu amadini yubatse, ukareba ibikoresho byo mu rwego rw’idini abantu bakoze, ukareba n’amasaha atabarika bamara basenga, uhita ubona ko “bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.” Birumvikana ko hari bamwe bumva ko bo ubwabo bashobora kubona ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka, cyangwa bakumva ko bagenzi babo babibafashamo. Ariko se wowe ntubona ko ubushobozi abantu bafite bwo gufasha bagenzi babo kubona ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka bufite aho bugarukira? Turi abanyantege nke, tubaho igihe gito kandi ntitureba kure. Umuntu uturusha ubwenge, imbaraga kandi ubaho igihe kirekire kuturusha, ni we wenyine waduha ibyo dukeneye. Ariko se, ibyo bintu byo mu buryo bw’umwuka dukeneye bituma dusenga ni ibihe?
Reka dufate urugero: ese wigeze wifuza ubuyobozi, ubwenge cyangwa kumenya ibisubizo by’ibibazo abantu basa n’aho badashobora kumenya? Ese wigeze wumva ukeneye ihumure igihe wari umaze gupfusha uwo wakundaga, cyangwa ukumva ukeneye uwakugira inama igihe wari ugiye gufata umwanzuro ukomeye? Waba se warumvise ukeneye imbabazi mu gihe wari ufite umutimanama ugucira urubanza kubera icyaha wakoze?
Bibiliya igaragaza ko izo ari impamvu zumvikana zagombye gutuma dusenga. Bibiliya ni cyo gitabo cyonyine cyiringirwa cyaduha inama ku birebana n’iyo ngingo. Irimo amasengesho menshi y’abagabo n’abagore b’indahemuka basengaga basaba kubona ihumure, ubuyobozi, imbabazi n’ibisubizo by’ibibazo bikomeye bibazaga.—Zaburi 23:3; 71:21; Daniyeli 9:4, 5, 19; Habakuki 1:3.
Nubwo amasengesho y’abo bantu yari atandukanye, hari ikintu yari ahuriyeho. Bose bari bazi ikintu cy’ingenzi cyari gikenewe kugira ngo amasengesho yabo yumvwe, icyo akaba ari ikintu cyibagiranye cyangwa cyirengagizwa n’abantu bo muri iki gihe. Bari bazi uwo bagombaga gusenga.
-
-
2 Ni nde twagombye gusenga?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukwakira
-
-
Ni nde twagombye gusenga?
ESE Imana yumva amasengesho yose, nubwo abasenga baba basenga imana zitandukanye? Akenshi abantu bo muri iyi si ni uko babibona. Icyo gitekerezo gishimisha abantu benshi bashyigikiye ibikorwa mpuzamatorero, n’abandi bumva ko amadini yose ari meza nubwo hari ibyo atandukaniyeho. Ese ibyo ni ukuri?
Bibiliya yigisha ko abantu benshi basenga uwo batagombye gusenga. Igihe Bibiliya yandikwaga, byari bisanzwe ko abantu basenga ibishushanyo bibajwe. Nyamara Imana yari yarahaye abantu umuburo wo kubyirinda. Urugero, muri Zaburi 115:4-6 havuga ibirebana n’ibigirwamana hagira hati “bifite amatwi ariko ntibishobora kumva.” Ibyo uwo murongo uvuga birumvikana: gusenga imana idashobora kutwumva, nta cyo bimaze.
Hari inkuru yo muri Bibiliya idufasha gusobanukirwa neza iyo ngingo. Umuhanuzi Eliya wasengaga Imana y’ukuri, yasabye abahanuzi ba Bayali gusenga imana yabo, hanyuma na we agasenga Imana ye. Eliya yababwiye ko Imana y’ukuri yari gusubiza isengesho, naho iy’ikinyoma ntirisubize. Abahanuzi ba Bayali bemeye ibyo Eliya yari abasabye, maze bamara umwanya munini basenga cyane kandi basakuza, ariko biba iby’ubusa. Iyo nkuru ivuga ko ‘nta wabashubije cyangwa ngo abiteho’ (1 Abami 18:29). Ariko se, byagenze bite igihe Eliya yasengaga?
Eliya amaze gusenga, Imana ye yahise imusubiza, yohereza umuriro uturutse mu ijuru utwika igitambo yari yatambye. Kuki isengesho rye ryumviswe? Hari ikintu cy’ingenzi kigaragara mu isengesho rya Eliya riboneka mu 1 Abami 18:36, 37. Ni isengesho rigufi cyane, rigizwe n’amagambo agera kuri 30 mu rurimi rw’umwimerere rw’igiheburayo. Nyamara muri ayo magambo make Eliya yavuze, izina ry’Imana ari ryo Yehova ribonekamo incuro eshatu.
Bayali bisobanura “nyir’ikintu” cyangwa “umutware.” Yari imana Abanyakanani basengaga, kandi muri ako gace hari imana nyinshi zitwaga iryo zina. Icyakora Yehova Imana ni we wenyine ufite iryo zina ryihariye, haba mu ijuru no ku isi. Yabwiye abagaragu be ati “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye, n’ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”—Yesaya 42:8.
Ese Eliya n’abahanuzi ba Bayali basengaga Imana imwe? Gusenga Bayali byatumaga abantu bakora ibikorwa by’ubusambanyi, kandi bagatanga abantu ho ibitambo. Ibinyuranye n’ibyo, Yehova yari yarabwiye abari bagize ubwoko bwe bw’Abisirayeli ko bagombaga gusenga mu buryo bwiyubashye, kandi bakirinda ibyo bikorwa by’urukozasoni. Reka dufate urugero: ubu uramutse wandikiye incuti yawe y’umunyacyubahiro, waba witeze ko urwandiko wayandikiye ruhabwa undi muntu utari iyo ncuti yawe, kandi uzwiho kuba arwanya ibitekerezo byayo? Birumvikana ko ibyo bitashoboka.
Ibyo Eliya yasabye abahanuzi ba Bayali, byagaragaje ko abantu basenga imana zitandukanye
Iyo usenze Yehova, uba usenga Umuremyi, ari we Se w’abantu bose.a Umuhanuzi Yesaya yasenze agira ati “wowe Yehova uri Data” (Yesaya 63:16). Iyo ni yo Mana Yesu Kristo yavugaga igihe yabwiraga abigishwa be agira ati “ndazamutse ngiye kwa Data, ari we So, no ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu” (Yohana 20:17). Yehova ni we Se wa Yesu, ni we Mana Yesu yasengaga, kandi ni we Yesu yigishije abigishwa be kujya basenga.—Matayo 6:9.
Ese Bibiliya yaba yemera ko dusenga Yesu, Mariya, abatagatifu cyangwa abamarayika? Oya, ahubwo idusaba gusenga Yehova wenyine, bitewe n’impamvu ebyiri. Mbere na mbere, isengesho ni kimwe mu bigize gahunda yo gusenga, kandi Bibiliya igaragaza ko tugomba gusenga Yehova cyangwa kumwiyegurira nta kindi tumubangikanyije na cyo (Kuva 20:5). Impamvu ya kabiri, ni uko Bibiliya igaragaza ko Yehova ari we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Nubwo Yehova akunda guha abandi inshingano, iyo ni inshingano atigeze aha ikindi kiremwa icyo ari cyo cyose. Ni Imana itwizeza ko yo ubwayo izumva amasengesho yacu.
Ubwo rero niba wifuza ko Imana yumva amasengesho yawe, ujye wibuka inama Bibiliya itanga igira iti “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa” (Ibyakozwe 2:21). Ariko se Yehova yumva amasengesho yose abantu bamutura, cyangwa hari ikindi kintu tugomba kumenya kugira ngo Yehova yumve amasengesho yacu?
a Hari imigenzo y’amadini yumvikanisha ko kuvuga izina bwite ry’Imana ari bibi, ndetse n’iyo waba urimo usenga. Ariko kandi, iryo zina rigaragara incuro zigera ku 7.000 mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo, kandi akenshi rikaboneka mu masengesho y’abagaragu b’indahemuka ba Yehova, no muri zaburi bahimbye.
-
-
3 Twagombye gusenga dute?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukwakira
-
-
Twagombye gusenga dute?
IYO amadini menshi yigisha ibihereranye n’isengesho, yibanda ku bintu bigaragara, urugero nk’uko abantu bagomba kwifata, amagambo bagomba gukoresha n’imigenzo bagomba gukurikiza. Ariko kandi, Bibiliya yo idufasha kutibanda kuri ibyo bintu, ahubwo tukibanda ku bindi bintu by’ingenzi bikubiye muri iki kibazo kigira kiti “twagombye gusenga dute?”
Bibiliya igaragaza ko abagaragu b’Imana benshi bizerwa basengeraga ahantu hatandukanye, kandi bakifata mu buryo butandukanye. Basengaga bucece cyangwa mu ijwi riranguruye bitewe n’imimerere babaga barimo. Hari igihe basengaga bareba mu ijuru, cyangwa bagasenga bapfukamye kandi bubitse umutwe. Aho gusenga bifashishije amashusho, ishapure cyangwa ibitabo by’amasengesho, bavugaga ibibari ku mutima kandi mu magambo yabo bwite. Ni iki cyatumaga Imana yumva amasengesho yabo?
Nk’uko byagaragajwe mu ngingo yabanjirije iyi, basengaga Imana imwe gusa, ari yo Yehova. Hari ikindi kintu cy’ingenzi kiboneka muri 1 Yohana 5:14. Aho hagira hati “iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.” Amasengesho yacu agomba kuba ahuje n’ibyo Imana ishaka. Ibyo bisobanura iki?
Kugira ngo dusenge mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka, tugomba kubanza kumenya ibyo Imana ishaka. Ku bw’ibyo, kwiga Bibiliya ni ikintu cy’ingenzi kizadufasha gusenga. Ese ibyo bishatse kuvuga ko Imana itazadutega amatwi, niba tutari intiti mu bya Bibiliya? Oya rwose. Icyakora, Imana iba yiteze ko tumenya ibyo ishaka, tukabisobanukirwa kandi tukabishyira mu bikorwa (Matayo 7:21-23). Twagombye gusenga mu buryo buhuje n’ibyo tuba tumaze kumenya.
Amasengesho Imana yumva agomba kuba ahuje n’ibyo ishaka, avuganywe ukwizera, kandi akavugwa mu izina rya Yesu
Iyo twiga ibyerekeye Yehova n’ibyo ashaka, ukwizera kwacu kurushaho gukomera, icyo akaba ari ikindi kintu cy’ingenzi kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu. Yesu yaravuze ati “ibintu byose muzasaba mu isengesho mufite ukwizera, muzabihabwa” (Matayo 21:22). Kwizera si ukwemera ibintu buhumyi, ahubwo ni ukwemera ibintu ufitiye ibimenyetso simusiga, nubwo byaba bitagaragara (Abaheburayo 11:1). Bibiliya irimo ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Yehova ari Imana iriho, nubwo tudashobora kumubona. Nanone iduha gihamya y’uko Yehova ari uwo kwiringirwa, kandi ko yiteguye gusubiza amasengesho y’abantu bamusenga bafite ukwizera. Byongeye kandi, buri gihe dushobora gusaba Imana kutwongerera ukwizera, kandi Yehova yishimira kuduha ibyo dukeneye.—Luka 17:5; Yakobo 1:17.
Dore ikindi kintu cy’ingenzi kigaragaza uko twagombye gusenga. Yesu yaravuze ati “nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Ubwo rero, Yesu ni we udufasha kwegera Se, ari we Yehova. Ku bw’ibyo, Yesu yigishije abigishwa be gusenga mu izina rye (Yohana 14:13; 15:16). Ibyo ntibishatse kuvuga ko twagombye gusenga Yesu. Ahubwo, dusenga mu izina rya Yesu, twibuka ko ari we watumye dushobora kwegera Data wera kandi utunganye.
Abigishwa ba Yesu bigeze kumusaba bati “Mwami, twigishe gusenga” (Luka 11:1). Birumvikana ko batamusabaga kubigisha ibintu by’ibanze, nk’ibyo twamaze kuvuga. Ahubwo mu by’ukuri bifuzaga kumenya ibyo bagombye gushyira mu isengesho. Ni nk’aho bakamubajije bati “ni iki twagombye gushyira mu isengesho?”
-
-
4 Ni iki twagombye gushyira mu isengesho?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukwakira
-
-
Ni iki twagombye gushyira mu isengesho?
ABANTU bavuga ko isengesho ntangarugero rya Yesu ari ryo sengesho rivugwa kenshi kurusha andi masengesho y’Abakristo. Ibyo byaba ari ukuri cyangwa atari byo, icyo tudashidikanyaho ni uko iryo sengesho, nanone ryitwa Isengesho ry’Umwami cyangwa irya Data wa twese, riri mu masengesho abantu badasobanukiwe. Buri munsi abantu babariwa muri za miriyoni basubiramo amagambo bafashe mu mutwe agize iryo sengesho, wenda bakarisubiramo kenshi mu munsi. Ariko Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abantu bazajya basubiramo isengesho muri ubwo buryo. Ni iki kibigaragaza?
Mbere y’uko Yesu yigisha abantu iryo sengesho, yaravuze ati “mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo” (Matayo 6:7). Ubwo se Yesu yari kubirengaho, maze akigisha abantu isengesho bagombaga gufata mu mutwe, kandi bazajya basubiramo? Ibyo ntibishoboka. Ahubwo Yesu yigishaga abantu ibyo bagombaga kujya bashyira mu isengesho, kandi icyo gihe yerekanaga ibintu by’ingenzi twagombye gushyira mu mwanya wa mbere mu gihe dusenga. Reka dusuzume ibyo yavuze muri iryo sengesho riboneka muri Matayo 6:9-13.
“Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.”
Igihe Yesu yavugaga ayo magambo, yibukije abigishwa be ko abantu bose bagombye gusenga Se Yehova. Ariko se waba uzi impamvu izina ry’Imana ari iry’ingenzi cyane, n’impamvu ari ngombwa ko ryezwa?
Kuva abantu bagitangira kubaho, izina ryera ry’Imana ryashyizweho umugayo. Umwanzi w’Imana Satani yavuze ko Yehova ari umubeshyi, ko ari Umutegetsi urangwa n’ubwikunde, udafite uburenganzira bwo gutegeka ibiremwa bye (Intangiriro 3:1-6). Hari abantu benshi bemeye ibyo Satani avuga, maze bigisha ko Imana itagira urukundo, ko ari ingome kandi ko ibika inzika, cyangwa bagahakana ko ari n’Umuremyi. Hari abandi bageze ubwo bibasira izina ry’Imana ubwaryo, bavana izina Yehova mu buhinduzi bwa Bibiliya, kandi babuza abantu kurikoresha.
Bibiliya igaragaza ko Imana izavanaho ako karengane kose (Ezekiyeli 39:7). Ibyo bizatuma iguha ibyo wifuza byose, kandi ikemure ibibazo byawe byose. Mu buhe buryo? Amagambo Yesu yakurikijeho, araduha igisubizo.
“Ubwami bwawe nibuze.”
Muri iki gihe, abayobozi b’amadini batera abantu urujijo ku birebana n’icyo Ubwami bw’Imana ari cyo. Ariko nk’uko abari bateze amatwi Yesu bari babizi, abahanuzi b’Imana bari bamaze igihe kirekire bahanuye ko Mesiya, Umukiza watoranyijwe n’Imana, yari gutegeka Ubwami bwari guhindura isi (Yesaya 9:6, 7; Daniyeli 2:44). Buzeza izina ry’Imana bushyira ahagaragara ibinyoma bya Satani, hanyuma bumurimburane n’ibye byose. Ubwami bw’Imana buzavanaho intambara, indwara, inzara ndetse n’urupfu (Zaburi 46:9; 72:12-16; Yesaya 25:8; 33:24). Ubwo rero, mu gihe usenga usaba ko Ubwami bw’Imana buza, uba usaba ko ayo masezerano yose yasohozwa.
“Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”
Ayo magambo ya Yesu yumvikanisha ko ibyo Imana ishaka bizakorwa ku isi nta kabuza nk’uko bimeze mu ijuru, aho Imana iba. Ibyabaye mu ijuru byagaragaje ko ibyo Imana ishaka nta wabikoma imbere. Icyo gihe, Umwana w’Imana yarwanyije Satani n’abambari be, abajugunya ku isi (Ibyahishuwe 12:9-12). Icyo kintu cya gatatu Yesu yasabye mu isengesho ntangarugero, kimwe n’ibindi bibiri bya mbere, kidufasha kwibanda ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi, ni ukuvuga ibyo Imana ishaka, aho kuba ibyo twe dushaka. Buri gihe, ibyo Imana ishaka ni byo bigirira akamaro ibiremwa byayo byose. Iyo ni yo mpamvu Yesu wari utunganye yabwiye Se ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” —Luka 22:42.
“Uduhe ibyokurya by’uyu munsi.”
Hanyuma, Yesu yagaragaje ko dushobora no gusenga dusaba ibyo dukeneye. Gusenga Imana tuyisaba ibyo dukeneye buri munsi, si bibi. Koko rero, kubigenza dutyo bitwibutsa ko Yehova ari we ‘uha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose’ (Ibyakozwe 17:25). Bibiliya igaragaza ko ari umubyeyi urangwa n’urukundo wishimira guha abana be ibyo bakeneye. Icyakora, ntaha abana be ibyo bamusaba mu gihe abona ko bishobora kubagwa nabi, nk’uko undi mubyeyi wese mwiza yabigenza.
“Utubabarire imyenda yacu.”
Ese koko hari umwenda ubereyemo Imana? Ese ukeneye ko ikubabarira? Muri iki gihe, abantu benshi ntibasobanukiwe icyo icyaha ari cyo, cyangwa uburemere bwacyo. Icyakora Bibiliya yigisha ko icyaha ari cyo ntandaro y’ibibi byose twahuye na byo, bitewe n’uko ari cyo mpamvu y’ibanze ituma abantu bapfa. Kubera ko twavutse turi abanyabyaha, twese ducumura kenshi, ku buryo Imana itatubabariye, tudashobora kwiringira ko tuzabona ubuzima bw’iteka (Abaroma 3:23; 5:12; 6:23). Ku bw’ibyo, duhumurizwa no kumenya ko Bibiliya igira iti “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira.”—Zaburi 86:5.
“Udukize umubi.”
Ese wabonye impamvu dukeneye cyane ko Imana iturinda? Hari abantu benshi batemera ko Satani “umubi” abaho. Nyamara Yesu yigishije ko Satani abaho, kandi yavuze ko ari “umutware w’iyi si” (Yohana 12:31; 16:11). Satani yayobeje isi abereye umuyobozi, kandi nawe yiyemeje kukuyobya kugira ngo atume utagirana imishyikirano ya bugufi na Yehova (1 Petero 5:8). Icyakora, Yehova arusha Satani imbaraga kandi yishimira kurinda abamukunda bose.
Ibintu by’ingenzi bigize isengesho ntangarugero rya Yesu tumaze gusuzuma muri make, ntibivuga ibintu byose byagombye gushyirwa mu isengesho. Uzirikane ko muri 1 Yohana 5:14 hatubwira ko Imana “itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.” Ubwo rero, ntukagire impungenge ngo wumve ko ibiguhangayikishije nta gaciro bifite, ku buryo utabibwira Imana.—1 Petero 5:7.
Bite se ku bihereranye n’igihe wagombye gusengera n’aho wasengera? Ese gusengera ahantu aho ari ho hose n’igihe tubishakiye, hari icyo bitwaye?
-
-
5 Ni ryari twagombye gusenga, kandi se twasengera he?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukwakira
-
-
Ni ryari twagombye gusenga, kandi se twasengera he?
NTA gushidikanya ko wabonye ko amadini menshi akomeye yubaka amazu ahambaye yo gusengeramo, kandi agashyiraho amasaha abantu bagombye gusengeraho. Ese Bibiliya yaba ivuga ko twagombye gusengera ahantu hihariye, kandi tugasenga mu gihe cyihariye?
Bibiliya igaragaza ko hari igihe gikwiriye cyo gusenga. Urugero, mbere y’uko Yesu asangira n’abigishwa be, yasenze Imana ayishimira (Luka 22:17). Nanone, iyo abigishwa be babaga bari mu materaniro barasengaga. Iyo gahunda yo gusenga bari bafite yari imaze igihe kirekire ikurikizwa mu masinagogi y’Abayahudi, no mu rusengero rwari i Yerusalemu. Imana yashakaga ko urwo rusengero ruba “inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.”—Mariko 11:17.
Mu gihe abagaragu b’Imana bahuriye hamwe kugira ngo basenge, amasengesho yabo ashobora kumvwa. Iyo abantu bahuje umutima kandi isengesho ryabo rikaba rihuje n’amahame y’Ibyanditswe, Imana iraryishimira. Isengesho rishobora no gutuma Imana ikora ibintu itari gukora (Abaheburayo 13:18, 19). Iyo Abahamya ba Yehova bari mu materaniro, buri gihe barasenga. Ku bw’ibyo, tugutumiriye kuzajya ku Nzu y’Ubwami iri hafi y’iwanyu, maze ukiyumvira ayo masengesho.
Icyakora, Bibiliya ntivuga ko gusenga byagombye gukorerwa ahantu hihariye, cyangwa ngo bikorwe mu gihe cyihariye. Hari inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko abagaragu b’Imana basengaga igihe icyo ari cyo cyose, kandi bagasengera aho ari ho hose. Yesu yaravuze ati “wowe nusenga, ujye winjira mu cyumba cyawe maze numara gukinga urugi, ubone gusenga So uba ahiherereye; ni bwo So wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azakwitura.”—Matayo 6:6.
Dushobora gusenga igihe cyose n’aho twaba turi hose
Ese ayo magambo ntagushimishije? Ushobora gusenga Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi igihe icyo ari cyo cyose uri ahiherereye, kandi ukizera ko akumva. Ntibitangaje rero kuba Yesu yarakundaga kwiherera agasenga. Hari igihe yigeze kumara ijoro ryose asenga, kandi birashoboka ko icyo gihe yasabaga Imana ubuyobozi, bitewe n’uko yari agiye gufata imyanzuro ikomeye.—Luka 6:12, 13.
Hari abandi bagabo n’abagore bavugwa muri Bibiliya basengaga igihe babaga bagiye gufata imyanzuro, cyangwa bahanganye n’ibibazo bikomeye. Hari igihe basengaga mu ijwi riranguruye, cyangwa bagasenga bucece. Nanone, buri wese muri bo yashoboraga gusenga ari wenyine, cyangwa agasenga ari kumwe n’abandi. Ariko kandi, icy’ingenzi ni uko basengaga. Imana isaba abagaragu bayo ‘gusenga ubudacogora’ (1 Abatesalonike 5:17). Ihora yiteguye gutega amatwi amasengesho y’abantu bakora ibyo ishaka. Ese ibyo ntibigaragaza ko idukunda?
Birumvikana ko muri iyi si yuzuyemo abantu b’abemeragato, hari abibaza niba gusenga hari icyo bimaze. Birashoboka ko nawe wibaza uti “ese gusenga hari icyo byamfasha?”
-
-
6 Ese gusenga bishobora kugufasha?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukwakira
-
-
Ese gusenga bishobora kugufasha?
ESE isengesho rishobora kutugirira akamaro? Bibiliya igaragaza ko amasengesho y’abagaragu b’Imana b’indahemuka ashobora kubagirira akamaro (Luka 22:40; Yakobo 5:13). Koko rero, gusenga bishobora kudufasha mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri. Ibyo bishoboka bite?
Reka tuvuge ko umwana wawe ahawe impano. Ese wamwumvisha ko kuba azirikana uwayimuhaye gusa bihagije? Cyangwa wamwumvisha ko agomba no kumushimira? Iyo tubwiye umuntu uko twiyumva, bituma dutekereza ku byo twamubwiye kandi bikadukomeza. Ese ibyo ni na ko bimeze iyo tubwira Imana ibituri ku mutima? Yego rwose! Nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe zibigaragaza.
Amasengesho yo gushimira. Iyo dushimira Data bitewe n’ibyiza adukorera, bituma twibanda kuri iyo migisha aduha. Ibyo bishobora gutuma turushaho kumushimira, tukagira ibyishimo byinshi kandi tukarushaho kurangwa n’icyizere.—Abafilipi 4:6.
Urugero: Yesu yashimiye Imana kubera ko yumvaga amasengesho ye, kandi ikayasubiza.—Yohana 11:41.
Amasengesho yo gusaba imbabazi. Iyo dusabye Imana imbabazi, umutimanama wacu urakora, tukarushaho kumva twicujije kandi bigatuma turushaho kumva ko twakoze icyaha gikomeye. Nanone, bituma tutongera kugira umutimanama uducira urubanza.
Urugero: Dawidi yarasenze kugira ngo agaragaze ko yicujije, kandi ko yari ababajwe n’ibyaha bye.—Zaburi ya 51.
Amasengesho yo gusaba ubwenge n’ubuyobozi. Gusaba Yehova kutuyobora no kuduha ubwenge dukeneye kugira ngo dufate imyanzuro myiza, bishobora gutuma twicisha bugufi tubikuye ku mutima. Bishobora kutwibutsa ko ubushobozi bwacu bugira aho bugarukira, kandi bikadufasha kurushaho kwiringira Data wo mu ijuru.—Imigani 3:5, 6.
Urugero: Salomo yicishije bugufi maze asaba Imana ubuyobozi n’ubwenge bwo gutegeka ishyanga rya Isirayeli.—1 Abami 3:5-12.
Amasengesho y’akababaro. Nidusuka ibituri ku mutima imbere y’Imana mu gihe twashenguwe n’agahinda, tuzumva dutuje kandi tuzishingikiriza kuri Yehova aho kwiyiringira.—Zaburi 62:8.
Urugero: Umwami Asa yarasenze igihe yari ahanganye n’umwanzi ukomeye.—2 Ibyo ku Ngoma 14:11.
Amasengesho yo gusabira abafite ibibazo. Amasengesho nk’ayo adufasha kwirinda ubwikunde, kandi akadufasha kugira impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi.
Urugero: Yesu yasengeye abigishwa be.—Yohana 17:9-17.
Amasengesho yo gusingiza Imana. Iyo dusingiza Yehova kubera ibintu bitangaje yakoze n’imico ye, bituma turushaho kumushimira no kumwubaha. Nanone, ayo masengesho ashobora kudufasha kurushaho kwegera Imana yacu, ari na yo Data.
Urugero: Dawidi yashingije Imana bitewe n’ibyo yaremye.—Zaburi ya 8.
Indi migisha dukesha isengesho, ni ukugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Abafilipi 4:7). Kubaho utuje muri iyi si ivurunganye ni imigisha yihariye. Nanone kandi, bituma tugira ubuzima bwiza (Imigani 14:30). Ariko se ayo mahoro azanwa n’imihati dushyiraho twe ubwacu, cyangwa hari ikindi kintu cy’ingenzi cyane tugomba gukora?
Gusenga biradufasha mu buryo bwinshi, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo, ariko cyane cyane mu buryo bw’umwuka
-
-
7 Ese Imana yumva amasengesho kandi ikayasubiza?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukwakira
-
-
Ese Imana yumva amasengesho kandi ikayasubiza?
ICYO kibazo gishishikaza abantu benshi. Bibiliya igaragaza ko Yehova yumva amasengesho tumutura. Icyakora, kugira ngo yumve amasengesho tumutura cyangwa ntayumve, ni twe ahanini biturukaho.
Yesu yamaganye abayobozi b’amadini bo mu gihe cye basengaga babigiranye uburyarya, bagamije gusa kugaragaza ko ari abakiranutsi. Yavuze ko abantu nk’abo baba bamaze “guhabwa ingororano yabo yose.” Ibyo bisobanura ko bari kubona icyo bifuzaga cyane, ari cyo kwemerwa n’abantu. Ubwo rero, Imana ntiyari kubumva, kandi ibyo ni byo bari bakeneye by’ukuri (Matayo 6:5). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abantu benshi basenga uko bashaka; ntibasenga uko Imana ibishaka. Kubera ko birengagiza amahame ya Bibiliya twamaze kubona, Imana ntijya ibumva.
Byifashe bite se kuri wowe? Ese Imana yumva amasengesho uyitura kandi ikayasubiza? Kugira ngo Imana igusubize, ntibiterwa n’ubwoko bwawe, igihugu ukomokamo cyangwa urwego rw’imibereho urimo. Bibiliya ibitwizeza igira iti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Ese ukurikiza ibivugwa muri uwo murongo? Umuntu utinya Imana, arayubaha cyane ku buryo bituma yirinda kuyibabaza. Ukora ibyo gukiranuka, akora ibyo Imana ishaka aho gukora ibyo yishakiye cyangwa ibyo bagenzi be bashaka. Ese koko wifuza ko Imana yumva amasengesho yawe? Bibiliya ishobora kubigufashamo.a
Ariko kandi, abantu benshi bifuza ko Imana isubiza amasengesho yabo mu buryo bw’igitangaza. Icyakora no mu bihe bya Bibiliya, Imana ntiyakundaga gukora ibitangaza nk’ibyo. Hari n’igihe hahitaga ibinyejana byinshi hagati y’igitangaza kimwe n’ikindi. Nanone kandi, Bibiliya igaragaza ko igihe cyo gukora ibitangaza cyarangiranye n’urupfu rw’intumwa (1 Abakorinto 13:8-10). Ariko se ibyo byaba bishatse kuvuga ko muri iki gihe Imana idasubiza amasengesho? Ibyo si ko bimeze. Reka dusuzume bimwe mu bintu twasaba Imana mu isengesho kandi ikabiduha.
Imana itanga ubwenge. Yehova ni we Soko y’ibanze y’ubwenge nyakuri. Abutanga atitangiriye itama, akabuha abantu bose bifuza ubuyobozi bwe kandi bakifuza kubukurikiza mu mibereho yabo.—Yakobo 1:5.
Imana itanga umwuka wera n’imigisha yose ijyanirana na wo. Umwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha, kandi nta zindi mbaraga ziwuruta. Ushobora kudufasha kwihanganira ibigeragezo, kandi ukadufasha kubona amahoro mu gihe duhangayitse. Nanone, umwuka wera udufasha kwitoza kugira indi mico myiza (Abagalatiya 5:22, 23). Yesu yijeje abigishwa be ko Imana itanga iyo mpano nziza ititangiriye itama.—Luka 11:13.
Imana iha ubumenyi abayishakana umwete. (Ibyakozwe 17:26, 27). Ku isi hose hari abantu bashaka ukuri babikuye ku mutima. Baba bifuza kumenya Imana, bakamenya izina ryayo, umugambi ifitiye isi n’abantu n’icyo bakora kugira ngo bayegere (Yakobo 4:8). Abahamya ba Yehova bakunze guhura n’abantu bameze batyo, kandi bishimira kubagezaho ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo.
Birashoboka ko nawe ari yo mpamvu urimo usoma iyi gazeti. Ese nawe wifuza kumenya Imana? Ubwo bushobora kuba ari bwo buryo yakoresheje kugira ngo isubize isengesho ryawe.
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’uko wasenga Imana kandi ikakumva, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku gice cya 17.
-