ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Gukina urusimbi
Hari abantu babona ko gukina urusimbi nta cyo bitwaye, abandi bo bakabona ko ari ingeso mbi.
Ese gukina urusimbi hari icyo bitwaye?
ICYO ABANTU BABIVUGAHO.
Abantu benshi babona ko gukina urusimbi ari uburyo bwo kwishimisha butagize icyo butwaye, igihe cyose byaba byemewe n’amategeko. Hari ubwoko bw’urusimbi rwemewe n’amategeko, urugero nka tombola ziterwa inkunga na leta kandi zikagira icyo zimarira abaturage.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Nta hantu muri Bibiliya havuga ibyo gukina urusimbi. Icyakora itwereka amahame yadufasha gusobanukirwa uko Imana ibibona.
Ikintu cy’ingenzi abakina urusimbi baba bagamije ni ugutsindira amafaranga yatanzwe n’abandi. Ibyo bihabanye n’umuburo Bibiliya itanga ugira uti “mwirinde kurarikira k’uburyo bwose” (Luka 12:15). Gukina urusimbi biterwa n’umururumba. Ibigo bikora imirimo ijyanye n’urusimbi byamamaza amahirwe yo kunguka amafaranga menshi bikirengagiza ibyo gutsindwa, kuko biba bizi ko icyifuzo cyo gukira vuba kizatuma abantu bemera gusheta menshi muri iyo mikino. Urusimbi ntirufasha abantu kwirinda umururumba, ahubwo rutuma bifuza gukira batavunitse.
Gukina urusimbi bishingiye ku ntego irangwa n’ubwikunde, yo gutsindira amafaranga abandi bashoye. Nyamara Bibiliya idutera inkunga igira iti “buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we” (1 Abakorinto 10:24). Rimwe mu Mategeko Icumi rigira riti ‘ntukifuze ikintu cyose cya mugenzi wawe’ (Kuva 20:17). Iyo ukina urusimbi yifuza gutsinda, ni nk’aho aba yifuza ko abandi bahomba amafaranga yabo maze akayitwarira.
Nanone kandi, Bibiliya itwereka ko tutagombye kubona ko amahirwe ari uburyo bw’amayobera tubonamo imigisha. Muri Isirayeli ya kera, hari abantu batizeraga Imana ‘bagategurira ameza imana y’Amahirwe.’ Ese Imana y’ukuri yemeraga ibyo kwiyegurira “imana y’Amahirwe”? Oya, ahubwo yabwiye abo bantu iti ‘mwakomeje gukora ibibi mu maso yanjye, muhitamo gukora ibyo ntishimira.’—Yesaya 65:11, 12.
Ni iby’ukuri ko mu bihugu bimwe na bimwe, amafaranga aturuka mu rusimbi akoreshwa mu burezi, mu kuzahura ubukungu bw’igihugu no mu zindi gahunda za leta. Icyakora uko ayo mafaranga akoreshwa nta cyo bihindura ku birebana n’aho aturuka. Aba yavuye mu bikorwa bishishikariza abantu ku mugaragaro kugira umururumba n’ubwikunde, no kubona ibyo bataruhiye.
‘Ntukifuze ikintu cyose cya mugenzi wawe.’—Kuva 20:17.
Ingaruka zo gukina urusimbi
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Bibiliya itanga umuburo ugira uti “abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, riroha abantu mu bibarimbuza bikabangiza rwose” (1 Timoteyo 6:9). Gukina urusimbi biterwa n’umururumba kandi “umururumba” ni umwe mu ngeso mbi Bibiliya idusaba kwirinda.—Abefeso 5:3.
Bitewe n’uko urusimbi rushishikariza abantu gukira vuba, rutuma bakunda amafaranga kandi Bibiliya ivuga ko ari “umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose.” Kwifuza amafaranga bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, bigatuma ahangayika kandi ntiyiringire Imana. Bibiliya ivuga ko mu buryo bw’ikigereranyo, abaguye mu mutego wo gukunda amafaranga ‘bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose.’—1 Timoteyo 6:10.
Umururumba ubuza umuntu ibyishimo kandi ugatuma atanyurwa n’ibyo afite. Bibiliya igira iti “ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu.”—Umubwiriza 5:10.
Abantu benshi bishoye mu gukina urusimbi amaherezo baje gusanga rwarababase. Icyo kibazo cyugarije isi yose, ku buryo muri Amerika honyine ababarirwa muri za miriyoni babaswe n’urusimbi.
Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “umurage umuntu abonesheje umururumba, amaherezo ntazawuboneramo umugisha” (Imigani 20:21). Gukina urusimbi byagiye bituma ababaswe na rwo bishora mu myenda kandi barahomba maze abenshi batakaza akazi, birabasenyera kandi bibatandukanya n’incuti. Gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, bishobora gufasha umuntu kwirinda ingaruka zibabaje urusimbi rushobora kugira ku bantu, n’agahinda rushobora kubateza.
“Icyakora, abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, riroha abantu mu bibarimbuza bikabangiza rwose.”—1 Timoteyo 6:9.